Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo, ataremezwa n’urwego rwose rubifitiye ububasha, aravuga ko hari kontineri zigera kuri 5 zari zirimo drones z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziherutse gufatwa na AFC/M23 mu gico cyategewe muri Kivu y’Amajyepfo.
Biravugwa ko ari drones zari ziturutse i Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi, kandi buri kontineri yari irimo drones eshanu, imwe ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amadolari.
Gufatwa na AFC/M23 byakurikiye igico cyakozwe mu buryo bwa kinyamwuga cyatezwe Ingabo za FARDC n’Ingabo z’u Burundi (FDNB) zari ziherekeje ibi bikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, bigezweho bifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari.
Umwe mu bantu bashyize aya makuru hanze, witwa Simaro Ngongo kuri X, avuga ko iki gihombo kinini, mu ntambara Félix Tshisekedi yifuza kugira intambara ya za drones, ari ibintu Kinshasa na Bujumbura bananiwe kwiyumvisha.
Uyu Simaro Ngongo usanzwe ari umusesenguzi, impirimbanyi, impuguke ndetse akaba umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko izo drones ari zimwe mu zimaze iminsi zarazengereje Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa ba zo, abegereye ubutegetsi bakunze kumvikanisha ko ziba ziturutse mu Rwanda.


