Sinzabakwira Straton wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Karengera muri Perefegitura ya Cyangugu (ubu ni mu murenge wa Karengera, akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba), asobanura uko Padiri Ubald Rugirangoga yishyuriye abana be amashuri, kandi yaragize uruhare mu rupfu rwa nyina muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sinzabakwira mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV muri Werurwe 2021, avuga ko mu gihe cya jenoside, Abatutsi bahungiye ku biro bya Komini Karengera yari ayoboye barimo nyina wa Padiri Ubald, yemereye Interahamwe kubica.
Yagize ati: “Kubera ko nari umuyobozi wa Komini Karengera, ndi umwe rero mu bantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri iyo Komini, bityo bituma bamwe mu muryango wa Padiri Ubald bari bahungiye ku biro by’iyo Komini bahagwa, harimo by’umwihariko na Mama we umubyara.”
Akomeza avuga ko nk’uwari Burugumesitiri, tariki ya 25 Gicurasi 2005 yafashe umwanzuro wo kwemera icyaha, akavuga ukuri ku byabaye, akanasaba imbabazi, mu bo yazisabye bakaba barimo Padiri Ubald ubwo bahuriraga mu ikusanyamakuru ry’urukiko Gacaca i Nyamasheke.
Ati: “Ni bwo nagize umwanya wo kumusaba imbabazi, arazimpa, ari njye ari we dufata amagambo, twereka abari aho agaciro ko gusaba imbabazi ku ruhande rwanjye no gutanga imbabazi ku ruhande rwe.
Ni amateka akomeye cyane kuko na nyuma y’aho yanaranzwe no kunkorera ibikorwa by’impuhwe, yiyemeza (kubera ko nari ndi mu buroko) kandi umudamu wanjye yari amaze iminsi yitabye Imana, abwira abari aho ati ‘Uyu nguyu n’ubwo yankoreye icyaha, mbere namubonaga nk’umwicanyi ariko kuva yiyambuye iyo sura, abaye umuvandimwe, ni yo mpamvu niyemeje nanjye kumurerera.’ Afata umwanzuro rero wo gufata abana banjye, arabarera, abishyurira amashuri.”
Sinzabakwira avuga ko mu bana be Padiri Ubald yishyuriye amashuri, umwe w’umuhungu ‘ayarangiza’ mu bijyanye n’ubwubatsi, undi w’umukobwa mu 2021 akaba yararangije icyiciro cy’ikirenga (Doctorat) mu masomo y’ubuvuzi.
Yahamwe n’ibyaha bya jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka 20 yatangiye mu 1997. Naho Padiri Ubald wishwe n’ingaruka za Covid-19 muri Mutarama 2021, yamenyekanye cyane muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abakoze jenoside n’abayikorewe, yatangirije iwabo muri Paruwasi gatolika ya Mushaka igakwira hose, yatumye agirwa Umurinzi w’Igihango mu 2015.


