Abagore b’ahitwa Mateves mu gace ka Kisongo i Arusha bihereje imihanda bigaragambya, banga ko umugore mugenzi wabo witwa Anna Ng’ida wishe anizwe, akajugunywa muri ruhurura, ashyingurwa. Abagore barakaye bitambitse imodoka za polisi ngo zidahita ngo mugenzi wabo adashyingurwa. Aba bavuga ko bababajwe n’uburyo mugenzi wabo yishwe urw’agashinyaguro kandi abakekwa bakaba batarafatwa nk’uko AYO TV ibitangaza. Aba bagore bakomeje kuba ibamba, polisi yitabaza ibyuka biryana mu maso ngo ibatatanye. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha, Salumu Hamduni yasabye aba baturage gutuza kuko abakekwaho kwica uwo mugore bari gushakishwa.


