Ashaka kuganira ku biki? na nde?- Vincent Karega avuga ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega avuga ko atumva ingingo Kayumba Nyamwasa ashaka kuganiraho  ndetse n’uwo yifuza kuganira nawe n’uwo byaba bifitiye inyungu.

Uyu muyobozi arimo yibaza ibi bibazo nyuma y’aho  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, avuze ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.

Vincent Karega mu kiganiro yagiranye The East African yavuze ko  ibijyanye n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda  n’uyu wahoze ari jenerali mu ngabo z’iki gihugu bitaravugwaho.

Abanje gusa n’uwisegura  yavuze ko Ubundi Minisiteri (MINAFET)  ari yo ifite uburenganzira kurusha ambasade ku  kugira byinshi ivuga kuri iki kibazo gusa ntiyabuze kuvuga uko abyumva.

Ati  “Nta gihe na kimwe nzi u Rwanda rwigeze  ruvuga ko rukeneye ibiganiro. Na Afurika y’Epfo ntiyigeze igira icyo gitekerezo ariko byavuzwe ko Kayumba we ashaka ibiganiro. Gusa umuntu yakwibaza ashaka kuganira  ibiki? na nde? Mu nyungu za nde?”

Uyu mudipolomate avuga ko Kayumba ari we wamanitse amaboko ubwo yari ambasaderi kandi ko mu Rwanda amarembo akinguye niba ashaka gusubira mu rwamubyaye.

Ati “Nk’umuntu wahoze ari ambasaderi, igitondo kimwe yagize atya avuga ko buri kimwe akiretse, ajya kwiturira muri Afurika y’Epfo. Yifuza gusubira mu Rwanda,imipaka irakinguye kuri buri wese.”

Amagambo ya Vincent Karega aje nyuma y’aho  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere muri rusange.

Yagize ati “Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

https://bwiza.com/2018/11/18/amagambo-ya-nduhungirehe-nta-cyizere-atanga-ku-busabe-bwa-kayumba-nyamwasa/

Aya magambo y’aba bayobozi aje mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo avuga ko igihugu cye cyizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza gusa akongeraho ko ikibazo cya  Kayumba Nyamwasa kikigoranye.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Aha byumvikane ko Lindiwe yifuza ko iki kibazo cyava mu nzira mu rwego rwo kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi uzire amakemwa.

Kugeza ubu, abo ku ruhande rwa Kayumba rwasabye kuganira n’u Rwanda ntacyo baratangaza haba  ku magambo ya Amb. Olivier Nduhungirehe n’aya Vincent Karega.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *