Asanga Zimbabwe ikwiye kwigira ku Rwanda mu gukemura ingaruka za “Gukurahundi”

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu banyamategeko bakomeye mu gihugu cya Zimbabwe, Ephraim Ndlovu, asanga igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda mu gukemura ibibazo byatewe n’ubwicanyi bwakorewe abaturage b’Aba-Ndebele bwiswe “Gukurahundi”.

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye nyuma y’ubwicanyi bwa Gukurahundi, ingaruka zayo zashakiwe igisubizo hakoreshejwe urukiko mpuzamahanga ndetse n’inkiko gacaca.

Ndlovu uvuka ahitwa Silobela, igice nacyo cyakozweho cyane n’ubwicanyi bwa “Gukurahundi”, yavuze ko iki kibazo gikeneye gukemurwa burundu.

Ibice by’amajyepfo ya Matebeleland na Midlands mu ntangiriro z’imyaka ya 80 byibasiwe na “Gukurahundi”, aho abantu babarirwa mu 20,000 bishwe.

Ndlovu ati “Gukurahundi ni ububabare bw’amarangamutima ku mutima w’igihugu cyacu. Nanjye ubwanjye natakaje bene wacu benshi, ariko ndizera ko dukeneye guhangana n’ibibazo byacu kandi tugafasha gukira imiryango yacu,”

Yongeyeho ko imbaraga kuri ubu zishyirwa mu gukemura iki kibazo zidahagije nk’uko iyi nkuru dukesha Newzimbabwe ikomeza ivuga.

Ati “Ntabwo nizera ko ingamba ziriho ubu zishingiye ku Itegeko Nshinga zishingiye ku buryo bwagutse kandi bufatika. Njye kubwanjye sinshaka kwerekana icyitegererezo cyiza cyo guhangana na “Gukurahundi”, ariko mu myigire yanjye y’amategeko nakoze byinshi ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu. Nizera ko dushobora kwigira byinshi ku cyitegererezo cyo muri Afurika y’Epfo kimwe n’u Rwanda mu gukemura amakimbirane.”

Vuba aha, umuryango utegamiye kuri leta wa Bulawayo Ibetshu Likhazulu wubatse ibyapa bimwe na bimwe muri Silobela mu rwego rwo kwibuka abishwe na “Gukurahundi”, ariko ibyapa byangijwe n’abakekwaho kuba bashinzwe umutekano wa Leta.

Umunyamabanga Mukuru wa Mbuzo Fuzwayo Ibetshu Likhazulu yavuze ko umuryango we ukorera cyane muri Silobela uri guhura n’imbogamizi mu kazi kawo.

“Guteza imbere Silobela, abaturage b’iki gihugu bagomba gukosora politiki yabo, ibisubizo bizavamo bizaba kuzanzahura ubukungu. Iyo politiki n’ubukungu bimaze kuba byiza, politiki y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi nyabwo ishobora gukemura ibibazo bya Siloblela ku rwego ruto ndetse n’igihugu cyose ku rwego rwo hejuru. Ibi byose birashoboka,”

“Gukurahundi” yari urukurikirane rw’ubwicanyi bwakorewe abasivili ba Ndebele bwakozwe n’ingabo z’igihugu cya Zimbabwe kuva mu ntangiriro za 1983 kugeza mu mpera za 1987. Bikomoka ku mvugo y’ururimi rw’Abashona risobanurwa ngo “imvura igwa igihe kitaragera itwara ibyatsi ahasaruwe imyaka mbere y’imvura y’itumba,”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *