Nigeria: Abana b’abanyeshuri 100 mu baherutse gushimutwa babohojwe

Kuri uyu wa Mbere ushize, Guverinoma ya Nigeria yabohoje abanyeshuri 100 bashimuswe mu kwezi gushize mu ishuri ry’Abagatolika muri Leta ya Niger, muri bumwe mu bushimusi bukabije bubaye muri iki gihugu mu myaka ishize. Abanyeshuri bageze mu nzu ya leta mu murwa mukuru wa Leta ya Niger, Minna bashyikirizwa guverineri wa leta nk’uko inkuru dukesha […]
U Burayi bwatangiye gusaba Amerika kureka kwivanga muri politiki yabwo

Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Costa, yamaganye ingamba nshya z’umutekano za Amerika asanga zibangamiye inyungu z’u Burayi. Yagaragaje kandi impungenge z’uko izo mpinduka muri politiki y’umutekano ya Amerika zakiriwe neza n’u Burusiya. Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Costa, yatangaje ko ingamba nshya z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za […]
Trum aravuga ko Zelenskyy atiteguye gushyira umukono ku mushinga w’amahoro wateguwe na Amerika

Perezida Donald Trump yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, atiteguye gushyira umukono ku mushinga w’amahoro wateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe guhagarika intambara y’u Burusiya muri Ukraine. Trump yatangaje ibi nyuma y’uko abashinzwe imishyikirano ba Amerika na Ukraine barangije ibiganiro by’iminsi itatu ku wa Gatandatu. Trump yanenze Zelenskyy nyuma y’imishyikirano ya Amerika […]
Loni yongeye kwibasira u Rwanda

Mu gihe ku wa Kane, itariki ya 4 Ukuboza, DRC n’u Rwanda byemeje amasezerano i Washington, agamije guhagarika amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC, raporo y’igihembwe y’abashakashatsi bashyizweho n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni irenda gusohoka. Aba bashakashatsi baremeza ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zagize uruhare rutaziguye muri ibyo bikorwa bya M23 byo kurwanya inyeshyamba za FDLR. […]
Uvira: FARDC iravuga ko yafashe intasi 3 za AFC/M23

Ku Cyumweru, itariki ya 7 Ukuboza 2025, Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko hafashwe abantu batatu bakekwaho kuba intasi zifitanye isano n’inyeshyamba za AFC/M23 i Luvungi, muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi wa Operation Sukola 2 Kivu y’Amajyepfo, ngo aba batawe […]
ECOWAS igiye kohereza ingabo muri Benin nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) ku Cyumweru wategetse kohereza ingabo z’akarere muri BĂ©nin nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi. Nk’uko byatangajwe na ECOWAS, ngo ingabo zizaba zirimo abasirikare baturutse muri Nigeria, Sierra Leone, Cote d’Ivoire, na Ghana. Itangazo rivuga ko izo ngabo zizafasha guverinoma n’Igisirikare cya BĂ©nin “kubungabunga umutekano w’itegeko nshinga n’ubusugire bwa Repubulika […]
Benin: Abantu 14 batawe muri yombi bashinjwa kugerageza coup d’etat

Kuri iki Cyumweru, Guverinoma ya Benin yavuze ko ingabo zayo zahagaritse umugambi wo guhirika ubutegetsi nyuma y’uko itsinda ry’abasirikare bo muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba bavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko bafashe ubutegetsi. Abantu 14 batawe muri yombi. Kugerageza guhirika ubutegetsi niko guheruka muri ako karere, kamaze iminsi kabamo guhirika ubutegetsi mu baturanyi ba Benin […]
Masisi: Drones ziri kurasa ubutitsa ibirindiro bya AFC/M23 n’ibice igenzura

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Ukuboza, mu mujyi wa Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyateye ibisasu ku birindiro bibiri bya AFC / M23. Ngo ni ibirindiro biri ku gasozi k’ingenzi ka Kahongole gateganye na komini ya Masisi y’icyaro, n’ibirindiro biri hafi y’ibiro by’ubuyobozi bwa teritwari. Nk’uko amakuru […]
Kayonza: Abagize Komite Nyobozi y’Akarere barimo Meya Nyemazi bahagaritswe

Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza barimo Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco birukanwe ku mirimo yabo. Usibye Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, abandi RBA itangaza ko birukanwe ni Munganyinka, Hope, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Harelimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. Itangazo ry’akarere rivuga ko aba bayobozi bahagaritswe kubera […]
Twirwaneho irigamba guhanura kajugujugu yakoreshwaga n’abacanshuro

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uravuga ko ari wo wahanuye indege ya kajugujugu yakoreshwaga n’abacanshuro b’abazungu mu gutera amabombe mu bice bituwe mu biturage birimo Mikalati na Mikenke. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 7 Ukuboza 2025, MRDP-Twirwaneho, ivuga ko “Igisirikare cy’u Burundi kitabaje kajugujugu 3 zitwawe n’abacanshuro b’abazungu, zarashe amabombe mu midugudu ya Mikalati, […]
Afurika y’Epfo: Abantu 11 biciwe mu kabari

Nibura abantu 11 bishwe barimo umuhungu w’imyaka itatu, nyuma y’amasasu yarasiwe kuri uyu wa Gatandatu mu kabari katemewe mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo, aho igipolisi gikomeza kivuga ko batangiye guhiga abantu batatu bakekwaho icyaha batamenyekanye. Abandi bantu 14 bakomeretse muri ubu bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Saulsville, nk’uko igipolisi cyabitangaje mu itangazo […]
Benin: Haravugwa ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon

Amakuru aturuka mu gihugu cya Benin aravuga ko kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Ukuboza 2025, muri BĂ©nin habaye kugerageza guhirika ubutegetsi.Umutwe w’abasirikare wavuze ko wafashe ubutegetsi i Cotonou maze ukuraho Perezida Patrice Talon. Mu itangazo ryanyujijwe inshuro nyinshi kuri SRTB (umuyoboro wa televiziyo y’igihugu ya Benin), abasirikare batangaje iseswa ry’inzego za Leta ndetse n’ikurwaho […]
FARDC yongeye gukozanyaho n’inyeshyamba za Mai-Mai Simba muri Lubutu

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Ukuboza, imirwano ikaze yadutse hagati y’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe witwa “Mai-Mai Simba”, uyobowe n’uwiyise General Bukui, ahitwa Lubutu, mu Ntara ya Maniema. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, kurasana hagati y’impande zombi byatangiye saa munani z’amanywa ku isaha yo mu Mujyi […]
Nyabihu: RIB yafashe umuyobozi ushinzwe imirimo mu karere

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruravuga ko rwataye muri yombi Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB muri iku gitondo cyo ku Cyumweru rivuga ko akurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko. Ubu uyu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo […]
Gabiro: Gen. Mubarakh yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo ya Advanced Infantry Course

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Ingabo ku rwego rwa Brigade yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro. Iyo Brigade yari imaze amezi atanu n’icyumweru kimwe mu mahugurwa yisumbuye y’ ingabo zirwanira ku butaka (Advanced Infantry Course). Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimiye abasirikare barangije […]
Inyeshyamba za Twirwaneho na AFC/M23 zikomeje gufata imisozi ikikije Uvira

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Ukuboza, abarwanyi ba Twirwaneho, bafatanya na AFC / M23, bigaruriye umujyi wa Rurambo, umujyi wo mu misozi ya Uvira, nyuma y’imirwano bagiranye na Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi. Ku wa Gatanu, imirwano yari yamaze gukomera hagati y’impande zirwanira muri ako karere. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko inyeshyamba […]
U Buhinde: Abantu 23 barimo ba mukerarugendo bapfiriye ku kabyiniro

Abayobozi mu Buhinde baravuga ko byibuze abantu 23 baguye mu nkongi y’umuriro mu kabyiniro (nightclub) kazwi cyane mu karere ka Goa. Benshi mu bahuye n’insanganya ngo ni abakozi muri ako kabyiniro gaherereye Arpora, mu majyaruguru ya Goa, mu gihe ba mukerarugendo, batavuzwe umubare, nabo bari mu bapfuye. Polisi yemeza ko icupa rya gaz ryaturikiye […]
Sinkeka ko intambara yamaze imyaka 30 yarangizwa n’isinywa ry’amasezerano gusa – Kayikwamba

Nyuma y’amasaha make hasinywe amasezerano y’amahoro y’i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ThĂ©rèse Kayikwamba Vagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, yatanze ibisobanuro ku masezerano ndetse n’amahirwe y’amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane, itariki 4 Ukuboza 2025, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko ibyo abaturage biteze ari byinshi, […]
Ingingo z’ingenzi mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Kagame na Tshisekedi

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Ukuboza, ba perezida Paul Kagame na FĂ©lix Tshisekedi bashyize umukono ku Masezerano y’i Washington, bagaragaza nk’ivugurura ryuzuye ry’inzira ya dipolomasi yatangiye mu mpeshyi hagati ya DRC, u Rwanda, na Amerika. RFI yashoboye gusuzuma bimwe mu bikubiye mu nyandiko zashyizweho umukono. Aya yiswe “Amasezerano y’i Washington y’amahoro n’umutekano,” arashimangira […]
Lubero: Igitero cy’abantu batamenyekanye cyahitanye abawazalendo 3

Mu Mudugudu wa Liboyo, uherereye muri Teritwari ya Lubero, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibirindiro by’inyeshyamba za Wazalendo kuri uyu wa Kane, itariki 4 Ukuboza byagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro ngo batamenyekanye, batatu muri wazalendo bahasiga ubuzima. “Abantu batatu bo mu mutwe wa UPLC bishwe imbunda 3 za AK-47 zijyanwa n’abateye, umwirondoro wabo utaramenyekana,” […]
AFC/M23 ikomeje guhangana na Sukhoi na drones za Kinshasa muri Kivu zombi
Ihuriro ry’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu ryakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bigezurwa na AFC/M23 mu ntara za Kivu zombi nyuma y’iminsi y’imirwano ikaze muri Teritwari ya Uvira. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 5 Ukuboza 2025, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa […]
Nigeria: Umupadiri yashimutiwe aho yari acumbitse

Diyosezi Gatolika ya Zaria yavuze ko umupadiri gatolika yashimuswe kuwa Gatatu akuwe aho yari acumbitse muri Leta ya Kaduna, mu majyaruguru ya Nigeria. Rev. Fr. Emmanuel Ezema yafashwe bitinze ku wa kabiri ahagana saa 11h30 z’ijoro (0030 GMT Ku wa Gatatu) akuwe muri Kiliziya Gatolika ya Mutagatifu Petero i Rumi, nk’uko Diyosezi yabitangaje mu itangazo […]
Ngoma: Ingabo z’u Rwanda na Tanzania zasoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’ingabo ku Mipaka

Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) bashoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yabereye mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025. Ni inama ishimangira umuhate wo kurushaho kubungabunga umutekano n’ituze ku mipaka ihuza u Rwanda na […]
UK na Norway byemeranyije gufatanya guhiga amato y’u Burusiya

U Bwongereza na Noruveje byashyize umukono ku masezerano yo kwirwanaho azatuma amato y’ibi bihugu afatanya kujya guhiga amato y’u Burusiya agendera munsi y’amazi (submarines) mu majyaruguru ya Atalantika. Minisiteri y’ingabo ivuga ko aya masezerano agamije kurinda insinga zo mu nyanja, abayobozi b’u Bwongereza bavuga ko zigenda zirushaho kubangamirwa na Moscou, aho amato y’u Burusiya yagaragaye […]
AFC/M23 yirukanye FARDC n’abayifasha mu birindiro 2 by’ingenzi i Kaziba
Ku munsi wa gatatu wikurikiranya w’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 hamwe n’Ingabo za FARDC (Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) ifatanyije na Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi kuri uyu wa Kane yakomeje i Kaziba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru agera ku rubuga rwa Tazama RDC aturuka muri icyo gice, aravuga ko M23 imaze kwirukana […]
Ibisasu byaguye ku butaka bw’u Burundi byateje ubwoba abaturiye umupaka na Congo

Kuva ku wa Kabiri, itariki ya 2 Ukuboza, imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo hamwe n’Ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB), iratuma ibisasu byumvikana kugeza ku misozi y’u Burundi ihana imbibi n’umugezi wa Rusizi. Ibisasu byaguye ku butaka bw’u Burundi byateje ubwoba, mu gihe Abanyekongo bahunze imirwano bangiwe kwinjira […]
Amasezerano hagati ya DRC n’u Rwanda ntabwo ari ukugurisha amabuye y’agaciro Abanyamerika – Tina Salama

Amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda, Perezida FĂ©lix Tshisekedi na Paul Kagame bitegura kwemeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Ukuboza, i Washington, “ntabwo ari ukugurisha amabuye y’agaciro Abanyamerika.” Ibi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Perezida wa Congo, Tina Salama, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Washington ari kumwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya. Ubusugire ku mutungo […]
AFC/M23 irashinja FARDC n’abo bafatanyije gukora ibyaha by’intambara

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ibitero simusiga by’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, abacanshuro, Imbonerakure, n’Ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ryibasiye abaturage b’abasivili ndetse n’imirongo yose y’imbere y’urugamba byakomeje n’ubugome bukabije kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Ukuboza 2025. Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko ubutegetsi bukoresha indege zabwo z’intambara, indege […]
Bugarama: U Rwanda rwakiriye impunzi hafi 200 z’Abanyekongo

Ku wa Gatatu, itariki ya 3 Ukuboza, impunzi z’Abanyekongo 190, cyane cyane abagore n’abana, bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, bashaka umutekano nyuma y’imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ku mugoroba wo ku wa gatatu, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yemeje aya makuru […]
Donald Trump aravuga ko adashaka Abasomali muri Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adashaka abimukira bo muri Somaliya muri Amerika, abwira abanyamakuru ko bagomba “gusubira aho baturutse” kandi ngo “igihugu cyabo ntabwo ari cyiza kubera impamvu”. Ku wa Kabiri, mu nama y’abaminisitiri yagize ati: “Simbashaka mu gihugu cyacu, ndababwiza ukuri.” Trump yavuze ko Amerika “izagenda iba nabi […]
Gen MK Mubarakh yitabiriye Imurikagurisha rya 4 ry’ibya gisirikare mu Misiri

Kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK MUBARAKH, yitabiriye Imurikagurisha rya 4 ry’ibya gisirikare ryateguwe n’igihugu cya Misiri, anagirana ibiganiro na mugenzi we, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa. Ibi biganiro byibanze ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye ndetse bungurana ibitekerezo ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi. Abagaba bakuru b’Ingabo […]
Sudani irateganya kwemerera u Burusiya kuhubaka ibirindiro bya gisirikare igahabwa za sukhoi

Biravugwa ko Sudani n’u Burusiya byasubukuye ibiganiro ku masezerano yari amaze igihe kirekire atinzwa azaha Moscou uburenganzira bwo kubaka ibirindiro byabwo bya mbere by’igisirikare kirwanira mu mazi muri Afurika, azatuma igisirikare kigera ku Nyanja Itukura kugira ngo Sudani na yo ibone intwaro ziteye imbere. Ikinyamakuru Wall Street Journal ku itariki ya 1 Ukuboza cyatangaje ko […]
Kivu y’Amajyepfo: Umunsi wa kabiri w’imirwano ikaze mu Kibaya cya Rusizi

Muri Kivu y’Amajyepfo hongeye kubyukira imirwano ikomeye ku munsi wa kabiri mu Kibaya cya Ruzizi na Kaziba muri Walungu hagati y’Ingabo za AFC/M23 n’Ingabo za FARDC. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Ukuboza, imirwano yongeye kubura i Katogota kuva saa kumi za mu gitondo hagati y’ihuriro rya FARDC-Wazalendo-FDNB n’Inyeshyamba za AFC/M23. Muri iki gitondo, […]
Bunia: Abasirikare ba UPDF bishe abasirikare 2 ba FARDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Ukuboza, abasirikare babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bishwe n’abasirikare ba Uganda (UPDF) ubwo barasanaga muri Djugu-centre, mu birometero 75 mu majyaruguru ya Bunia mu Ntara ya Ituri; undi musirikare wa FARDC arakomereka bikabije. Ibi byabaye biturutse ku guterana amagambo hagati y’izi ngabo z’ibihugu byombi zisanzwe […]
Umugaba w’Ingabo za Centrafrica yashimye uko RDF ikomeje kubaka ubushobozi bwa FACA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrica (FACA), Maj Gen ZĂ©pherin Mamadou yashimye abarimu ba gisirikare b’u Rwanda ku bw’imbaraga bakomeje gushyira mu kongera ubushobozi bw’abakozi ba FACA. Yashimangiye kandi ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Ibi Gen. Mamadou yabitangaje ubwo we n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, basuraga […]
Uwabaye Perezida wa Honduras yavuye muri gereza nyuma y’imbabazi za Trump

Uwahoze ari Perezida wa Honduras, Juan Orlando Hernandez, yavuye muri gereza yo muri Amerika, nyuma gato yo guhabwa imbabazi na Perezida Donald Trump. Ku wa Kabiri, itariki 2 Ukuboza 2025, umugore we yemeje ko yarekuwe. Hernandez yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 45 kubera gucuruza ibiyobyabwenge n’imbunda, afungirwa muri gereza irinzwe cyane i Hazelton, muri Virginia y’Uburengerazuba. […]
Indege za FARDC zibasiye ibice bituwe muri Nyabiondo

Indege zitagira abadereva z’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa kuri uyu wa Kabiri zagabye igitero ku baturage i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka. Uruhande rwegereye Leta ya Kinshaasa rwo ruvuga ko mu gihe imirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba, ibirindiro by’inyeshyamba i Bususu, […]
U Budage: Abantu batazwi bibye amasasu ibihumbi yari agenewe abasirikare

Abagizi ba nabi batamenyekanye bibye amasasu ibihumbi n’ibihumbi yari ari mu ikamyo ashyiriwe ikigo cy’igisirikare cy’igihugu (Bundeswehr) mu Mujyi wa Burg muri Saxony-Anhalt nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage kuri uyu wa Kabiri. Biravugwa ko ubujura bwabaye ku wa Kabiri, itariki 25 Ugushyingo, nk’uko minisiteri y’ingabo yabihamirije igitangazamakuru cya leta MDR n’ikinyamakuru Der Spiegel gisohoka […]
RDC: Minisitiri n’umugaba b’ingabo z’u Bubiligi baragenzwa n’iki i Kinshasa?

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Ubwami bw’u Bubiligi buragenda burushaho gukomezwa, mu gihe iki gihugu gito cyo mu Burayi gikomeje gushinjwa gushaka gukomeza guhungabanya akarere aho gushyigikira inzira y’ibiganiro cyane cyane mu bibazo bya RDC. Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi n’Ubucuruzi bwo hanze, Theo Francken, aherekejwe […]
U Bwongereza bwavanye ishoramari ryabwo mu mushinga wo gushaka gaz muri Cabo Delgado

Guverinoma y’u Bwongereza yavuye mu byo gushora imari mu mushinga wa gaz muri Mozambique. Aya, ni andi makuru mabi kuri uyu mushinga wa gaz usanzwe utavugwaho rumwe uyobowe na sosiyete TotalEnergies yo mu Bufaransa. Ni inguzanyo irenga miliyari imwe y’amadolari itagitanzwe. Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Ukuboza yavuze ko ibona […]
Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kigoma

Urusaku rw’amasasu hataramenyekana impamvu yarwo rwumvikanye kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Ukuboza, hafi y’ikibuga cy’indege gito (aĂ©rodrome)cya Kigoma mu Muri Walikale centre. Amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko urusaku rw’intwaro nto rwumvikanye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yaho, rwamaze igice cy’isaha. Nta mpamvu n’imwe yatanzwe y’ayo masasu. […]
Minisitiri w’Ingabo wa Nigeria yegujwe ku mirimo ye

Minisitiri w’Ingabo muri Nigeria, Mohammed Badaru Abubakar, yeguye ku mirimo ye, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere ushize na perezidansi yongeyeho bihita bitangira gukurikizwa. Umuvugizi wa Perezida, Mayo Onanuga, mu itangazo rye yavuze ko Abubakar yaretse akazi kubera impamvu z’ubuzima nubwo ababikurikiranira hafi basanga yegujwe kubera kunanirwa inshingano ze zo kurinda abanyagihugu. Umuvugizi yagize ati: […]
Gatsibo: Umwarimu wigishaga mu ishuri ribanza yasanzwe mu mugozi

Umwarimu witwa Justin Hakizimana wigishaga ku Ishuri Ribanza rya EAR mu riherereye mu Karere ka Gatsibo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye. Hakizimana yari umwarimu ku ishuri riherereye mu Kagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo. SP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko mu […]
Perezida Zelenskyy ari i Paris mu Bufaransa

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yageze i Paris kugira ngo aganire na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu rwego rw’ibikorwa bya dipolomasi bigamije guhagarara intambara imaze imyaka ine ibera muri Ukraine. Uruzinduko rwa Zelenskyy i Paris rwaje rukurikira inama yahuje abayobozi ba Ukraine na Amerika muri Florida ku Cyumweru, aho […]
U Bubiligi buri gukoresha u Burundi nk’ibirindiro byabwo bya gisirikare mu ntambara ya DRC

U Bubiligi buragenda bwongera igihagararo cyabwo cya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi bukaba ari ihuriro ry’ibikorwa byabwo kubera ko Bujumbura ikomeje gushyigikira igisubizo cya gisirikare cya Perezida Felix Tshisekedi kandi ikaba iri hafi y’akarere karimo amakimbirane. Amakuru aturuka mu Gisirikare cy’u Burundi yemeza ko guverinoma yabo yemereye mu […]
Israel: Baraye mu myigaragambyo isaba perezida kutazaha imbabazi Netanyahu

Imbaga y’Abisiraheli barakaye yateraniye hanze y’urugo rwa Perezida Isaac Herzog i Tel Aviv, mu rwego rwo kwigaragambya bamagana icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, gisaba imbabazi ku byaha bya ruswa. Iyi myigaragambyo yadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru nyuma y’amasaha make Netanyahu, ufite imyaka 76, asabye imbabazi za perezida mu rubanza rwe rumaze igihe kuri […]
Ramaphosa yamaganye iterabwoba rya Trump ryo kumuheza mu nama ya G20 itaha

Ku Cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye iterabwoba rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryo guheza Pretoria mu nama ya G20 y’umwaka utaha, nubwo yemera ko Afurika y’Epfo ari umunyamuryango washinze uyu muryango. Ku itariki ya 22-23 Ugushyingo, Washington yanze kwitabira inama y’abayobozi b’ibihugu 20 bigize uyu muryango yayobowe […]
Nigeria: Umupasiteri n’Abakirisitu bashimutiwe mu rusengero

Nibura abantu cumi na babiri, barimo umushumba w’itorero, bashimuswe ku Cyumweru, itariki ya 30 Ugushyingo, basanzwe mu rusengero rwo mu cyaro rwagati muri Nigeria, ibi bikaba ari rimwe mu ruhererekane rw’ishimutwa ribaye muri iki gihugu mu byumweru bike gusa. Itorero ryo mu mudugudu wa Ejiba riherereye mu gace ka Yagba West muri Leta ya Kogi, […]
Kenya: Ubwandu bushya bwa HIV bwafashe intera muri Nairobi

Intara ya Nairobi yanditse umubare munini w’abanduye virusi itera SIDA muri Kenya, aho mu mwaka ushize habaruwe abantu barenga 3.000 bashya, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki ya 30 Ugushyingo 2025 avuga. Mu gihugu hose, Kenya yabaruwemo abantu bashya 19,991 banduye mu mwaka ushize, bazamutseho 19% ugereranije n’umwaka ushize. Urubyiruko rufite hagati y’imyaka […]
Netanyahu yandikiye Perezida wa Israel asaba imbabazi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyikirije perezida w’iki gihugu, Isaac Herzog, ibaruwa yo gusaba imbabazi. Ibiro bya perezida byavuze ko Herzog ategereje ibitekerezo by’abashinzwe ubutabera mbere yo gusuzuma “icyifuzo kidasanzwe gifite akamaro gakomeye”. Netanyahu amaze imyaka itanu aburanishwa ashinjwa ibyaha bya ruswa, uburiganya no kurenga ku kizere yagiriwe mu manza eshatu zitandukanye. Yahakanye ibyaha […]
California: Nibura abantu 4 bishwe barasiwe mu isabukuru y’umwana

Nibura abantu bane bishwe n’amasasu mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana muri Leta ya California,mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abandi bantu icumi bakomerekeye mu iraswa ryabereye muri resitora, mu mujyi wa Stockton uherereye mu majyaruguru mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishyira kuri iki Cyumweru, iitariki 30 Ugushyingo. Polisi yaho ivuga ko abahohotewe […]
Byinshi ku masezerano y’u Rwanda na Turkiya yo kubaka uruganda rw’intwaro na drones i Kigali

U Rwanda rwamaze kunoza amasezerano y’ingenzi yo gukora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye na Turkiya, ibyo bikaba ari imwe mu ntambwe zikomeye za Kigali ziganisha ku kubaka uruganda rw’ibikoresho bya gisirikare rw’igihugu. Ubu bufatanye bukubiyemo kuvugurura ubuyobozi bw’ingabo bw’u Rwanda mu kugenzura, itumanaho, n’ubutasi kugira ngo bihuze n’ibipimo by’igisirikare kigezweho nk’icya NATO. Aya masezerano akubiyemo […]
Perezida Embalo wahiritswe ku butegetsi ageze i Brazzaville avuye i Dakar

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Umaro Sissoco Embalo wavanwe ku butegetsi muri Guinea-Bissau yageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Congo, Brazzaville, nyuma y’iminsi mike igisirikare gifashe ubutegetsi, nk’uko bamwe mu bamwegereye babitangarije Reuters. Ku wa Gatatu, abasirikare bahiritse Guverinoma ya Embalo mbere y’uko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abadepite bishyirwa ahagaragara, byongera urugero rw’imidugararo […]
Nta gushyira hamwe cyangwa kuvanga mu masezerano n’u Rwanda – Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, aganira na diaspora y’Abanyekongo muri Serbia, ku wa Gatanu, itariki ya 28 Ugushyingo, yatanze ibisobanuro birambuye ku masezerano yasinywe n’u Rwanda bigizwemo uruhare na Amerika yemeza ko azayemeza vuba, ndetse yongera gushimangira ko nta kuvanga ingabo kuzongera kubaho. “Nzajya i Washington kwemeza amasezerano twasinye n’u Rwanda […]
Senegal: Yatawe muri yombi azira kwangiza ifoto ya Perezida Diomaye Faye

Muri Senegal, umusore wagaragaye muri videwo yamamaye acagagura ifoto y’akazi ya Perezida Bassirou Diomaye Faye yongeye gufungwa by’agateganyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Ugushyingo. Iyi videwo ye ije mu bihe bya politiki bitoroshye aho abarwanashyaka benshi bashyira amashusho nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari amakimbirane hagati ya perezida na minisitiri w’intebe. Muri iyo […]
Hong Kong: Abantu 128 bamaze kwemezwa ko bishwe n’inkongi y’umuriro

Nibura abantu 128 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye bazize inkongi y’umuriro mu miturirwa yo guturamo ahitwa Taipo muri Hong Kong. Abantu 200 ntabwo baraboneka. Ku wa Gatatu, serivisi zishinzwe kuzimya umuriro muri uyu mujyi zatangaje ko byibuze abantu 128 baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inyubako zo guturamo ziherereye i Taipo, mu nkengero z’imisozi miremire ya […]
AFC/M23 na FARDC baraye mu mirwano muri Nyabiondo

Inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Congo, FARDC, zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa APCLS, barwanye mu ijoro ryo ku wa Kane, rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki 27 Ugushyingo, i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo ubwo […]
Igisirikare cy’u Burundi kiremeza ko nta musirikare wacyo uri i Minembwe

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 27 Ugushyingo, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyasohoye itangazo, gisobanura aho gihagaze ku kibazo cy’ibibera i Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, aho gihakana cyivuye inyuma ibirego bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko cyashyize mu bwigunge abaturage b’abasivili b’Abanyamulenge. Mu itangazo ryabwo, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bwemeza ko “muri iki gihe nta basirikare ba […]
Ba Defence Attachés bakorera mu Rwanda bamenyeshejwe uko umutekano wifashe

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ingabo/Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence AttachĂ©s) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Bagejejweho ikiganiro kirambuye cyagarutse ku miterere y’umutekano mu gihugu no mu karere, ndetse n’uruhare rw’ Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bufatanye mpuzamahanga n’ubushingiye ku mubano hagati y’ibihugu. Itsinda ry’abitabiriye ryakiriwe […]
Namibia: Adolf Hitler yatsinze amatora y’abadepite
Umunyapolitiki wo muri Namibia witiriwe umunyagitugu w’Umudage Adolf Hitler, byatangajwe ko yatsinze amatora ku majwi menshi nk’uko ibyayavuyemo byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane ushize bibigaragaza. Adolf Hitler Uunona, ubu uhitamo guhamagarwa Adolf Uunona, yagumanye umwanya we mu gace gato ko mu majyaruguru ka Ompundja mu karere ka Oshana n’amajwi 1,275, mu gihe uwo bari […]