Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahaye abasirikare baheruka guhirika ubutegetsi bwa Niger iminsi 15, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kubusubiza.
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga ni bwo Mohamed Bazoum wari Perezida wa Niger yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kumurinda, nyuma y’amasaha menshi bamufungiye mu ngoro ye.
Gen Abdourahmane Tchiani wari ubayoboye ku wa Gatanu yitangaje nka Perezida wacyo mushya.
AU mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu mbere yo kujya hanze kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko “iramaganira kure ihirika ry’ubutegetsi ryakozwe ryakozwe n’abasirikare rigatuma umukuru w’igihugu Mohamed Bazoum wari waratowe n’abanyagihugu akurwa ku butegetsi.”
AU yasabye ko Perezida Bazoum n’abo bafunganwe barekurwa “vuba na bwangu.”
Uyu muryango kandi watangaje ko utewe impungenge n’uburyo za Coups d’à ‰tat za gisirikare zongeye kubura muri Afurika; ibyo uvuga ko “bitesha agaciro amahoro, umutekano n’ituze ku mugabane.”
Wakomeje uvuga ko udashobora kwihanganira na gato “ihindurwa ry’ubutegetsi rinyuranyije n’itegekonshinga.”
AU yavuze ko izafatira ibihano bikwiye abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Bazoum, by’umwihariko mu gihe batakubahiriza uburenganzira bw’abo bafunze.
Coup d’à ‰tat yo muri Niger yabaye iya karindwi ibaye muri Afurika y’Uburengerazuba kuva mu 2020.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na wo wamaganye iriya Coup d’à ‰tat, uvuga ko utemera ubutegetsi bushya bwashyizweho muri kiriya gihugu kandi ko utazigera ubwemera na rimwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri EU, Josep Borrell, yifatanije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bufaransa n’Ubufaransa mu kwanga kwemera ubutegetsi bushya bwashyizweho muri Niger; ashimangira ko imfashanyo yose yahabwaga Niger mu by’umutekano yahagaritswe mu gihe kitazwi.


