U Rwanda ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Congo isabira ubutabera umuryango wa Habyarimana

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri iyi nshuro bemeye igihango bagiranye n’ibisigisigi by’ubutegetsi bwasize bushyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi busabira ubutabera umuryango wa Habyarimana na Ntaryamira, mu gihe Isi yose n’u Rwanda, by’umwuhariko byibuka ku nshuro ya 32. Ibi biragaragarira mu butumwa bw’amashusho bwuzuye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe kuri […]
Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bifatanyije n’aba Mozambique mu Kwibuka32

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF-5), kuwa 7 Mata 2026, zifatanyije n’inzego zishinzwe umutekano muri Mozambique, abayobozi muri guverinoma ndetse n’abahagarariye sosiyete ya TotalEnergies mu rwego rwo kwifatanya kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Abayobozi b’intumwa bitabiriye barimo Umuyobozi wungirije w’ingabo (FADM), Brig Gen Tomás Mponha, Savio wa TotalEnergy, n’abayobozi […]
Trump yigambye kwemeranya na Iran agahenge ibitero birakomeza

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko nta gushidikanya guhari ko Amerika yageze ku “ntsinzi yuzuye”, nyuma yo kwemeranya na Iran agahenge k’ibyumweru bibiri, ariko ntibyabujije ko ibitero bikomeza hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati. Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP nyuma yo gutangaza ako gahenge kuri uyu wa Kabiri […]
Tariki 8 Mata 1994: Hashinzwe Guverinoma y’Abatabazi ngo yenyegeze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki ya 8 Mata 1994 nibwo hashyizweho Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri w’Intebe. Ni Guverinoma yashyizweho ngo yenyegeze Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze umunsi umwe itangiye, kandi byagaragariye mu bukana Jenoside yakoranywe nyuma y’ayo matariki mu bice bitandukanye by’igihugu. Bihagarariwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu […]
Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yirukanye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit unayobora ishyaka riri ku butegetsi rya SPLM, yirukanye Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho (TNLA), Jemma Nunu Kumba, maze ashyiraho Joseph Ngere Paciko ngo amusimbure. Kumba, umuyoboke mukuru wa SPLM akaba n’umuntu wa hafi wa Perezida Kiir, yabaye perezida w’inteko kuva muri Kanama 2021. Ntabwo yigeze ahabwa inshingano nshya. […]
Turkiya: Abantu batatu biciwe mu gitero kuri Ambasade ya Israel

Ibitanyamakuru byo muri Turkiya biratangaza ngo abantu batatu bapfuye, abapolisi babiri barakomereka mu irasana ryabereye hafi y’inyubako irimo Ambasade ya Israel mu murwa mukuru Istanbul. Ni kuri uyu wa Kabiri ubwo abantu batatu bitwaje intwaro bageragezaga gutera Ambasade ya Israel ariko bicwa n’abapolisi ba Turkiya. Amashusho y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yerekanye umupolisi akuramo imbunda kandi yikinga […]
Loni iremeza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje guhohoterwa muri RDC

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Ibiro bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu (BCNUDH) bivuga ko ikibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje gufata intera muri iki gihugu. Muri raporo yabyo ya buri kwezi, BCNUDH yabaruye nibura ihonyorwa 439 ry’uburenganzira bwa muntu muri Mutarama 2026. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye […]
Turkiya yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Igihugu cya Turkiya cyifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nk’uko cyabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacyo. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryahawe nimero ya 62 ryo ku itariki 7 Mata 2026, ku byerekeye Kwibuka ku nshuro 32 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Turkiya […]
Cameroun yerekanye urutonde rw’abenegihugu 16 bapfiriye mu ntambara yo muri Ukraine

