Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu yerekanye Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yasinyishije nk’umukinnyi wayo.
Madjaliwa yinjiye muri Rayon Sports avuye muri Bumamuru FC y’iwabo mu Burundi.
Uyu musore unasanzwe akinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’, kuri uyu wa Kane ni bwo Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.
Amafoto iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yerekana ko Madjaliwa uri mu bakinnyi 11 beza baranze shampiyona y’u Burundi mu mwaka ushize w’imikino yasinyiye mu Nzove.
Aruna Moussa Madjaliwa abaye umukinnyi wa kane w’umunyamahanga usinyiye Rayon Sports muri iyi mpeshyi.
Ni nyuma y’Abagande Simon Tamale na Charles Bbaale, cyo kimwe n’umunya-Maroc Youssef Rharb uheruka kugaruka muri Gikundiro.
Iyi kipe kandi yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim wahoze akinira Gasogo United cyo kimwe na ba myugariro Nsabimana Aimable na Serumogo Ally Omar bahoze muri Kiyovu Sports.
Abandi bakinnyi bavugwa muri Murera ni umunye-Congo Jonathan Ifunga Ifasso utegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, cyo kimwe n’Abanyarwanda Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Kevin Muhire bashobora gutangazwa vuba nk’abakinnyi bashya ba Rayon Sports.







