AS Kigali yateye Kiyovu Sports gapapu

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yateye Kiyovu Sports gapapu, iyitwara rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi byari byitezwe ko ayerekezamo.

Uyu rutahizamu w’Umugande yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe.

Okwi yerekeje mu Banyamujyi mu gihe amakuru avuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yari yemereye abakunzi ba Kiyovu Sports ko agomba kugarura Emmanuel Okwi ndetse no muri iryo joro yaje kuhagera.

Byari byitezwe ko ahita asinya umwaka umwe w’amasezerano mbere yo gutangira imyitozo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Bivugwa ko Okwi yaje yumvikanye na Kiyovu Sports $15,000 (Frw miliyoni 21), ariko ubwo yageraga i Kigali bamwe mu bantu bari hafi ya perezida wa Kiyovu Sports bamujya mu matwi bamubwira ko ibyo bihumbi 15$ ari miliyoni 15 Frw ndetse ari yo agomba guhabwa Okwi ndetse azayamera kuko nta yindi kipe imushaka.

Uyu rutahizamu w’Umugande yahise abyamaganira kure ndetse amenyesha Urucaca ko agiye guhita asubira muri Uganda.

Byasabye ko perezida wa Kiyovu yongera kwegeranya abajyanama be n’abamuri hafi bemera guteranya amafaranga abura ndetse bivugwa ko yamaze kuboneka.

Bitunguranye AS Kigali yari yamaze kumenya uko ikibazo cye kimeze, yahise imuganiriza mbere yo kumusamira hejuru.

AS Kigali igiye kuba ikipe ya kabiri Okwi akiniye mu Rwanda nyuma ya Kiyovu Sports yakiniye mu myaka ibiri ishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *