Umuraperi Lil Wayne mu ijoro ryakeye ryo ku cyumweru yararusimbutse nyuma yaho umwe mu bari bitabiriye igitaramo ateye hejuru avuga ko hari umuntu urashe.
Inkuru dukesha CNN ivuga ko Lil Wayne yahise asubika igitaramo cye gusa bamwe mu bari bitabiriye barahakomerekeye bidakomeye.
Umukozi wa Polisi yo mu mujyi wa Atlanta ushinzwe iby’itumanaho, Jurius Daughtery yabwiye iki gitangazamakuru ko kugeza ubu nta kimenyetso cy’iraswa ry’isasu barabona ahaberaga igitaramo.

Abari bateguye iki gitaramo aribo a3c Festival bavuga ko bagikusanya amakuru kuri aka kaduruvayo.
Bati” Turacyashakisha ngo tumenye mu by’ukuri icyabaye, turaza kubamenyesha amakuru avuye imuzi. Kugeza ubu inzego z’ubuyobozi zivuga ko nta ntwaro yari ihari”
Kugeza ubu Lil Wayne ntacyo aratangaza uretse ubutumwa yatanze mu ijoro ryo ku cyumweru agira ati” Nizereko buri wese wari a3c ameze neza”