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 6 Mata 2026, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Cameroun yashyize ahagaragara urutonde rw’abenegihugu 16 b’iki gihugu bakoraga mu karere kihariye k’ibikorwa bya gisirikare, ijambo rikoreshwa n’u Burusiya mu gusobanura intambara yo muri Ukraine. Uru rutonde rw “abapfuye” rwatanzwe na Ambasade y’u Burusiya i YaoundĂ©. Guverinoma ya Cameroun yemeje aya makuru, […]
Trump yijeje kurimbura Iran nidakora ibyo isabwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakangishije Iran kuyirimbura “mu ijoro rimwe” niba itabashije kugera ku masezerano mbere y’igihe ntarengwa yahawe ngo ibe yamaze kongera gufungura umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi cyane inyuramo ibikomoka kuri peteroli na gaz bikoreshwa hirya no hino ku Isi. Igihe ntarengwa Trump yatanze cyo kuba hagezwe ku […]
Tariki 7 Mata 1994: Umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu gihugu hose

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi,amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi. Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni […]
Byumba: Abapadiri 2 bafashwe bazira gusomera misa ahantu hatemewe

Abapadiri 2 ba Diyosezi Gatolika ya Byumba batawe muri yombi, kuri Pasika, bafashwe n’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba, bazira gusomera misa ya Pasika ahantu hatemewe nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kinyamateka cy’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Abo bapadiri ni Eric Uwayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga, na Padiri Didier Nzaramba ubarizwa muri Paruwasi ya Kiziguro, […]
Abanyarwanda bazatangira gutekesha gaz yo mu Kivu mu ntangiriro za 2028

Abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha gaz yo gutekesha ivuye mu Kiyaga cya Kivu mu ntangiriro za 2028 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye. Ibi byatangajwe mu gihe ibiciro bya gaz yo gutekesha birimo kuzamuka, ahanini bitewe n’intambara yo muri Iran. Nk’urugero, ubu icupa rya gaz ry’ibiro 12 ryavuye ku 21,000Frw rigera ku 30,000Frw. […]
Israel yivuganye Majid Khademi wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Iran

Kuri uyu wa Mbere, umukuru w’ubutasi mu Gisirikare cy’Impinduramatwara cya Iran, Majid Khademi, yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel, nk’uko ibitangazamakuru bya leta bya Iran byabitangaje, bidatanze ibisobanuro birambuye. Minisitiri w’ingabo muri Israel, Israel Katz, yemeje aya makuru y’uko Israel yagabye igitero kuri Khademi nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Katz ati: “Abashinzwe kurinda impinduramatwara […]
Uko ifatwa rya Uvira ryari ryavanye u Burundi mu ntambara yo muri Congo

Ifatwa ry’umujyi wa Uvira ku itariki ya 10 Ukuboza 2025, ufatwa n’abarwanyi ba AFC/M23 ryahise rivana mu ntambara Ingabo z’u Burundi zoherejwe gufasha Ingabo za Congo, bituma hahita haba impinduka zikomeye za gisirikare muri ayo makimbirane, nk’uko raporo yashyizwe ahagaragara muri Mata 2026 n’Itsinda ry’Ubushakashatsi kuri Congo (CRG) n’Ikigo cy’Ubufatanye Mpuzamahanga (CIC) muri Kaminuza ya […]
Kinshasa na Brazzaville byiyemeje gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na Repubulika ya Congo byiyemeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano binyuze mu biganiro byabaye hagati y’abaminisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no gukemura ibibazo rusange by’umutekano. Ibi ni bimwe mu bintu nyamukuru byavuye mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Congo, Charles Richard Mondjo, nyuma […]
RDC yemeye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko “izakira by’agateganyo” abimukira birukanwe, mu masezerano yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe na guverinoma kuri iki Cyumweru, yongeraho ko Washington izishyura amafaranga azabagendaho kandi ko nta gahunda yo kubatuza burundu iteganijwe. Minisiteri y’itangazamakuru ivuga ko Kinshasa izakomeza kugenzura byuzuye abinjira, igihe bazahamara, kugenzura, kubambura uruhushya […]
Abayobozi ba gisirikare na politiki ba M23 bafatiwe ibihano kuva mu 2010

Raporo yashyizwe ahagaragara muri Mata 2026 n’Itsinda ry’Ubushakashatsi kuri Congo (CRG) n’Ikigo gishinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga (CIC) muri Kaminuza ya New York, ivuga ko abayobozi 13 mu rwego rwa gisirikare na politiki 13 ba M23 bafatiwe ibihano mpuzamahanga byafashwe na Loni, Amerika, ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. Kuva mu Gushyingo n’Ukuboza 2012, Umugaba Mukuru wa […]
U Bushinwa bwanyonze umuturage w’u Bufaransa wari warakatiwe mu 2010

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko Umufaransa wakatiwe urwo gupfa mu Bushinwa mu 2010 azira gucuruza ibiyobyabwenge, yamaze kwicwa nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga. Chan Thao Phoumy, Umufaransa w’imyaka 62 wavukiye i Laos, yishwe, “nubwo abategetsi b’u Bufaransa bakoze ibishoboka byose, harimo no kumusabira imbabazi ku mpamvu z’ubutabazi ariko […]
Masisi: Imirwano ikomeye irarimbanyije hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Imirwano ikaze iravugwa kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 5 Mata 2026, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri ako gace agera ku rubuga Kivu Morning Post, dukesha iyi nkuru, aravuga ko imirwano yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba zo […]
Kenya: Abashinzwe iperereza bataye muri yombi abayobozi bane mu rwego rw’ingufu

Abashinzwe iperereza muri Kenya bataye muri yombi abayobozi bakuru bane mu rwego rw’ingufu, barimo n’umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe imiyoboro ya peteroli, bakekwaho kwivanga mu ishakwa n’ikwirakwizwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu, nk’uko abayobozi bavuze muri dosiye ijyanye n’impungenge z’ubuziranenge bwa lisansi ndetse n’ihungabana riherutse ry’itangwa ryayo. Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) bwatangaje ko […]
Umupilote w’Umunyamerika wari waguye muri Iran yatabawe

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yishimye cyane ndetse ashima n’Ingabo za Amerika ubwo yatangazaga ko umwe mu bapilote b’indege y’intambara ya Amerika yaguye muri Iran yabonetse “kandi afite umutekano.” Mu itangazo rye, ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko indege yavuze ko uyu mupilote w’umukoloneli, […]
UPDF na SNA byafashe umwe mu bayobozi ba Al Shabab

Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF), zikorera mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AUSSOM), hamwe n’Ingabo z’igihugu cya Somalia (SNA), zafashe umwe muri ba komanda mukuru wa Al-Shabaab ari muzima mu gikorwa gihuriweho cyabereye Mubaraka. Uyu wafashwe ni Salaad Cusmaan Macalin, uzwi ku izina rya “Sahm,” akaba yaratawe muri yombi ku wa Gatatu […]
Uganda yakiriye abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika

Itsinda ry’abantu 12 birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryageze muri Uganda kuri uyu wa Kane ushize, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamategeko muri Uganda, rikaba ari itsinda rya mbere ryoherejwe hashingiwe ku masezerano yabaye hagati ya Uganda na Amerika yo kwakira abimukira badashobora gusubira mu bihugu byabo. Kwirukanwa byerekana kwaguka kwa politiki ya Perezida Donald […]
Haiti: Ingabo za Tchad zatangiye gusimbura abapolisi ba Kenya

Nyuma yo kunanirwa kw’ubutumwa mpuzamahanga bwo gushyigikira umutekano, ingabo nshya zirimo kwitegura gukorera mu ngata abapolisi ba Kenya bari baroherejwe muri Haiti. Kuhagera kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 1 Mata, kw’itsinda rya mbere ry’abasirikare ba Tchad bagera kuri 50 birerekana ko ibikorwa bishya byo kugarura umutekano byatangiye nk’uko bitangazwa na RFI. Intego z’izo […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zishe abasaga 40 mbere yo gutwika inzu 44

Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri ikomeje kumenekamo amaraso no kwangirika kw’imitungo myinshi kubera ibitero bya hato na hato by’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zo mu mutwe wa ADF. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Mata 2026, ADF yagabye ikindi gitero ihitana abantu mirongo kandi yangiza ibintu byinshi muri kariya gace k’igihugu, kayobowe […]
Perezida Trump yirukanye Pam Bondi wari umushinjacyaha mukuru

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru, Pam Bondi, yavanwe ku mirimo ye. Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Trump yagize ati: “Pam Bondi ni Umunyamerika ukomeye ukunda igihugu kandi akaba inshuti y’indahemuka, wabaye umushinjacyaha mukuru wanjye mu mwaka ushize.” Yongeyeho ati: “Pam yakoze […]
Ingabo za Burkina Faso na Mali zica abaturage benshi kurusha abajihadiste – HRW

Ingabo za Burkina Faso na Mali ziravugwaho kwica abasivili bakubye inshuro zirenga ebyiri abishwe n’intagondwa z’abayisilamu kuva mu 2023, nk’uko bigaragara muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane na Human Rights Watch. Iyi raporo igaragaza ko muri Mali kimwe na Burkina Faso, ibihugu biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, ngo ingabo za leta n’abafatanyabikorwa babo bagize […]
Tanzania: Ishyaka Chadema ryasabye AU kwisubiraho nyuma yo guha akazi Kikwete

Muri Tanzaniya, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, rirahamagarira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kwisubiraho nyuma y’icyumweru kimwe uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, agizwe Uhagarariye AU mu ihembe rya Afurika n’Inyanja Itukura. Iri shyaka ryizera ko izina ry’uwahoze ari perezida rifite icyasha mu bijyanye na demokarasi. Mu ibaruwa y’impapuro ebyiri yandikiwe Umuryango wa […]
Malawi: Umurundi n’Umunyekongo b’impunzi basanzwe hafi y’inkambi bishwe

Abacuruzi babiri b’impunzi mu gihugu cya Malawi, Umurundi n’Umunyekongo, basanzwe bapfuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize hafi y’inkambi ya Dzaleka, mu buryo bwateje impungenge n’umujinya mu baturage. Abatangabuhamya bavuga ko abapfuye, bari mu myaka mirongo itatu, bavuye mu nkambi ku Cyumweru gishize bagiye kurangura ibicuruzwa mu mujyi rwagati. Ntibigeze basubirayo ku gihe […]
Muhima: Polisi yafashe abantu 11 bakekwaho ubujura

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 01 Mata 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Murenge wa Muhima, yakoze igikorwa cyo gufata abakekwaho ubujura ita muri yombi abantu 11 bakekwaho kwiba abaturage, bafatiwe mu midugudu ya Ubucuruzi, Intiganda n’Indamutsa. Polisi yatangaje ko idateze kudohoka mu kurwanya abajura biba […]
RDC yatanze Umwongereza washinjwaga uruhare mu gushaka guhirika Tshisekedi

Mu ijoro ryo ku itariki ya 19 Gicurasi 2024, itsinda ry’abakomando bipfutse mu maso binjiye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashaka kumuhirika, nyuma yo gutera urugo rwa Perezida w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihe, Vital Kamerhe. Ku ikubitiro, abanyamahanga batandatu bari mu bantu bafashwe bashinjwa kugira uruhare muri uwo mugambi wo […]
Masisi: Haramukiye imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo

Imirwano ikaze yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, itariki 1 Mata, mu mujyi wa Shoa, uherereye mu Murenge wa Osso Banyungu wo muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Imirwano yahuje AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo. Nk’uko amakuru menshi ava muri ako gace abitangaza, ngo […]
Abadepite bahaye umukoro MININFRA na Minisitiri w’intebe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri yahaye umukoro minisiteri y’ibikorwaremezo ndetse na Minisitiri w’Intebe ku bijyanye n’ibungabungwa ry’imihanda y’imigenderano ndetse no gukumira iyangirika ry’ibikorwaremezo. Minisitiri w’ibikorwaremezo yasabwe kugaragaza uburyo bwo kunoza imikorere y’amatsinda y’urubyiruko (emerging contractors) rukora imirimo yo kubungabunga imihanda y’imihahirano hagamijwe gukumira iyangirika ryayo. Bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu. Ni nyuma […]
Trump yongeye kwiha ibyumweru byo kurangiza intambara ya Iran

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izaba yarangizanyije n’intambara yayo muri Iran “mu byumweru bibiri, cyangwa hakarengaho iminsi yo gukora akazi. Ariko turashaka gukuraho ikintu cyose bafite.” N’ubwo yagiye ashyira ku rutonde impamvu enye cyangwa eshanu z’intambara, Trump yavuze ko “afite intego imwe: Nta ntwaro za kirimbuzi bazagira kandi iyo ntego twayigezeho.” Ntiyasobanuye uko yumva […]
Bujumbura: Haravugwa urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Werurwe 2026, urusaku rwinshi rw’ibiturika n’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura. Impamvu nyazo ntiziramenyekana. Abaturage batangaje ko bumvise ibiturika bikomeye kandi babona umwotsi uzamuka mu mujyi. Amakuru agera kuri SOS Medias Burundi aravuga ko abaturage bamwe batangiye guhunga batinya ko ibintu bishobora gukomera. Ni mu […]
Minisitiri Habimana yahaye abasenateri ikiganiro kuri politiki y’igihugu y’umuganda

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Dominique Habimana, yatanze ikiganiro ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu y’umuganda mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena y’u Rwanda. Minisitiri yasobanuye ko: umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwihesha agaciro twahisemo nk’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo mu buryo burambye, binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga z’abaturage bakikemurira ibibazo bahura na byo, […]
Kenya na Mozambique byiyemeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano

Ibihugu bya Kenya na Mozambique byiyemeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’iperereza mu kurwanya iterabwoba nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kane, itariki ya 26 Werurwe, ahagarikiwe na Perezida William Ruto na mugenzi we wa Mozambique, Daniel Chapo, agamije kandi gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati ya […]
Abasirikare 715 ba FARDC basoje imyitozo yo kurwanira mu ishyamba bahabwaga n’u Bufaransa

Nyuma y’iminsi 41 y’imyitozo ikarishye, abasirikare 715 ba FARDC basoje imyitozo yo kurwanira mu mashyamba bahabwaga n’Ingabo z’u Bufaransa. Umuhango wo gusoza imyitozo wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Bahuma kuri uyu wa Mbere ushize. Iyi myitozo yibanze ku kwigisha amayeri yo kurwanira mu ishyamba rwagati, ngo ni intambwe nshya mu bufatanye bwa gisirikare hagati […]
Abasirikare bane ba Israel biciwe muri Liban

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko abasirikare bane baguye mu mirwano mu majyepfo ya Liban aho ingabo zayo zihanganye na Hezbollah ishyigikiwe na Iran. Itangazo rya gisirikare ryavuze amazina y’abasirikare batatu bo muri bataillon imwe “baguye mu ntambara” naho itangazo ritandukanye rivuga undi musirikare utavuzwe amazina ku mugaragaro, wapfiriye muri iyo mirwano. Undi musirikare yarakomeretse bikabije […]
FARDC/M23: Haravugwa imirwano ku mirongo yose y’urugamba

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Werurwe 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, abacanshuro, ndetse n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi, zagabiye rimwe ibitero ku mirongo yose y’imbere y’urugamba, byibasira nkana uturere dutuwe cyane hakoreshejwe imbunda zirasa mu ntera ndende ndetse n’indege zitagira […]
Nigeria: Abantu 30 bishwe barasiwe mu kabari

Nyuma y’ubwicanyi bwabaye ku Cyumweru, Guverinoma ya Leta ya Plateau yo muri Nigeria rwagati kuwa Mbere, itariki 30 Werurwe yatangaje isaha yo gutahiraho mu gihe cy’iminsi ibiri mu gace ayo makuba yabereyemo. Mu ijoro ryo ku Cyumweru, ahagana mu ma saa mbiri n’igice, nibwo abantu bitwaje imbunda batamenyekanye barashe mu kabari kari mu nkengero za […]
Abanyeshuri mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri rw’iminsi 5 mu gihugu

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Musanze, batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu mu gihugu. Uru rugendo rushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gusesengura uruhare rwa politiki y’u Rwanda ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu kugera ku mutekano n’iterambere birambye.” Urugendo rwatangijwe n’ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, ku cyicaro […]
Israel yemeje gutanga igihano cy’urupfu ku Banyapalestine

Kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Werurwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, Knesset, yemeje itegeko rishyiraho igihano cyo kwicwa umanitswe ku Banyapalestine bo muri West Bank bazajya bahamwa n’icyaha cyo kwica abaturage ba Israel. Abadepite 62 ku 120 bashyigikiye uyu mushinga, barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, aho ihuriro rye riri ku butegetsi ryishingikirije ku nkunga […]
U Rwanda rwakiriye Inama ya 4 ya EAC yiga kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga

Kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Werurwe 2026, u Rwanda rwakiriye Inama ya 4 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiga kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga. Iyi nama yitabiriwe n’Abaminisitiri baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa EAC, hamwe n’abashyiraho politiki, abashakashatsi n’abafite imishinga y’ibishya bahanze, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu Karere. Mu gihe cy’iminsi itatu iyi nama izamara, […]
FARDC yakomeje kurasa mu bice bituwe cyane i Minembwe

Kuri iki Cyumweru, iitariki 29 Werurwe 2026 hagati ya saa 20h45 na 7h00 za mugitondo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Werurwe 2026, ihuriro rya Kinshasa ryateye ibisasu bitarobanura hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi, byibasira nkana uduce dutuwe cyane twa Mikenke na Gakenke mu misozi ya Minembwe. Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko “ibi bitero ni ukurenga […]
Bobi Wine yahishuye ko abashinzwe umtekano bamufashije guhunga

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yahishuye uko yahunze igihugu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki ya 15 Mutarama 2026, aho yemereye France 24 mu kiganiro baherutse kugirana, ko yahawe ubufasha n’abashinzwe umutekano mu buyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni. Bobi Wine yagize ati: “Nibyo koko, nahunze urugo rwanjye ku itariki ya 16 […]
RDC: ADF iravugwaho gushimuta abantu 300 mu minsi 2

Abasivili barenga 300 bashimuswe n’inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu gihe cy’iminsi ibiri gusa muri Teritwari ya Irumu, ku muhanda Mambasa-Komanda mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’abaharanira uburenganzira bwa muntu abitangaza, ngo ibi bitero byagabwe hagati yo kuwa Gatandatu no […]
CAR: Perezida Touadera ararahirira manda ya gatatu

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Werurwe 2026, Faustin-Archange TouadĂ©ra aratangira ku mugaragaro manda ye ya gatatu nka Perezida wa Repubulika ya Centrafrica. Ni nyuma y’amezi arenga abiri gusa Inama y’Itegeko Nshinga yemeje intsinzi ye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 26 Ukuboza 2025, yabonyemo amajwi 77.90%. RFI ivuga ko nubwo hatanzwe ibirego […]
Masisi: Haravugwa imirwano yubuye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 29 Werurwe, haravugwa imirwano ikaze yadutse mu Murenge wa Osso Banyungu wo muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo cya kare, ahagana mu ma saa moya, ubwo inyeshyamba zagabaga […]
RDC: Umunyapolitiki Katumbi aramagana umugambi wo guhindura itegeko nshinga

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, MoĂŻse Katumbi, Perezida w’ishyaka Ensemble pour la RĂ©publique, araburira guverinoma ayisaba kwirinda ihindurwa ry’itegeko nshinga rishobora guharurira inzira igana kuri manda ya gatatu Perezida FĂ©lix Tshisekedi. “Ntabwo ari ukubera Itegeko Nshinga kuba tudagifite imihanda, abakozi ba Leta bahembwa nabi, abana bapfa bicwa n’inzara, cyangwa se […]
Malabo: Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya OACPS

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Werurwe 2026, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika yabereye i Malabo, muri Guinea Equatorial. “Mu gihe imiterere y’isi igenda ihinduka, birumvikana ko n’uburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba […]
Burundi: Imfungwa zisaga 1400 zugarijwe n’inzara muri Gereza ya Gitega

Mu Mujyi wa Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’igihugu cy’u Burundi, baratabariza abafungiwe muri gereza nkuru bugarijwe n’ikibazo cy’inzara. Nk’uko amakuru atandukanye abigaragaza, kuva ku itariki ya 16 Werurwe 2026, abagororwa 1416 bahuye n’ibura ry’ibiribwa rikabije, ibyo bikaba byiyongera ku mibereho y’imfungwa isanzwe ari mibi. Nk’uko amakuru aturuka imbere avuga, kuva kuri iyo tariki, imfungwa […]
Bangui: Ingabo z’u Rwanda zahaye ubuvuzi abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo

Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Centrafrica, Batayo ya 1, kuwa Gatanu zakoze igikorwa cyo kuvura abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo iri mu nkengero z’Umujyi wa Bangui. Ni igikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA). Iki […]
Abanyamerika bongeye kwigabiza imihanda bamagana Trump

Imyigaragambyo yagutse yo kwamagana ubuyobozi bwa Trump yabereye mu mijyi yo muri Amerika itandukanye, bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu habaye iyi myigaragambyo yiswe “No Kings” mbere yigeze gukurura abantu amamiliyoni. Abategura iyi myigaragambyo bavuga ko bigaragambije bamagana politiki za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, zirimo intambara yo muri Iran, iy’abinjira […]
AFC/M23 yateye utwatsi ibyo kuva mu bice bimwe yari yarafashe

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ibikorwa birimo kugaragara ku mirongo inyuranye yo ku rugamba ari ibisanzwe byo “guhinduranya imitwe y’ingabo”, nyuma y’iminsi bivugwa ko abarwanyi baryo bari kuva mu birindiro byabo mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence […]
Uwahoze ari umuraperi yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wa Nepal

Kuri uyu wa Gatanu, Balendra Shah umuraperi wahindutse umunyapolitiki, yarahiriye kwinjira muri bimwe mu biro biruta ibindi muri iki gihugu nyuma y’ukwezi kumwe habaye amatora rusange. Shah, ufite imyaka 35, ubu ni we muntu ukiri muto ubaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu cyo mu misozi ya Himalaya mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, kandi ni […]
Loni: U Rwanda rusanga kurandura FDLR ari ingenzi mu kurangiza intambara muri RDC

U Rwanda rwabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ko kurandura umutwe wa FDLR ugamije gutera u Rwanda ari ngombwa kugira ngo amakimbirane arangire mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ambasaderi Martin Ngoga yerekanaga aho u Rwanda ruhagaze, kuri uyu wa Kane ushize mu kiganiro yatanze ku butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RD Congo, […]
RDC: Abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kuva mu bice bari barafashe

Urujya n’uruza rw’abarwanyi ba AFC / M23 rwagaragaye kuri uyu wa Kane, itariki 26 Werurwe, mu duce twinshi two muri Teritwari ya Walikale iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane i Minjenje na Mpety muri Gurupoma ya Kisimba, no muri Kanune muri Gurupoma ya Ikobo. Nk’uko amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza ngo urugendo rwa […]
RDF yasobanuriye ba Defence Attachés uko umutekano wifashe mu karere

Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence AttachĂ©s), mu kiganiro ku mutekano cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo i Kimihurura. Abitabiriye bagejejweho ikiganiro ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n’ uwo mu karere, ndetse n’uruhare rw’ Ingabo z’ u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu […]