HOGknbzXUAEkbca

Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi wa UPDF

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF).

Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi wari uherekejwe n'umunyamakuru w'icyamamare, Andrew Mwenda

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse no ku mahoro, umutekano n’ituze mu karere.

HOGknb8W4AAeKsE

Gen. Muhoozi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026 ku manywa, yakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply