Urukiko Rukuru rwo muri Australiya ari rwo rusumba izindi zose muri iki gihugu, rwagize umwere Cardinal George Pell wahoze ari umujyanama wa Papa mu by’icungamari nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ihohotera agakatirwa gufungwa imyaka 6.
Nkuko Voa ibitangaza mu mwaka wa 2018, yari yahamijwe ibyaha by’ihohohotera rishingiiye ku gitsina ryakorewe abana b’abahungu babiri baririmbaga muri korali mu mwaka wa 1996, akatirwa gufungwa imyaka itandatu. Icyo gihe yari Arkepiskopi wa diyoseze ya Melbourne.
Cardinali Pell Ni we muntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika wari uhamijwe guhohotera abana.Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura, Uru rukiko Rukuru rwo muri Australiya rwavuze ko hari impamvu zo kuba hashidikanywa ko ibyaha aregwa byaba byarakorewe muri Katederali ifite byinshi byo kwitaho mu myaka 25 ishize. Urukiko Rukuru rwavuze ko hari impamvu zifatika zerekana ko uyu ashobora kuba yarahamijwe ibyaha atakoze.
Abasesenguzi baravuga ko iki cyemezo kiri buze gushimisha abashyigikiye Cardinal Pell, ariko kizababaza abahura n’ibibazo by’ihohoterwa.

2 Responses
Australiya: Cardinali Pell wahamijwe ihohotera yagizwe umwere
Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri nyamwinshi bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,wali Vatican’s number 3,Minister of Finances at the Vatican.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC.Nabo bashinjwa ubusambanyi.Mu gitabo yise “In the Closet of the Vatican”,umushakashatsi witwa Frederic Martel,yakoze anketi mu bantu 1 500 bakora cyangwa bigeze gukora muli Vatican,barimo aba Cardinals 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa 11 bakomoka mu Busuwisi,abapadiri 200,bamubwira ko 80% by’Abapadiri b’I Vatican baryamana n’abo bahuje igitsina.Nyamara Gatolika yigisha ko ariyo “Kiliziya yonyine itunganye”.