Arusha: Abanyarwanda 8 bagizwe abere na TPIR ariko baracyataha muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Iyi ntero yongeye gushimangirwa mu ibaruwa abanyarwanda 8 bandikiye Urwego rwasimbuye Urukiko rwashyiriweho u Rwanda I Arusha basaba ko bahuzwa n’ imiryango yabo.

Muri aba banyapolitiki bahoze bakomeye muri Leta ya Juvenal Habyalimana barimo Jérôme Bicamumpaka, Col. Gratien Kabiligi ndetse na Casimir Bizimungu, bavuga ko kuva bagirwa abere bakarekurwa na TPIR bahura n’ ingorane nyinshi z’ imibereho zishingiye ku kuba batitabwaho kuko benshi muri bo bataha muri gereza.

Abo Abanyarwanda 8 baregwaga ibyaha bya jenoside bavuga ko batumva impamvu batitabwaho ndetse bakaba barabuze igihugu cyabakira ku isi yose mu gihe bafashwe baregwa kugira uruhare rufatika muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994 bikaza kurangira bagizwe abere kandi mu ntangiriro bari bariswe baruharwa.

14017927_1245466425465441_1022840053_n

Aba bagizwe abere n’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga I Arusha muri Tanzania hafi ya bose bafite imyaka myinshi y’ amavuko bakaba bashinja uru Rukiko rukorera na Loni kutagaragaza ubushake mu kubasubiza mu buzima busanzwe.

Nyuma yo kurekurwa aba bagabo uko ari 8 bangiwe ubusabe bwo kujya mu bihugu byo mu Burayi(Ububili & Ubufaransa) ndetse na Canada muri Amerika aho imiryango yabo imaze imyaka isaga 20 ituye.

N’ ubwo Leta y’ u Rwanda yari yemeye kwakira aba barekuwe na TPIR kimwe n’ imiryango yabo, bo banze gutaha aho bavuga ko batizeye ko umutekano wabo warindwa uko babyifuza ndetse ngo n’ uburenganzira bwabo bukaba bwabangamirwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kugeza magingo aya, André Ntagerura, Gratien Kabiligi, Protais Zigiranyirazo na Prosper Mugiraneza basabye Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (HCR) kubahuza n’ imiryango yabo ariko bitanga ubusa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *