Louise Mushikiwabo yabonanye na ba perezida ba Senegal na Mauritania

HGahz71XgAAhOO

Iruhande rw’Ihuriro Mpuzamahanga rya Dakar ku Mahoro n’Umutekano muri Afurika, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Senegal, Bassirou Diomaye Faye, kuri uyu wa Kabiri. Ibiganiro byibanze ku ireme ry’imibanire hagati ya OIF na Senegal, kimwe mu bihugu byashinze Umuryango nk’uko byatangajwe na OIF ibinyujije kuri […]

OIM yateye utwatsi ubusabe bwa RDC bwo kwita ku bimukira iherutse kwakira

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) uvuga ko wasabwe na Guverinoma ya Congo gutanga ubufasha bw’ubutabazi ku bimukira 15 iherutse kwakira birukanwe muri Amerika. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Mata, Umuvugizi wa IOM yasobanuye ko usibye ubufasha bushingiye ku bikenewe ndetse n’isuzuma ry’umuntu ku giti cye, IOM ishobora gutanga inkunga ku bimukira babisabye, hakurikijwe […]

Iran yishe imanitse umunyagihugu washinjwaga gukorana na Israel na Amerika

485240111

Iran yishe Amirali Mirjafari kubera gukekwaho umugambi wo gutwika umusigiti wa Tehran no gukorana na Israel na Amerika, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana iyicwa ryiyongera. Kuri uyu wa Kabiri, Iran yishe umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufasha gutwika umusigiti munini muri Tehran ndetse no gukorana na Israel na Amerika mu myigaragambyo yabanjirije intambara, […]

UPDF irigamba kubohoza abasivili 200 bari barashimuswe na ADF

fardc updf 24210

Abasivile barenga 200 bari barashimuswe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa ADF ufite aho uhuriye n’umutwe wa Leta ya Kisilamu (IS), batabawe mu gikorwa cya gisirikare, nkuko byatangajwe n’Igisirikare cya Uganda (UPDF). Abasirikare ba Uganda, ku bufatanye na bagenzi babo ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, binjiye mu […]

Rubavu: Umugore n’umusambane we bakurikiranweho kwica umugabo asinziriye

rszru022ff

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore w’imyaka 31 n’umusambane we, bakekwaho  kwica umugabo w’uyu mugore w’imyaka 34 bamukubise agafuni.  Icyaha bakurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31/03/2026 mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kirimbogo, Umurenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu ubwo uyu mugore yacungaga umugabo we asinziriye agahamagaraga umusambane we […]

Kampala: Umunyamakuru wakoreye New Vision yishwe arashwe

latest07pix data

Umunyamakuru w’inararibonye, ​​Joe Nam, w’imyaka 55, wahoze ari umunyamakuru w’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda wakoze inkuru ku bucuruzi, ibidukikije na politiki, yarasiwe, mu gitondo cyo ku Cyumweru, iwe mu nkengero z’Umujyi wa Kampala. Polisi yavuze ko umuntu witwaje imbunda wipfutse mu maso yateze Nam ahagana mu ma saa saba ubwo yasohokaga hanze agiye gusenga […]

Iran yateye ubwato bwa gisirikare bwa Amerika nyuma yo gufata ubwayo

20260419 184134

Ibiro Ntaramakuru bigenzurwa na Leta ya Iran igice, Tasnim, biratangaza ko Iran yagabye ibitero bya drones ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika mu Kigobe cya Oman, nyuma y’uko Ingabo za Amerika zifashe ubwato buriho ibendera rya Iran mu Kigobe cya Oman. Nta makuru arambuye y’ibyangiritse biturutse kuri ibi bitero bya drones. Mbere, icyicaro gikuru cy’ubuyobozi […]

MONUSCO yashimye ibyagezweho mu biganiro biherutse guhuza Kinshasa na AFC/M23

672684674 1259184106339796 6468674954712738760 n

Mu Busuwisi, intumwa za Guverinoma ya Kinshasa na AFC / M23 ziherutse kugira ibyo zumvikana mu nama yabereye i Montreux kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata mu rwego rw’Ibiganiro bya Doha, aho impande zombi zemeye koroshya itangwa ry’imfashanyo. Ibi bikaba byakiriwe neza na MONUSCO. MONUSCO yagaragaje amashimwe, kunyurwa, no gushyigikira ibyagezweho […]

USA: Umuntu witwaje imbunda yishe abana 8 harimo abe 7 muri Louisiana

2026 04 19T225726Z 1117523208 RC2KSKACYKMD RTRMADP 3 USA SHOOTING LOUISIANA 1024x683 1

Umugabo yishe abana barindwi mu bana be n’umwana badafitanye isano mu irasa mu kivunge ryabereye i Shreveport muri Leta ya Louisiana yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Mata mu bwicanyi abapolisi bavuze ko bushingiye ku “makimbirane yo mu ngo”. Umuyobozi wa Polisi ya Shreveport, Wayne Smith, yabwiye abanyamakuru ati: […]

Emir wa Qatar yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida Kagame

HGReL41WAAAJYYD

Emir w’ubwami bwa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye ubutumwa bwanditse bwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, buvuga ku mibanire y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kubushyigikira no kubuteza imbere. Ubu butumwa bwakiriwe kuri iki Cyumweru na Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, Minisitiri w’umutekano akaba n’umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano imbere […]

Ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 17 yerekeje muri Zambia

HGRJP0DWgAAoQ8S

Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Zambia aho agomba gukinira umukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17. Uyu mukino wo kwishyura uzaberara kuri Levy Mwanawasa Stadium uzaba kuwa Gatatu, itariki ya 22 Mata 2026. Ni mu gihe umukino ubanza wari wabereye […]

Goma: Umugabo yishwe ashinjwa kurigisa igitsina cy’undi muntu

Goma

Umugabo yishwe n’abaturage biha ubutabera mu Mujyi wa Goma, aho amakuru menshi avuga ko ibi byabereye mu gace ka Ndosho muri Komini ya Karisimbi, gahana imbibi na Teritwari ya Nyiragongo. Abatangabuhamya benshi bavuga ko uwahohotewe yibasiwe n’agatsiko k’abantu bari barakaye bamushinja kunyereza igitsina cy’undi mugabo. Kubera ibihuha n’uburakari bw’abaturage, abaturage bamuteye amabuye kugeza apfuye. Abayobozi […]

Trinidad&Tobago: Imibiri 50 y’impinja yasanzwe yajugunywe mu irimbi

e7799a40 3bbd 11f1 a8e7 7d83213cdc89

Igipolisi cyatangaje ko imibiri y’impinja nibura 50 n’abantu bakuru batandatu yajugunywe mu irimbi ryo mu gihugu cya Trinidad na Tobago. Mu itangazo ry’igipolisi cyo muri iki gihugu (TTPS) bavuze ko iyo mibiri yabonetse mu mujyi wa Cumuto, ku birometero 40 uvuye ku murwa mukuru wa Port of Spain muri Trinidad, kimwe mu birwa bibiri bigize […]

Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Papa Leo XIV na Trump

WI6VPKGAUFGL5IGQ3MGSJFPT74

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV, aravuga ko atashakaga kujya impaka na Donald Trump ubwo yanengaga “abanyagitugu” kuba bakoresha amamiliyari mu ntambara mu ijambo rye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Papa yavuze ko amagambo, yavuzwe nyuma y’iminsi mike nyuma yo guterana amagambo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditswe ibyumweru bibiri – “mbere […]

Iran iravuga ko hari intambwe imaze guterwa mu biganiro na Amerika

172560534

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko hari “iterambere” mu biganiro na Amerika “ariko ko hari icyuho kinini kandi ingingo zimwe na zimwe zikiri kuganirwaho.” Ghalibaf yavugiye ibi kuri televiziyo kuri uyu wa Gatandatu, arimo araganira ku masezerano yo guhagarika burundu intambara yatangijwe na Israel na Amerika, aho yagize ati: “Turacyari […]

U Rwanda rwatangije umubano ushingiye kuri dipolomasi na Uzbekistan

HGNfD5MXcAAWJ94

Igihugu cy’u Rwanda cyabaye icya 167 igihugu cya Uzbekistan cyatangijemo umubano ushingiye kuri dipolomasi nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga yacyo kuri uyu wa Gatandatu ushize. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uzbekistan ibinyujije kuri X yavuze iti: “ku bufatanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, twasinyanye Itangazo rihuriweho ku itangizwa ry’umubano ushingiye […]

Gen. Rwivanga yavuze ku ngengabitekerezo ya jenoside mu karere

HGIUNJ6W8AAGiZj

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Mata 2026, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yifatanyije n’abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) hamwe n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye i Kimihurura. Yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ingengabitekerezo ya jenoside mu karere n’uruhare […]

Iran yafunguye Umuhora wa Hormuz

strait of hormuz 175219887

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yatangaje ko Umuhora wa Hormuz “ufunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge”. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Minisitiri Abbas Araghchi yagize ati: “Bigendanye n’agahenge muri Liban, inzira ku mato yose y’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz dutangaje ko ifunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge…” Nyuma y’ubwo butumwa Perezida Donald Trump yahise […]

Karongi: Hafashwe umugore wari umaze imyaka hafi 20 yihisha ubutabera kubera jenoside

KARONGI DISTRICT

Umugore w’imyaka 52 yatawe muri yombi mu Karere ka Karongi nyuma y’imyaka 19 yihisha ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Tarcille Uwimana wari warahamijwe icyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko za Gacaca, yafatiwe mu Mudugudu wa Ngoma, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano, ku wa Kabiri, itariki ya 14 Mata. […]

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryitabiriye Inteko Rusange ya 9 ya OSMA i Livingstone

HGDhwc1XcAAzPwC

Itsinda ry’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Imikino ya Gisirikare (CISM) no mu Muryango w’Imikino ya Gisirikare muri Afurika (OSMA), riyobowe na Col DĂ©sirĂ© Migambi Mungamba, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, riri kwitabira Inteko Rusange ya 9 ya OSMA iri kubera i Livingstone muri Zambiya, kuva ku ya 12 kugeza ku ya 18 Mata 2026. Inteko […]

Somalia yamaganye igikorwa cya Israel cyo kohereza ambasaderi muri Somaliland

HF9geywXgAAAyoR

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Israel yashyizeho ambasaderi wayo wa mbere mu karere ka Somalia kitandukanyije n’igihugu, ibintu ubutegetsi bwa Mogadishu bwamaganye buvuga ko binyuranyije n’amategeko. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yatangaje ko Michael Lotem yagizwe ambasaderi udatuye muri Somaliland. Nk’uko byatangajwe na radio y’igihugu muri Israel, KAN, ngo Lotem yabanje kuba ambasaderi muri Kenya, […]

Litiro ya lisansi yiyongereyeho asaga 600Frw

csm Pic motard 2025 f5786f0ba0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, kuri uyu wa Kane ushize rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitamgira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Mata 2026, aho linsansi yiyongereyeho asaga 600Frw. RURA ivuga ko ibi biciro bishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo guhangana n’izo mpinduka. […]

Minisitiri w’Ingabo yakiriye itsinda ry’Ingabo za Kenya ziri mu Rwanda

HGDprWXboAALV66

Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata, itsinda ryaturutse mu biro bishinzwe imibanire mu bya gisirikare mu Ngabo za Kenya, riyobowe na Col Samuel Otieno OLANDO, ryagiriye uruzinduko kuri Minisiteri y’ Ingabo, Kimihurura, rigirana ikiganiro na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal Marizamunda. Iri tsinda riri mu Rwanda kuva ku itariki ya 13 kugeza kuri uyu wa […]

Trump aremeza ko Israel na Liban byemeranyije agahenge

netanyahu aoun

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata 2026, yatangaje ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’iminsi 10. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Donald Trump yavuze ko yavuganye na Perezida Joseph Aoun wa Liban na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Mu butumwa ntaho avuga umutwe wa […]

Tunisia: Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Perezida KaĂŻs SaĂŻed

HGBWXKfWAAA QIO

Mu ruzinduko rwe mu gihugu cya Tunisia, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Tuniziya, KaĂŻs SaĂŻed, amushyikiriza ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ibiganiro byabo byibanze cyane cyane kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF (Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie), Louise Mushikiwabo, muri […]

RDC: Ubutegetsi bwakomeje ibitero mu gihe buri mu biganiro na AFC/M23

DRONE FARDC jpg

Nyuma yo gushyira umukono ku buryo bushya bwo gufatanya kugenzura ihagarikwa ry’imirwano mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa ngo bwongeye kwerekana ko butita kandi bwirengagije byimazeyo ibyo bwiyemeje. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 15 Mata 2026, hagati ya saa 20h15 na saa 23h45 z’ijoro, ihuriro ry’ingabo zishyize […]

U Rwanda, Kenya na Uganda byiyemeje kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

HF wEkkWIAEVMVu

Abaminisitiri b’imari baturutse muri Kenya, u Rwanda na Uganda bemeye gushyira imbere gushakira amafaranga umushinga wadindiye w’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi wa Standard Gauge Railway (SGR), mu rwego rwo guhuza akarere ufatwa nk’umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama yabereye iruhande rw’inama za IMF na Banki y’Isi zo mu mpeshyi 2026 […]

Tariki 16 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no hino mu gihugu

Nyamata Genocide Herdenkingssite

Tariki ya 16  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 16 Mata 1994. Muri iyi nyandiko hariyongeraho amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu Kiliziya no mu nyubako zayo. Ubwicanyi bwatangiye guhera tariki […]

USA: Igipolisi kishe umugore wari ushimuse umwana

Ohama Police Incident 1

Igipolisi cyavuze ko uyu mugore witwaje icyuma yarashwe n’abapolisi hanze y’iduka rya Walmart muri Leta ya Nebraska yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gushimuta umwana. Uwagabye igitero yashimuse umwana w’imyaka itatu muri supermarket ya Omaha yamutunze icyuma, kuwa Kabiri ushize, mu gitero ngo byagaragaye ko cyari gitunguranye. Amashusho yavuye kuri camera zambarwa […]

Kwibuka32: Lt Col Kabera yatanze ikiganiro ku rugamba rwo guhagarika jenoside

HF XH4ebEAEhfCh

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yifatanyije n’abakozi ba Ecobank mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro yatanze, Lt Col Simon Kabera yasobanuye uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bitewe n’imiyoborere mibi yari iriho […]

Brazzaville: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Sassou Nguesso

HF ZCdnbEAI36YJ

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu i Le Palais du Peuple i Brazzaville, Perezida Kagame yabonanye na Perezida watowe wa Repubulika ya Congo i Brazzaville muri Palais du Peuple Sassou, mbere y’irahira rye riteganyijwe kuri uyu wa Kane. Aba bayobozi bombi baganiriye ku mibanire myiza isanzweho hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’ingirakamaro ku mugabane, n’ubufatanye […]

Abidjan: Umunyamabanga Mukuru wa OIF yagiranye ibiganiro na Perezida Ouattara

HF4l603WsAE aRL

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Mata 2026, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yakiriwe, i Abidjan, na Alassane Ouattara, Perezida wa Repubulika ya Cote d’Ivoire. Ibiganiro byibanze ahanini ku bibazo bijyanye n’inama ya Francophonie itegerejwe, izabera muri Cambodge mu Gushyingo 2026. Usibye ibyo bibazo, baganiriye ku bufatanye buri hagati ya CĂ´te d’Ivoire na OIF […]

Brazzaville: Minisitiri Biruta yakiriwe n’umuhungu wa Sassou Nguesso

HF70MnyXsAAhdGw

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 14 Mata, Minisitiri w’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Repubulika ya Congo, akaba n’umuhungu wa Perezida Sassou Nguesso, yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo hamwe n’intumwa z’abayobozi b’u Rwanda. Abinyujije kuri X, Minisitiri Christel Sassou Nguesso yagize ati: “Iyi nama iri mu […]

Tariki 15 Mata 1994: Umunsi za kiliziya n’insengero zimenerwamo amaraso menshi y’Abatutsi

arton132982 7d5ed

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 15 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Abatutsi biciwe kuri Cour d’appel ya Ruhengeri, Musanze Inyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze yitwa […]

RDC irakira abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika muri iki cyumweru

2025 02 19T020636Z 471868776 RC20XCAH2HPA RTRMADP 3 USA TRUMP MIGRATION GUATEMALA 1024x700 1

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiteguye kwakira abantu ba mbere barenga 30 birukanwe muri Amerika muri iki cyumweru, nk’uko amakuru agera kuri Reuters avuga, nk’urugero ruheruka rwa Washington ikoresha amasezerano na guverinoma za Afurika mu kwihutisha iyirukanwa ry’abimukira. Nk’uko amakuru amwe n’amwe ari mu nyandiko z’urukiko muri Amerika abigaragaza, abirukanwe bose bakomoka mu bindi bihugu […]

Rubavu: Batanu bakurikiranweho kwica umugore w’umwe muri bo

arton157992

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 38 y’amavuko ndetse n’abasore bane yahaye akazi ko kumwica.  Icyaha bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 01 Mata 2026 mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo, Umurenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu ubwo aba basore bane bategeraga uyu mugore mu […]

Nibura abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Tanganyika

nauffrage dans le lac tanganyika 26 jpg 711 473 1

Nibura abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye cya Tanganyika, hafi y’Umudugudu wa Mutakuya, muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa na Sosiyete sivile ya Sheferi ya Rutuku, ngo ubwato bwa moteri bwavaga i Kasama bwerekeza Kamkolombondo bwarohamye mu gitondo cya kare, butwaye abagenzi n’imizigo. Iyi […]

Gitifu w’Umurenge wa Bugarama yafunzwe ashinjwa gupfobya jenoside

HFx4 QYXoAApB6W

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ndamyimana Daniel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ashinjwa guhakana jenoside.  Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Ndamyimana Daniel akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda. Yafashwe ku wa 11 Mata 2026, kuri ubu […]

Espagne: Umugore wa minisitiri w’intebe yajyanwe mu nkiko ashinjwa ruswa

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, Begona Gomez, yashinjwe ruswa ku mugaragaro, nyuma y’iperereza rimaze imyaka myinshi rikorwa ku byaha we n’umugabo we bahakana. Umucamanza Juan Carlos Peinado, ukora iperereza kuri uru rubanza kuva muri Mata 2024, yavuze ko iperereza rye ryabonye ibimenyetso bihagije byerekana imyitwarire y’icyaha ya Gomez, nk’uko icyemezo cyashyizwe ahagaragara […]

Benin: Romuald Wadagni yatsinze amatora ya perezida ku majwi 94%

AFP 20260410 A7DW7FM v1 HighRes BeninPoliticsElection 1776125982

Muri BĂ©nin, Romuald Wadagni yatsinze amatora ya perezida n’amajwi 94%. Ibyavuye mu matora yo ku Cyumweru by’agateganyo byatangajwe na komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe amatora (CENA) mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 13 Mata rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Mata 2026. Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, Romuald Wadagni, yagize amajwi 94%, mu […]

Trump yamaganwe bikomeye nyuma yo kwigaragaza ameze nka Yesu

2ddc5d1c 555d 4ae1 a1d2 919ab2a7e4eb.jpg

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasibye bwangu ubutumwa bwateje impaka yari yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social buri kumwe n’ifoto ye yigize nk’umukiza Yesu Kristu. Iyo foto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), yagaragazaga Trump Ameze nkaho arimo gukiza umurwayi uryamye ku gitanda mu bitaro. Ni ifoto yatumye […]

Tariki 14 Mata 1994: Abatutsi basaga 30,000 biciwe muri Kiliziya ya Kibeho

Kiziguro Ok

Nyuma y’icyumweru Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, Ingabo zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro ni bwo zuriye indege zisubira mu gihugu cyabo mu gihe ubwicanyi bwari buri gufata intera mu gihugu. Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye. […]

Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’amateka mu bihugu 4 bya Afurika

Algeria Africa Pope 1776075501

Kuri uyu wa Mbere, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko runini muri Afurika, ari narwo rugendo rwe rwa mbere runini mu mahanga kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika. Amakuru aturuka i Vatican avuga ko Papa yatangiye uruzinduko kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mata ruzasozwa ku itariki ya 23 Mata, akanyura muri Algeria, Cameroun, Angola na […]

Masisi: Inyeshyamba za wazalendo ntizahiriwe n’ibitero ku birindiro bya AFC/M23

G37QiGoWYAAuaHu

Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere, itariki ya 13 Mata, i Kalembe na Kalonge, imijyi ibiri iherereye ku mupaka wa teritwari za Masisi na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa ituze nyuma y’imirwano ikaze yahuje abarwanyi ba AFC/M23 na Wazalendo. Nk’uko amakuru atandukanye ava muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zagabye ibitero […]

Claude Ibalanky uherutse kwitandukanya na Tshisekedi mu ntumwa za AFC/M23 zoherejwe mu Busuwisi

ibalanky

Gahunda y’Ibiganiro bya Doha hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Guverinoma ya Kongo irakomeza muri iki cyumweru mu Busuwisi, aho ibiganiro byimuriwe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Iri huriro rirwanya ubutegetsi ryashyikirije Mohammed Bin Abdel Aziz Al Khulaifi, umunyamabanga wa Leta akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Qatar, amazina y’abantu 12 […]

Ishyamba si ryeru hagati ya Trump na Papa Leo XIV

donald trump left pope leo right INQUIRER FILES

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze Papa Leo XIV ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko uyu munyamerika wa mbere ukuriye Kiliziya Gatolika yamaganye iterabwoba rya Trump kuri Iran. Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko Papa “adafite ubumenyi ku bijyanye na politiki mpuzamahanga.” Yakomeje agira ati: “Sinshaka Papa […]

Sudani: Abajenerali 21 boherejwe mu zabukuru

Burhan with army top commanders on April 2 2026 802x485 1

Umuyobozi w’Ingabo za Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare benshi bo mu rwego rwo hejuru kandi azamura mu ntera abandi, mu gikorwa igisirikare cyavuze ko ari ibintu bisanzwe. Ikinyamakuru Sudan Tribune cyamenye ko aboherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba ofisiye 21 bafite ipeti rya jenerali majoro. Mu mazina azwi cyane harimo Diab […]

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Guelleh watsindiye indi manda

AFP 20260410 A7CT2XZ v1 HighRes DjiboutiVote 1775886443

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we, Perezida Ismail Guelleh watsindiye indi manda yo kuyobora igihugu cya Djibuti.   Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Kagame yagize ati: “Navuganye kuri telephone kuri iki gicamunsi n’umuvandimwe wanjye, Perezida Ismail Omar Guelleh, aho naboneyeho kumushimira ku kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Djibouti.”   Perezida Kagame […]

Amerika yiyemeje gufunga ibyambu byose bya Iran

39ed3385 6af9 4423 92ec 29213a709d5a

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere gitangira gufunga ibyambu byose bya Iran, nk’intambwe ya nyuma yo gushyira igitutu kuri Tehran nyuma y’ibiganiro by’amahoro byo muri Pakistan byarangiye nta masezerano agezweho. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, itariki 12 Mata, Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za […]

Elon Musk yashinje Afurika y’Epfo kumubuza gukora kubera uruhu rwe

101992940.cms

Umuherwe wa mbere ku Isi kugeza ubu, Elon Musk, ufite ibigo bitandukanye birimo Tesla, Starlink ndetse na X, yashinje Leta ya Afurika y’Epfo kumubuza gukorera mu gihugu yavukiyemo kubera ko atari umwirabura. Ibi Elon Musk yabitangaje kuri iki Cyumweru, itariki 12 Mata 2026 mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X. Yagize ati: “Afurika […]

Gasabo: Rurangwa wari wasubirishijemo urubanza yongeye guhamwa n’icyaha cya jenoside

Gasabo 122321pdf 545dd2d8f3

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo Rurangwa Oswald, wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside ndetse n’icyo gutegura Jenoside, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.  Rurangwa yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gisozi igifungo cy’imyaka 30 […]

Nduhungirehe yanenze imyitwarire ya Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

HFpcEBuWYAALOrA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje akamaro ko kwibuka, agaruka ku kunanirwa k’Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gutabara Abatutsi, ndetse aboneraho gushimira ibihugu byaburanishije cyangwa bikohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri jenoside. Ni kuri uyu wa Gatandatu ushize ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, aho Minisitiri Nduhungirehe yari yifatanije n’abacitse ku icumu, mu Karere ka […]

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi Abatutsi basaga 35,000 bicirwa muri Kiliziya ya Nyarubuye

0edda199 d96a 44fa 83bc 7d144dfe053e 1080x570 1

Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa . Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki […]

Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gusuka ibisasu mu bice bituwe cyane i Minembwe

thumbnail 1773206199160 267209040

Mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bitegura ibiganiro bishya bigomba guhera mu busuwisi guhera kuri uyu wa Mbere, iitariki 13 Mata, impande zombi zikomeje gushinjanya kugabanaho ibitero no kurenga ku gahange. Iri huriro rirwanya ubutegetsi kuva mu mpera za 2021 rirashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kwirengagiza ibyo biganiro no kugaba ibitero […]

Pakistan: Ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byakubise igihwereye

large Getty Images 2270262899 jpg 317cea29b6

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, avuga ko igihugu cye na Iran byananiwe kugera ku masezerano nyuma y’ibiganiro by’amahoro byari byitezweho byinshi byabereye i Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan. Mbere yo kurira indege ya Air Force 2 ngo asubire muri Amerika, Vance yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko Irani yahisemo “kutemera […]

Ngororero: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage mu kwibuka ku nshuro ya 32

HFivntdXMAA5SD4

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 10 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ngororero mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yibukije ko “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwahuye nayo, biturutse ku bukoloni n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika […]

RDC: Sukhoi ya FARDC yagabye ibitero i Minembwe no mu nkengero zaho

Screenshot 2023 01 26 at 10.39.53 AM

Ihuriro AFC / M23 riravuga ko mu gihe intumwa zaryo zitabiriye ibiganiro bitegerejwe mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guhonyora nkana kandi kenshi inzira z’amahoro. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Mata 2026, saa munani n’igice z’umugoroba, indege y’intambara ya Sukhoi Su-25 y’ubutegetsi bwa Kinshasa yateye ibisasu […]

Korea ya Ruguru yagerageje ibisasu bishya bifite ikoranabuhanga rihambaye

3000

Ibiro Ntaramakuru by’igihugu cya Korea, KCNA, biratangaza ko Koreya ya Ruguru yakoze igerageza ry’intwaro zifite ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru mu gihe ishaka kongera intwaro zayo yongeramo intwaro za electromagnatic, ibisasu bya carbon fibers ndetse n’ubwirinzi bushya bw’ibitero byo mu kirere bugendanwa. Igerageza ryakozwe mu minsi itatu. Kim Jong-sik, umujenerali wagenzuye igerageza, yavuze ko […]

Sudani: Igitero cya drone cyahitanye abarenga 40 mu bukwe

images 11

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, abantu barenga 40, barimo n’abagize umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), biciwe mu gitero cy’indege itagira umupilote mu bukwe bwaberaga i Kutum, mu majyaruguru ya Darfur. Kutum igenzurwa na RSF kuva mu mezi ya mbere y’intambara yatangiye muri Mata 2023. Uyu mujyi wagiye ugabwaho ibitero by’indege zitagira […]