HBiqQj5XcAAZcfs

Perezida Kagame yakiriye abarimo urwego bivugwa ko ruyoboye Amerika mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare 2026, Perezida wa Reubulika, Paul Kagame yakiriye mu bihe bitandukanye, intumwa zitandukanye zo nzego zo hejuru zirimo n’izavuye muri American Israel Public Affairs Committee (AIPAC), abemera icyo bita “Conspiracy Theories” cyangwa ubugambanyi, bemeza ko ari rwo ruyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyuma y’amarido.

Nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane ushize, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yabanje kwakira Senateri w’Umunyamerika, Steve Daines wo muri Montana. Baganiriye ku buryo bwo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Amerika, ku mutekano w’akarere, n’amahirwe yo kwagura umubano ushingiye ku bukungu.

HBipKCAWIAAcY6L

Perezida Kagame kandi nyuma yaho yabonanye na Lee Rosenberg, uwahoze ayobora urwego ruzwi nka “American Israel Public Affairs Committee”; Saul Singer, wanditse ‘Start-Up Nation’ na ‘The Genius of Israel’; na Wendy Singer, wahoze ayobora ibiro bya AIPAC muri Israel.

AIPAC, yahoze yitwa “American Zionist Committee for Public Affairs”) ni itsinda riharanira inyungu za Israel rivuga rikijyana mu nzego zitandukanye za Amerika nko mu Nteko Ishinga Amategeko n’ubuyobozi bukuru bwa Amerika.

AIPAC yashinzwe mu 1954, ni rimwe mu mashyirahamwe menshi aharanira inyungu za Israel muri Amerika, kandi ryiswe rimwe mu matsinda akomeye y’ubushabitsi muri Amerika. Kugeza mu 2025, AIPAC ivuga ko ifite abanyamuryango barenga miliyoni 5 muri Amerika.

HBiqQj4WgAA4KC3
Perezida Kagame na Lee Rosenberg

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’iri tsinda byibanze ku mahirwe y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo guhanga udushya, kwihangira imirimo, n’ikoranabuhanga.

Nyuma Perezida Kagame yakiriye Hadja Lahbib, Komiseri w’u Burayi ushinzwe uburinganire; kwitegura no guhangana n’ibibazo, wari kumwe na Johan Borgstam, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, hibandwa ku mihate ikomeje ku mugabane ndetse no ku rwego mpuzamahanga, yo gukemura ibibazo by’ubutabazi.

HBiw04tWkAEPenJ
Perezida Kagame yanaganiriye na Hadja Lahbib wa EU

Reka tugaruke kuri AIPAC

Ntibishoboka kuba ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi ngo ubure guhura n’ubutumwa ndetse n’inkuru nyinshi byibasira Israel ndetse n’Abanyamerika bashyigikiye Israel, harimo ndetse cyane cyane, iri tsinda rya ‘American Israel Public Affairs Committee (AIPAC)’.

Birumvikana iteka hagiye haba kunenga AIPAC , ndetse bamwe barayanga cyane; ariko uko byari bimeze kose ntibyari ku rwego biriho ubu. Kera, ibitero ntabwo byabaga bikaze nk’ubu. Birumvikana ibitekerezo byabo ntibyakwizwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga ngo bigibweho impaka. Kandi hari abantu benshi cyane bahoraga biteguye kubavuga nabi.

Mu myaka irenga mirongo irindwi, abarwanya Israel muri Amerika bakoze ubukangurambaga bukomeje bwo gutesha agaciro, kugira inyamanswa no kwanga kwemera igihugu cy’Abayahudi. Mu myaka ishize, ubu “bukangurambaga” bwagiye rimwe bwiyongera ubukana, ubundi bugacika intege. Mu gihe impande zirwanya Israel zahoraga zigaragaza neza “kwanga Israel;” bamwe mu batemera Israel, wenda kubera urwego barimo, byibuze barayemeye ku munwa. Ibi birashoboka ko byabaga ari cyo gisabwa kugirango bakirwe muri politiki yo muri Amerika.

Igice cy’ingenzi muri ubwo bukangurambaga bwo kurwanya Israel ni imbaraga zo guca intege Abanyamerika bashyigikiye Israel. Yaba Abanyamerika b’Abazayoni, imiryango y’Abayahudi b’Abanyamerika nka AIPAC cyangwa ADL cyangwa abanyapolitiki b’Abanyamerika bo mu mashyaka yombi bashyigikiye Israel. Abanga kurwanya Israel bumvaga ko inkunga Amerika itera Israel ari ingenzi cyane kuri Israel mu buryo butandukanye; kandi AIPAC biragaragara ko yagize uruhare rudasanzwe mu kumenyekanisha no gukomeza iyi nkunga. AIPAC kandi buri mwaka yateguraga inama AIPAC Policy Conference, aho kugeza ubwo yahagararaga mu gihe cya COVID ari yo nama nini yahuzaga Abayahudi b’Abanyamerika n’abashyigikiye Israel baturutse mu nzego za politiki zitandukanye.

HBiqQj5XcAAZcfs

AIPAC ivugwaho iki n’abemera ibintu by’ubugambanyi (Conspiracy Theorists)

Guverinoma y’Abazayoni yigaruriye Igihugu (ZOG), ni igitekerezo cy’umugambi mubisha uvuga ko Abayahudi bagenzura rwihishwa Leta ya Amerika. Izindi verisiyo nshya ziheruka zijya kure zikanemeza ko Abayahudi bagenzura n’ibindi bihugu.

Igitekerezo cya “Zionist Occupation Government” hamwe n’amagambo ahinnye “ZOG” cyahimbwe mu nkuru yo mu 1976 yanditswe n’impirimbanyi y’Ubunazi bushya (Neo-Nazi), Eric Thomson. Igitekerezo cyarushijeho gutezwa imbere no gukwirakwira mu myaka ya za 70 gikwirakwizwa n’Abazungu b’Abanyamerika bumva ko ubwoko bwabo buri hejuru y’andi moko, cyane cyane abaharanira indangamuntu ya gikirisitu, mbere yo kugezwa mu Burayi.

Imvugo ikoreshwa n’abahezanguni b’Abazungu, Abazungu bumva ko bakunda igihugu cyabo kurusha abandi, cyangwa amatsinda y’abantu banga Abayahudi mu Burayi no muri Amerika. Bamwe mu bategetsi, n’abahezanguni b’Abasilamu, barimo nk’imitwe y’Abajihadiste ya Salafi, na bo bakoresheje cyane ijambo “ZOG” mu kwiyamamaza. Ijambo Umuzayano (Zionist) muri “Zionist Occupation Government” rikoreshwa mu kugereranya kuba Umuyahudi no kugendera ku ngengabitekerezo ya ‘Zionism’, igaragaza Abayahudi nk’abantu bari kugambanira mu ibanga kuyobora cyangwa kugenzura Isi.

Isano n’ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Ibi bintu byakomeje kuvugwa n’abarwanya Israel cyangwa Abayahudi bijya gusa neza n’ibimaze igihe bivugwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari nk’ikiswe “Empire Hima-Tutsi”.

Igitekerezo cy ‘”Empire Hima-Tutsi” (cyangwa Ingoma ya Hima-Tutsi) ni igitekerezo kitavugwaho rumwe kandi ahanini gishingiye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, gikunze gusobanurwa nk’igitekerezo cy’ubugambanyi cyangwa poropagande ya politiki, aho kuba ishingwa ry’urwego rwa politiki runaka. Bikunze kuvugwa mu rwego rw’amakimbirane mu Karere k’Ibiyaga Bigari byo muri Afurika bagaragaza ko amatsinda y’aborozi b’Abatutsi n’Abahima ari gukorana agamije gushyiraho ubutegetsi bwabo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Ibi ni bimwe mu byatumye Abayahudi bicwa mu ntambara ya 2 y’Isi kandi ni nabyo byatumye Abatutsi bicwa mu 1994. Ni nabyo kandi bishobora kwicisha Abatutsi cyangwa abasa nkabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyangwa ahandi hatagize igikorwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *