Kuri uyu wa Gatanu, Balendra Shah umuraperi wahindutse umunyapolitiki, yarahiriye kwinjira muri bimwe mu biro biruta ibindi muri iki gihugu nyuma y’ukwezi kumwe habaye amatora rusange.
Shah, ufite imyaka 35, ubu ni we muntu ukiri muto ubaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu cyo mu misozi ya Himalaya mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, kandi ni we wa mbere ubaye minisitiri w’intebe ukomoka mu bwoko bwa Madhesi, ubwoko w’abasangwabutaka bufite imico n’indimi bifitanye isano n’abaturanyi bo mu Buhinde.

Kurahira byakurikije imigenzo y’Abahindu
Shah wari wambaye umukara hose yagize ati: “Njyewe, Balendra Shah, mu izina ry’igihugu n’abaturage, niyemeje ko nzubahiriza itegeko nshinga … kandi nzasohoza inshingano zanjye nka minisitiri w’intebe”
Perezida Ram Chandra Poudel yayoboye umuhango saa 12h34 ku isaha yaho. Imibare 1-2-3-4 ifatwa nk’ifite igisobanuro mu myemerere y’Abahindu bagize 80% by’abaturage ba Nepal.

Balendra Shah yaje ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yayobowe n’urubyiruko yateje akajagari mu gihugu. Yasohoye indirimbo ya rap umunsi umwe mbere y’uko arahira.



One Response
slot365 poker – Nơi kết nối niềm đam mê và hiện thực hóa những kỳ vọng tài chính của bạn thông qua một nền tảng giải trí an toàn. TONY04-24