Dr Himbara: Umuvugizi wa Rujugiro?
kuwa 25 Mata 2021, hasohotse itangazo ryamagana raporo ya Counter Extremisim Project (CEP) ishinja umuherwe w’Umunyarwanda, Ayabatwa Tribert Rujugiro, kuba inyuma y’umutekano muke mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ntibisanzwe kuko iri tangazo Chimpreports yavuze ko ari irya sohowe na mwarimu, umushakashatsi n’impuguke mu bukungu, Dr David Himbara ubusanzwe bitazwi neza (mu mboni za rubanda ibonesha […]
EU yareze uruganda rwa AstraZeneca
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) watanze ikirego mu rukiko urega uruganda rwa AstraZeneca rukora inkingo za coronavirus. Akanama k’Uburayi – ishami ry’ubutegetsi rya EU – kavuze ko kareze AstraZeneca kubera kutubahiriza ibyo iyi kompanyi yiyemeje muri kontaro yo kugeza urukingo muri EU, no kutagira gahunda “yizewe” yo gutuma inkingo zihagera ku gihe. Uruganda rwa AstraZeneca rwavuze […]
Ziragora yiyahuye nyuma yo kubwira bagenzi be ko agomba gupfa
Umugabo witwa Ziragora Emmanuel wo mu Karere ka Kisoro muri Uganda ahitwa Karambi muri Nyarusiza yasanzwe yimanitse ku mugozi uri mu cyumba cye nyuma yo kubwira insuti ze ko ” agomba gupfa.” Uyu w’imyaka 32 yabonetse kuwa Gatandatu yapfuye gusa nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate we avuga ko, bamenye ko […]
Abo mu muryango wa Gen Ndayirukiye bavuze icyo bazi ku rupfu rwe giteye kwibazwaho
Abo mu muryango wa General Cyrille Ndayirukiye uherutse gupfa bitunguranye bavuga ko nta byinshi bazi kuri urwo rupfu rwa mwenewabo. General Ndayirukiye wafatwaga nka nimero ya kabiri inyuma ya General Godefroid Niyombare mu bari kw’isonga ry’umugambi wo guhirika ubutegetsi muri 2015, yapfuye urupfu rudasobanutse, atarigeze arwara. Abo mu muryango we batashatse kumenyekana bavuga ko babyakiriye […]
Bakwiriye kwirengera kungira umunyabyaha – Rujugiro ku gutera inkunga iterabwoba mu karere
Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa, umucuruzi wâUmunyarwanda wahunze avuga ko raporo iherutse kumutunga agatoki mu bikorwa byo gutera inkunga iterabwoba mu karere u Rwanda ruherereyemo atari iyo kwizerwa, yamushinje ibyaha, itigeze imusaba kugira icyo abivugaho. Raporo iherutse gushyirwa hanze muri uku kwezi, yiswe ” An Unholy Alliance: Links between Extremism and Illicit Trade in East Africaâ […]
Mogadishu: Ingabo za Leta zarasanye, abahaguye ntibaramenyekana
Muri Somaliya, abasirikare badacana uwaka muri Leta barasanye kuri Cyumweru ku Murwa Mukuru, Mogadishu, aho abaguye muri iyo mirwano bataramenyekana. Iyi mirwano bivugwa ko yaturutse ku mwuka mubi uri mu gisirikare nyuma y’aho ibiganiro ku itegurwa ry’amatora, bihagarariye. Ababonye uku kurasana muri Mogadishu, bavuze ko abarasanye ari abasirikare bashyigikiye Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed n’abashyigikiye abatavuga […]
Ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kiri kuganirwaho
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, avuga ko ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bifuza gutaha kiri kuganirwaho n’impande bireba. Filippo Grandi ari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kureba uko ibibazo by’impunzi ziri muri iki gihugu bihagaze. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Grandi yavuze ko inzara ivugwa mu nkambi z’impunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi ihangayikishije […]
Ubutegetsi busubizwe abasivile vuba kandi neza- AU kuri Tchad
Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) wasabye ko hasozwa ubutegetsi bwa gisirikare muri Tchad, iherutse gupfusha perezida yishwe n’inyeshyamba. Uwari Perezida Idriss DĂ©by Itno akimara gupfa igisirikare cyahise gitangaza ko umuhungu we amusimbuye. Akanama k’amahoro n’umutekano ka AU kavuze ko gafite “guhangayika gukomeye” gutewe no kuba igisirikare cyarashyizeho Jenerali Mahamat DĂ©by Itno w’imyaka 37 ngo abe umutegetsi […]
Bashyingiranwe inshuro enye mu kwezi kumwe batandukana inshuro eshatu
Umugabo n’umugore bo muri Taiwan baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ku bwo gushakana inshuro enye mu kwezi kumwe, bagatandukana inshuro eshatu. Byamenyekanye ubwo kompanyi umugabo akoramo imuhaye iminsi 32 mu gihe ikiruhuko kimwe kingana n’iminsi umunani. Aba buri minsi umunani bahitaga batandukana, bakongera gushakana, umugabo akongera agasaba uruhushya. Aya makuru yemejwe na Minisiteri y’abakozi, ivuga […]
Patriots BBC yabonye umutoza wo muri Amerika
Ikipe ya Patriots Basketball Club yabonye umutoza wo muri Amerika witwa Alan Major kuri ubu uri mu nzira yerekeza i Kigali. Patriots yabonye umutoza mushya, mu gihe biteganyijwe ko mu Rwanda hagiye gukinirwa Shampiyona Nyafurika ya Basketball. Biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa 24 Mata 2021. Uyu mugabo yagiye atoza amakipe atandukanye, akaba […]
Umwanana w’insina wavamo ibiryo-Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Kabgayi
Abashakashatsi bo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi bavuga ko umutumba w’insina wavamo impapuro nziza zikorwa udufuka batwaramo ibintu(enveloppe) mu gihe umwanana wo urimo ibiribwa bifitiye umubiri w’umuntu akamaro. Kuri uyu wa 23 Mata ni bwo bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku nsina mu turere twa Muhanga Gisagara na Ngororero. Mu kwezi kwa cumi kwa […]
Umwanzi ntari kure- Perezida Ndayishimiye
Perezida w’ u Burundi, Evaritse Ndayishimiye yasabye Ingabo z’iki gihugu kuba maso kuko ngo n’ubundi ” umwanzi ntari kure.” Ibi biri mu byo yagarutseho kuwa Gatanu, ubwo yatangizaga umwaka w’ishuri rya gisirikare mu Burundi, ISCAM. Yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri ino minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yaturuka hose. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeyeko ko […]
Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare
Perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo (UPDF), Gen. Kaguta Museveni Yoweli yakoze impinduka mu gisirikare, aho abasirikare barindwi bari ku ipeti rya Brigadier General, bazamuwe mu ntera, bakagirwa ba Major General. Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata, rivuga ko Perezida Museveni yazamuye abarimo Gen. David Kyomukama Kasura, umuyobozi w’ishuri ry’imiyoborere […]
Umunyarwandakazi yiciwe Rukungiri muri Uganda
Umugabo w’imyaka 55, Babweyoreka Deogratius arahigwa bukware ku bwo gukekwaho kwica Umunyarwandakazi, Nyiramisago Veneranda w’imyaka 36. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate avuga ko Nyiramisago yari acumbitse kwa Babweyoreka we n’umugabo, Namara Francis we mu Mudugudu wa Rushinya mu Kagari ka Bwambara mu Karere ka Rukungiri kuva mu mezi abiri ashize gusa […]
Nigeria: Abanyeshuri ba kaminuza bishwe n’ababashimuse
Abanyeshuri batatu, bari mu bashimuswe ku wa kabiri kuri kaminuza iri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria, babonetse bishwe barashwe, nkuko abategetsi babivuga. Imirambo yabo yabonetse ku wa gatanu mu cyaro cya Kwanan Bature, hafi y’iyo kaminuza. Ubu yajyanwe mu buruhukiro (morgue). Umubare utaramenyekana w’abanyeshuri bashimutiwe kuri Kaminuza yigenga ya Greenfield iri mu […]
Kampala:Umunyarwandakazi yafashwe ashinjwa gushaka kwica Gen Sabiiti

Umunyarwandakazi witwa Jennifer Byukusenge yatawe muri yombi i Kampala, muri Uganda, aho akekwaho gushaka kwica umuyobozi wa Luweero Industries, Maj. Gen Steven Sabiiti Muzeeyi Magyenyi wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda. Chimpreports, kimwe mu binyamakuru bivugwaho kuba hafi ya Leta ya Kampala gitangaza ko umwe mu bayobozi ba Uganda utashatse ko amazina ye […]
RIB yafunze batatu bamburaga abaturage bababwira ko bagiye gushyira iminara mu masambu yabo
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha, RIB rufunze abitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon, bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya. RIB ivuga ko aba bagabo uko ari batatu bashaka amakuru ku muntu ufite ikibanza, bakamubeshya ko ari abakozi ba sosiyete yâitumanaho bityo bashaka ibibanza byo gushyiramo iminara. Ivuga ko iyo bageze kuri uwo muntu bamubwira ko […]
Hari Abanyarwanda bavuga ko kuba ubwiyunge mu Rwanda bwaba kuri 94% bishobora kuba aribyo cyangwa gukabya
Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94% nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bushya bwa 2020 komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bukorwa buri myaka itanu, gusa hari bamwe bavuga ko bishoboka kuba aribyo mu gihe bamwe bavuga ko ari ugukabya. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12,600 bo mu midugudu 810 yatoranyijwe mu turere twose tw’u Rwanda, muri gereza no […]
Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka- Amb. Willy Nyamitwe asubiza Prof. Nshuti Manasseh
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Perezidansi y’ u Burundi, Amb. Willy Nyamitwe yifashishije umugani ngo ” Ibuye rigaragaye ntiriba ricyishe isuka” mu gusubiza ibyari byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika yâIburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh wavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutoherereza u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika Pierre […]
Perezida wa Tanzania avuga ko myinshi mu mishinga ya Magufuli ariyo izakomeza gushyirwa mu bikorwa
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan avuga ko nta cyahindutse, ko imishinga migari izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ari iyo nyakwigendera, Magufuli yari yaragejeje ku nteko ubwo yatsindaga amatora. Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko icyerekezo cy’igihugu, Perezida Samia kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata 2021, yavuze ko nk’uko yigeze kubikomozaho, we […]
Abadepite bo muri Tanzania babujijwe kwambara karuvati zitukura uyu munsi
Umuyobozi w’Inteko y’Abadepite muri Tanzania, Job Ndugai yibukije bagenzi be ko nta muntu wemerewe kuza mu nteko yambaye karuvati itukura kuko yemerewe perezida wenyine. Ibi Ndugai yabisabye abadepite kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, ubwo yavugaga ko bagomba kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwambara igihe bari mu nteko. Avuga ko ari ibara noneho kwambara […]
Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati haguruka,haguruka- Perezida Kagame avuga uko yigeze gufungirwa mu Bufaransa
Umudipolomate wâUmufaransa Paul Dijoud wayoboye imishyikirano ya RPF na Guverinoma ya Habyarimana mu 1991, yavugaga ko icyo u Bufaransa bushaka ari ukugarura amahoro ku mupaka wâu Rwanda na Uganda bityo Perezida Kagame yatumiwe mu Bufaransa gusa biza kuba nabi, bigera n’aho bamufata, baramufunga. Iby’ugufungwa kwa Kagame, ni we ubwe ubigarukaho mu buhamya yatanze hakorwa raporo […]
RDF yakuye mu menyo ya rubamba abakozi ba LONI barashweho, badaheruka kurya
Ubwo abakozi 20 bâUmuryango wâAbibumbye bacaga ahitwa Longiro muri Sudani yâepfo bagategwa igico nâabarwanyi babarasaho, ingabo zâu Rwanda ziyobowe na Major AimĂ© Uwimana zabatabaye zirabatabara. Aba bakozi nk’uko UNMAS yabitangaje, bari mu gikorwa cyo gushyira ibiribwa nâimiti nâibindi bikoresho bagenzi babo bakorera i Longiro. Uko ari 20 bari baturutse i Torit mu Burasirazuba bwa Sudani […]
Newyork: Buri muntu wahawe urukingo rwa Coronavirus yari yemerewe urumogi nk’ishimwe (videwo)
Abaturage bo mu Mujyi wa Newyork babashije guhabwa urukingo rwa Coronavirus, bagiye bahabwa umusogoto w’urumogi nk’ishimwe. Mu bukangurambaga bwo kuwa Gatatu tariki 21 Mata 2021, abaharanira ko urumogi rwakwemerwa nibo bagiye batanga ibihembo ku babaga bashaka guhabwa urumogi. Ibi byarabaye no mu Mujyi wa Manhattan aho nibura uwabaga yarahawe dozi imwe y’urukingo, yaba yemerewe guhabwa […]
Umusore w’imyaka 28 yishe nyina amurya amusangiye n’imbwa
Umugabo w’imyaka 28 wo muri Esipanye, Alberto SĂĄnchez GĂłmez ari mu mabaoko y’ubutabera nyuma yo kwica nyina, akamucamo ibice, akamurya agahaho n’imbwa. Uyu yishe nyina w’imyaka 66 apakira bimwe mu bice by’umubiri we mu mufuka ariko umwe mu bo bari kumwe ajya kubibwira polisi. Alberto SĂĄnchez GĂłmez avuga ko atibuka neza niba koko yaba yarishe […]
Kisangani: Bivugwa ko isoni zari ku maso ya Brig. Mayombo na Gen Otafiire bari bagotewe na RDF mu ruganda rw’imyenda

Uhereye tariki ya 5 kugera tariki ya 10 Kamena 2,000 ingabo zâu Rwanda (RDF) zasakiranye nâiza Uganda (UPDF) ibintu biradogera, hagwa abasirikare bigoye kwemeza umubare mu gihe bivugwa ko Brig. Gen. Noble Mayombo na Gen. Kahinda Otafiire bari bagotewe mu ruganda rw’imyenda. Urugamba rwo gukuraho Mobutu Sese Seko no kugeza Kabila ku butegetsi. U Rwanda […]
Col. Marc Nizeyimana wo muri FLN yemeye ko yakoranye na bamwe mu basirikare b’u Burundi mu kugaba ibitero mu Rwanda
Marc Nizeyimana, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, yemereye urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, ko yemera ibyaha byose aregwa ko, yabikoze binyuze mu gukorana na bamwe mu basirikare b’u Burundi. Ni urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina nâabandi 20 bari abarwanyi nâabayobozi bâumutwe wa MRCD-FLN. Ubushinjacyaha bwakomereje ku byaha icyenda burega […]
Rulindo: Ivuriro ryahaye RSSB imibare y’abo ryavuye harimo abatarigeze barigana, abapfuye n’abatakiba mu Rwanda
Posite de Sante ya Kamushenyi iri mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, mu mwaka wa 2020 yahaye Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, umubare munini w’abantu bahivurije mu gihe byasuzumwe bikaboneka ko bamwe bari barapfuye, abandi barimutse, yewe abandi ngo ntibigeze bajya kwivuza. Iri vuriro rirebererwa n’Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, ryashyikirije RSSB […]
Derek Chauvin yahamwe n’icyaha cyo kwica George Floyd wamubwiraga ko ‘atabasha guhumeka’

Uwari umupolisi, Derek Chauvin,umuzungu, yahamwe n’icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize. Umucamanza yasanze ibirego bitatu byose bihama Chauvin, abari aho batera hejuru bigaragaza ukwishimira uyu mwanzuro. Abunganira Chauvin bo bavugaga ko Floyd yapfuye kuko yakoreshaga ibiyobyabwenge, ngo yari arwaye. Umucamanza yatangaje ko […]
Kwibuka27: Uturere tuza imbere mu kugira imiryango myinshi yazimye kubera Jenoside
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidele, avuga ko kuva muri 2009 kugeza mu 2019, uyu muryango watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basanze imibare iri hejuru mu Turere twa Karongi na Nyamagabe. Nsengiyaremye avuga ko ubushakashatsi n’ubu bukomeje, akemeza ko hamaze kuboneka […]
Perezida Kagame i Luanda (amafoto)

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yâumutekano ku karere kâibiyaga bigari (ICGLR) yiga ku bibazo by’umutekano muri Centrafurika. Perezidansi itangaza ko mukuru w’igihugu yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, JoĂŁo Lourenço. Ntihatangajwe ibyo aba bombi baganiriyeho. Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, JoĂŁo Lourenço […]
Igitutu kiremereye Haruna Niyonzima
Kapiteni wâikipe yâigihugu yâumupira wâamaguru y’ u Rwanda akaba n’umukinnyi wa Young Africans yo muri Tanzania, Haruna Hakizimana Fadhil Niyonzima avuga ko ku giti cye hari igitutu cyo gutwara igikombe cya shampiyona muri Tanzania mu ikipe ye. Haruna avuga ko igitutu ari cyinshi cyane bitewe n’uko bidasanzwe ko kuva yatangira gukina kinyamwuga, Yanga nta na […]
Icyo u Bufaransa buvuga kuri Raporo y’ u Rwanda ibushinja kurebera ikorwa rya jenoside
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa, Minisitiri Jean-Yves Le Drian yavuze kuri Raporo y’ u Rwanda ivuga ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko ari ‘indi ntambwe iganisha ku kumva amateka ahuriweho’. Le Drian avuga ko Ubufaransa “bwifatanyije n’ubushake bwerekanywe n’abategetsi b’u Rwanda bwo kubaka igice gishya mu mubano […]
Kigeme: Impunzi yariyahuye, indi bayikura mu mugozi kubera inzara
Nyuma y’amezi hafi abiri inkunga yo kurya igabanyijwe ku mpunzi zihabwa imfashanyo ziri mu nkambi mu Rwanda ubu, izo mu Nkambi ya Kigeme ziravuga ko zugarijwe n’inzara ikabije, aho zimwe zivuga ko umwe muri zo yiyahuye, undi bakamukura mu mugozi ashaka kwiyahura kubera inzara. Ukugabanuka kw’inkunga kwatumye umuntu umwe w’impunzi wagenerwaga 7,600Frw y’imfashanyo yo kumutunga […]
Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe
Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe, aho umunyamategeko Bob Muse ari gusobanura ibikubiye muri raporo nshya yâu Rwanda ku ruhare rwâu Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. RBA itangaza ko iyi raporo yiswe âA Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.” Iyi raporo […]
Jose Mourinho yirukanwe
Umutoza wa Totenham Hotspurs, Jose Mourinho yirukanwe,ku bw’umusaruro mubi yagiye atanga kuva yatangira gutoza iyi kipe. Ni inkuru iri kugarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza. Ni nyuma y’aho iyi kipe yemeje ko izakina mu irushanwa rya Super League. Kurikira ibiganiro nâamavidewo binyura kuri Bwiza TV
Yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 bamwibuka nk’uwishwe muri jenoside
Umuturage witwa Uwamahoro Rosine yabonanye n’umuryango we nyuma y’ imyaka 27 Jenoside yakorewe ibaye mu 1994 mu gihe we yari azi ko umuryango we wazimye naho bo bakamamwibuka muri buri cyunamo, uko umwaka utashye. Uwamahoro kuri ubu ufite imyaka 31, yasanze bamwe mu bo mu muryango we bakiriho, batuye mu Kagari ka Munazi, mu Murenge […]
Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 akurikiranweho gusambanya umuhungu w’imyaka 16
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Sheikh Nshimiyimana DamascĂšne uzwi ku mazina ya âSheikh Omar Josephâ ukekwaho gusambanya umwana wâumuhungu wamukoreraga akazi ko mu rugo. Sheikh Nshimiyimana wâimyaka 50 yafunzwe ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana wâumuhungu wâimyaka 16. Hari amakuru ko Sheikh Nshimiyimana yashukishaga uwo mwana ibintu bitandukanye kugira […]
Gen. Kainerugaba arashakisha hasi hejuru umuntu wamushushanyije

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umujyanama wa Se mu bya gisirikare, Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko akeneye guhura n’umwe mu banyabugeni bamushushanyije. Ku rubuga rwe rwa Twitter, Muhoozi avuga ko yifuza guhura n’uwo muntu wamushushanyije. Ati ” Ndacyakeneye guhura na we.” Muhoozi ati ” Ndacyakeneye guhura n’uyu munyabugeni w’agatangaza. Ndashaka […]
Perezida Samia yanenze abadepite bazana ibyo ku mbuga nkoranyambaga mu nteko
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko biteye impungenge kubona “ikintu kirimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ari cyo kiba ngenderwaho mu mpaka zo nteko ishingamategeko”. Yavuze ko ababajwe no kuba inteko ishingamategeko ijya impaka ku ho atandukaniye n’uwo yasimbuye – wapfuye ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatatu – aho […]
Aranenga abirirwa bareba televiziyo mu gihe Kigali yonyine irimo amoko y’inyoni 100
Burya koko âUwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.â Uyu mugani uwawucira abaturage bo muri Kigali ntabwo yaba yibeshye. Biratangaje kubona bamwe mu baturage bo muri Kigali bahura nâingorane ziturutse ku mibereho ya buri munsi kandi umuti wazo uri aho babasha gutera ibuye. None se byasobanuka bite kugira agahinda gakabije, kubura aho utemberera cyangwa kwirirwa urebera kuri […]
Ramadhan: Umunani biteretse ibiryo ku manywa y’ihangu bahise bafungwa
Abantu umunani batawe muri yombi na polisi yo muri Leta ya Kano muri Nigeria nyuma yo gusangwa bicaye ku manywa y’ihangu bari kurya mu gihe cya Ramadhan. Muri Kano, hamwe mu hantu 12 hagendera kuri Sharia mu majyarurguru y’iki gihugu, aba bapolisi bahisemo gufunga abo bantu kuko bari barenze ku mabwiriza. Aba baplisi ba Hisbah […]
Kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze- RIB kuri Munyenyezi woherejwe na Amerika
Urwego rw’Igihugu mu Rwanda (RIB) ruvuga ko hari icyo bivuze kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje uwitwa Beatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Avugana n’abanyamakuru, Thierry Murangira avugira RIB yavuze ko Leta y’Amerika yasanze “itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda”. Yavuze ko “kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze, kandi n’inyungu ku […]
Niba atari ibyo nimunjyane gufungirwa i Mageragere- Byabagamba abwira urukiko
Tom Byabagamba wahoze ku ipeti rya koloneri (Col.) mu Ngabo zâu Rwanda yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, kuko ari umusirikare ufungiye muri gereza ya gisirikare, ngo bitaba ibyo, yajyanwa i Mageragere ahafungirwa abasivili. Kuri uyu wa Gatanu Byabagamba wanayoboye abarinda umukuru w’igihugu, Republican Guard (GP), yitabye urukiko mu buryo bwâikoranabuhanga, […]
Abanyarwanda bacuruza muri Congo ntibavuga rumwe nâinzego zishinzwe abanjira nâabasohoka kuri Viza
Abanyarwanda bakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka hagati yâUmujyi wa Kamembe mu Rwanda na Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ntibavuga rumwe nâinzego zishinzwe abanjira nâamasohoka ku kiguzi cya viza. Bavuga ko kuva kuwa mbere wâiki cyumweru abashinzwe abinjira nâabasohoka ku ruhande rwa Kongo barimo kubishyuza amadolari 30. Bamwe muri abo bacuruzi biganjemo abagore bakora […]
Rulindo: Hataburuwe abantu mu nzu yâumupolisi, kubashyingura byakuruye impaka

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde hafi yâUmujyi wa Kigali mu ntangiriro zâiki cyumweru hatahuwe abantu bane bivugwa ko bishwe mu mwaka wa 1994 gusa kuva abo baboneka, havutse agasigane ko kubashyingura by’umwihariko ku muntu uzabashyingura n’aho bazashyingurwa. Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yageze muri kariya gace ivuga […]
Muhanga: Ubujura bw’abitwaje inkota n’imihoro buteye inkeke
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga nâabo mu yindi mirenge ihana imbibi nâuwa Nyamabuye nka Cyeza bakorera muri uyu wa Nyamabuye barasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cyâubujura nâubwambuzi bukoresheje ingufu nâintwaro gakondo. Radiyo Ijwi ry’Amerika ivuga yabonye amakuru ko mu Murenge wa Nyamabuye icyo kibazo ari icyâabantu batazwi batega abaturage nijoro; […]
Gen Salim Saleh aravugwaho uruhare mu ishyaka rya Samputu

Murumuna wa Perezida wa Uganda akaba n’umwe mu bakomeye mu ngingo zijyanye n’umutekano w’igihugu, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh aravugwaho kuba umwe mu bantu ba hafi b’umuhanzi, Jean Paul Samputu batumye ashinga ishyaka. Ikinyamakuru Virunga Post gikunze kwikomwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda gitangaza ko uyu musirikare ari ku isonga mu baba […]
Amerika yohereje Umunyarwanda byitezwe ko ahita atabwa muri yombi agikandagira i Kanombe
Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje BĂ©atrice Munyenyezi mu Rwanda, byitezwe ko ahita afatwa agafungwa kuko asanzwe akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Amakuru y’uko Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda yemejwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda binyuze mu muvugizi warwo, Alan Kayondo, wabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko […]
Burundi: Min. w’Umutekano ahangayikishijwe n’ubusinzi buri mu gisirikare
Minisitiri w’Umutekano n’ibikorwa by’ingabo zavuye ku rugerero, Ir. Alain Tribert Mutabazi avuga ko ahangayikishijwe n’ubusinzi bukomeje guteza imyitwarire mibi n’ubunyamwuga mu gisirikare. Alain Tribert Mutabazi, kuwa Kane yemeye ko ubusinzi bumaze gufata indi ntera mu gisirikare kandi ko hagomba kugira igikorwa mu maguru mashya. Yemeje ko ibikorwa n’aba basirikare ari ubunyamusozi kandi ngo icyita rusange […]
U Bufaransa: Umunyarwanda mu mboni z’abashinjacyaha barwanya iterabwoba
Abashinjacyaha barwanya iterabwoba mu Bufaransa basabye ko Philippe Hategekimana wahoze ari umu-gendarme agezwa mu rukiko ku byaha bya jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu mu Rwanda mu 1994. Hategekimana amaze imyaka ibiri afungiwe mu Bufaransa nyuma yo gufatirwa muri Cameroun mu 2018 ku nyandiko yo gutabwa muri yombi yatanzwe n’Ubufaransa. Ashinjwa uruhare mu kwica Abatutsi mu […]
Aubameyang mu bitaro
Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yavuriwe mu bitaro nyuma yo kurwara malaria ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu cye cya Gabon. Aubameyang w’imyaka 31, yatsinze igitego cya gatatu ubwo ku itariki ya 25 y’ukwa gatatu Gabon yatsindaga DR Congo ibitego 3 – 0 mu majonjora yo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika (CAN/AFCON) 2021. […]
Kavakure ni we wenze inzoga iryoshye kurusha izindi ku Isi mu 2021
Mu irushanwa ry’inzoga nziza riba buri mwaka ritegurwa n’ikigo Monde Selection, muri iki cyumweru inzoga yengwa n’Umurundi John Chris Kavakure yahawe umudari wa Zahabu nk’inzoga ya mbere iryoshye cyane mu mwaka wa 2021. Inzoga yengwa na Kavakure ni iyitwa Red Flo Bio, ikaba yahigitse izindi byari bihanganye zigera ku 3, 100 zivuye mu bihugu 90 […]
Impamvu zo kutitaba kwa Adeline Rwigara zumvikanye
Urwego rwâUbugenzacyaha, RIB, rwemereye Mukangemanyi Adeline Rwigara kuzarwitaba nyuma ya tariki 20 Mata, kugira ngo azabe yunganiwe nâumunyamategeko we Gatera Gashabana muri iyi minsi utari mu gihugu. Nyuma yâuko mu Cyumweru gishize Adeline Rwigara yatumijwe nâUbugenzacyaha ntiyitabe kubera ibihe byo Kwibuka abazize Jenoside, uru rwego ruherutse kongera kumutumiza nabwo ntiyitaba. Hari amakuru ko umwavoka we […]
RIB yasubije amadolari asaga ibihumbi icyenda umuturage
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwasubije $9,400 yari yibwe n’uwitwa Gihana Zabron ubwo yamusabaga ngo ayamujyanire kuri konti muri banki. RIB kuri Twitter yagize iti “Uyu munsi ku cyicaro gikuru cya RIB habereye igikorwa cyo gusubiza Gihana Zabron, umucuruzi mu mujyi wa Kigali amadolari 9,400$ kuri 10,000$ yari yibwe nâumukozi we Rurangwa Florien wari […]
Urwishe ya mbwa ruracyayirimo: Undi mugore yagejeje mu nkiko Ibitaro bya Faisal
Nyuma yâuko Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ibitaro bya Faysal nâIbya Kanombe kwishyura miliyoni Frw 100 umugore byaciye ibere bidakwiye, ubu noneho hari ikirego kireba ibi Bitaro Bya Faysal, aho umugore abirega kumurangarana ari kubyara, bigatuma umwana avuka ananiwe bikamuviramo ubumuga. Muri mwaka wa 2015, umugore wari utwite yagiye ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira […]
Abasaga 60 barimo uwacanye mu muhanda yibuka Abahutu barafashwe bakekwaho gupfobya jenoside
Urwego rwâIgihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruratangaza ko mu cyumweru cyo kwibuka rwataye muri yombi abantu 66 bakekwaho ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thiery avuga ko ibi byaha bazabikurikiranwaho byabahama bagahabwa ibihano bitegenywa n’itegeko. Uru rwego ruvuga ko rwakiriye ibirego 87 birimo 83 byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. […]
Dr Kabagambe yaburiwe irengero umunsi umwe ngo akore ubukwe
Umugabo witwa Dr Kabagambe Patrick Mbusa yaburiwe irengero umunsi ubanziriza uw’ubukwe bwe na Christella Banturaki bwari bwitewe kubera mu Mujyi wa Kampala. Kabagambe yari gusezeranira All Saints Cathedral Nakasero kuwa Gatandatu ariko kuwa Gatanu yahise abura, telefoni ze zivaho, ingingo yatumye umugeni na benewabo bitabaza polisi ya Kasangati ari nako imitima yabo idiha. Bari batanze […]
U Burundi na Tanzania batunzwe agatoki na LONI ko batoteza impunzi z’Abarundi
Impuguke za ONU/UN zishinzwe uburenganzira bwa muntu ziravuga ko Leta y’ u Burundi na Tanzania zihohotera impunzi z’Abarundi. Bavuga ko hari impunzi zishimutwa, zigahohoterwa, zigasubizwa mu Burundi ku ngufu ari nako ziterwa ubwoba. Abatungwa agatoki mu gukora ibi bikorwa ni abo mu iperereza n’igipolisi b’ibihugu byombi Bagize bati ” Uretse amategeko akaze yo kubuza impunzi […]
Abakecuru ba Kisoro, Ntungamo na Kabale baratabaza Leta ngo ibafashe kongera ubushake mu gihe cy’akabariro
Abagore bari hejuru y’imyaka 50 mu bice bya Kisoro, Rukungiri, Kabale, Ntungamo, Rubanda na Rukiga basabye Leta ya Uganda kubafasha kubona imisemburo mu bitaro bya Leta, ibafashe kongera ubushake bwo gutera akabariro kuko ingo zabo zitorohewe. Ibi aba bakecuru babirangarije mu nama yabahuje n’umuryango witwa Action Group for Health, Human Rights, HIV& AIDS (AGHA) Uganda. […]