Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) gitangaza ko Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri iri kuganira ku ngingo zifitiye akamaro igihugu harimo n’ingamba zo gukomeza guhangana na Coronavirus. Ni inama RBA ivuga ko iri kubera mu rugwiro. Mu byitezwe ku myanzuro iri buyivemo, ni ingamba nshyashya Abanyarwanda bagomba gukomeza gukurikira hirindwa Coronavirus imaze guhitana […]

Amafaranga FARG ‘yemereye’ bamwe mu biga muri UTB yabaye nka ya mabati

Abanyeshuri 96 biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) i Kigali basanzwe ari abagenerwabikorwa b’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), baravuga ko amaso yaheze mu kirere ku ishyirwa mu bikorwa kw’isezerano cyabahaye ryo kubarihira icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0, kuko ngo ubu ubuyobozi bw’ishuri bwabangiye gukomeza amasomo. Aba banyeshuri bavuga ko […]

Urubyiruko rufite zahabu idashongesheje ariko ntacyo irumariye-umwanditsi

Umwanditsi witwa Uwera Steven avuga ko ubumenyi bufite agaciro gakomeye kurusha Ifeza n’Izahabu. Ubundi ubumenyi ni nka Zahabu igihe utarayikoresha cyangwa ngo uyishongeshe ntacyo ishobora kukumarira, ubumenyi nabwo rero niko bumeze iyo utaramenya icyo wabukoresha nyirizina ntacyo bishobora kukumarira. Ubumenyi nibwo bwakoze ibintu byose ubona , reba iruhande rwawe urebe ubumenyi buhari , ubumenyi kugira […]

Nyabihu: Umuturage avuga ko umugore n’abana be bane bamaze ukwezi barara hanze

Umugabo witwa Patrice Rwubatswenimana utuye mu Mudugudu wa Karandaryi, Akagari ka Kadahenda mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu avuga ko we n’umugore we n’abana babo bane bamaze ukwezi barara hanze bitewe n’igiti kinini cyagwiriye inzu ye ariko nyiracyo ntagikureho. Uyu mugabo yatangarije BWIZA ko iki giti ari kinini, cyagwiriye inzu ye kuwa 16 […]

Igihe ntarengwa cyo gutaha ku ngabo za Amerika ziri muri Afghanistan

Byitezwe ko Perezida w’Amerika Joe Biden atangaza ko ingabo z’iki gihugu ziri muri Afghanistan zizahava bitarenze itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, nkuko abategetsi babibwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika. Amerika izaba irenze ku itariki ntarengwa y’ukwezi kwa gatanu ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Donald Trump bwari bwemeranyijwe mu mwaka ushize n’aba Taliban ko ari […]

Umunyarwandakazi ‘utwite’ wiga muri Mount Kenya mu Rwanda yashimutiwe i Kampala

photo_2021-04-13_07-33-23_1_.jpg

Umukobwa w’Umunyarwanda bivugwa atwite inda y’amezi atatu wiga mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Jennifer Byukusenge yashimutiwe i Kampala muri Uganda mu bikekwa ko byakozwe n’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI). Byukusenge yashimuswe kuwa 5 Mata 2021 bikaba bikekwa ko yaba afungiwe ku biro bya CMI i Mbuya […]

Nyanza: Hari inzu yiswe ‘iy’ubwiyunge’ bitewe n’abayibamo

Inzu yiswe iy’ubwiyunge mu Ntara y’Amajyepfo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza mu nzu zizwi nka ‘Two in One’ bitewe n’uko ituyemo uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uwayikoze. BBC yasuye Claudine Mukagahima na Faustin Munyanziza baba munsi y’igisenge kimwe mu nzu yahimbwe ‘inzu y’ubumwe n’ubwiyunge”, inzu bamwe batangarira kuko umwe yakoze jenoside naho […]

Hagiye kurebwa uko utubari twakongera gukora muri Uganda

Minisitiri w’Ubucuruzi muri Uganda, Amelia Anne Kyambadde avuga ko Leta isanga igihe kigeze ngo harebwe uko utubari twatangira gukora. Kyambadde ubwo yari mu bukangurambaga bwiswe ‘ Raising the Bar’ muri Kampala, Kyambadde yavuze ko ” Bazi neza uko gufunga utubari byagize ingaruka ku mibereho ndetse no ku byo twinjiriza Leta gusa ubuzima bw’Abanya-Uganda bugomba kuza […]

Abareganwa n’umuyobozi wo mu ishyaka rya Kayumba bavuga ko batamuzi

Abantu bareganwa n’umuyobozi mu ishyaka rya Dr Christopher Kayumba (Rwandese Platform for Democracy,RPD), Nkusi Jean Bosco batangarije urukiko ko batamuzi n’ubwo baregwa mu rubanza rumwe. Ibi byatangajwe n’iri shyaka kuri Twitter kuwa 12 Mata 2021, rivuga ko yagejejwe imbere y’urukiko gusa abo bareganwa bakavuga ko batamuzi. RPD yagize iti ” Uyu munsi umuyoboke wacu ushinzwe […]

Abacuruzi ba Cyanika na Katuna bakuyemo akabo karenge

capture-44.png

Abacuruzi mu Mijyi mito ya Gatuna mu Karere ka Kabale na Cyanika mu Karere ka Kisoro ihana imbibi n’ u Rwanda bahisemo gusiga ubucuruzi muri ibi bice kubera kubura abakiliya biturutse ku kibazo cy’umubano mubi hagati y’ u Rwanda na Uganda. Utu duce ubusanzwe twabagamo ubucuruzi butandukanye, abacuruzi bamwe bahisemo kutuvamo muy myaka ibiri ishize […]

Igitero gikomeye ku ruganda rw’ingufu kirimbuzi muri Iran

Uruganda rutunganya ingufu kirimbuzi rwatewe na ‘kirogoya’ umunsi umwe nyuma y’uko rwerekanye ibyuma bishya byo gutunganya no kwigwizaho uranium, nk’uko abategetsi babitangaje. Ali Akbar Salehi ukuriye gahunda yo gutunganya bene izi ngufu za Iran ntabwo yavuze uwo bashinja icyo “gikorwa cy’iterabwoba kirimbuzi”, ku cyumweru cyahagaritse amashanyarazi ku ruganda rwa Natanz ruri mu majyepfo y’umurwa mukuru […]

Uri muntu ki ushaka kuryamana n’umwana na nyina?-Rayvanny kuri Harmonize

kajala-g.jpg

Umuhanzi Rayvanny yifatiye kugahanga mugenzi we, Harmonize ahishura ko ubwo yari mu rukundo na Kajala Masanja yashatse no kuzajya aryamana n’umukobwa w’uwo mugore witwa Paula. Rayvanny na we wari umaze iminsi avugwa kuba mu rukundo n’umukobwa wa Kajala, ndetse hakajya hanze amashusho mabi yabo, ni we wahishuye ko Harmonize ubwo yari mu rukundo na Kajala, […]

Ubwongereza: Min.w’Intebe ntari mu bazashyingura umugabo w’umwamikazi

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson ntazitabira gushyingura Igikomangoma Philip ku wa gatandatu utaha mu rwego rwo gutuma “abantu benshi bashoboka bo mu muryango” bajya kumushyingura, muri iki gihe cy’amabwiriza yo kwirinda coronavirus, nkuko byavuzwe n’ibiro bye No 10 Downing Street. Abantu 30 gusa – byitezwe ko ari abana b’Igikomangoma, abuzukuru n’abandi ba hafi mu muryango […]

U Burusiya bwongereye intwaro bwagurishaga muri Myanmar

Abasesengura iby’umutekano na politike baravuga ko Uburusiya bwongereye intwaro bugurisha muri Myanmar kandi buhagaze kuri jenerali Min Aung Hlaing uyoboye abakuyeho leta yatowe n’abaturage muriicyo gihugu. Abasesenguzi bavuga ko ubu bufatanye buzatsura ingufu z’Uburusiya muri Aziya y’uburasirazuba bushyira amajyepfo kubera isoko ryo kugurisha intwaro. Ibyo mimeze bityo mu gihe muri Myanmar abayobozi gakondo 10 batangaje […]

Ibihe bigoye ku bana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside

Abana bavutse ku babyeyi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko nubwo ubuzima bakuriyemo bwari bushaririye uko imyaka ihita indi igataha bagenda bakira ibikomere. Abantu bose bagaragara muri iyi nkuru bavuganye na RBA kandi amazina yabo yahinduwe. Umubyeyi twise Mukamana, ni umwe mu bahohotewe mu gihe cya Jenoside yakorewe […]

Ubutaka Perezida Kagame yatanze bwagobotse AERG

Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) barashimira perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye ubutaka mu karere ka Nyagatare, kuri ubu bukaba bubinjiriza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 30 buri gihembwe. Mu mwaka wa 2010 ni bwo abagize umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG bahawe ubutaka buri kuri hegitari 130. Babukoreraho ubworozi ndetse […]

Uko bizaba byifashe ku Isi mu 2040- soma raporo y’Ubutasi bwa Amerika

Ihuriro ry’ibigo by’ubutasi bya Amerika, US Intelligence Community, ryasohoye icyegeranyo cy’uko isi ishobora kuzaba imeze mu 2040. Riraburira politiki idahamye hamwe no kwiyongera ko guhangana kw’amahanga cyangwa se n’intambara. Iyi raporo Global Trends 2040 bise kandi ‘A More Contested World’ igizwe no kwiga ibiriho ikareba ibishobora kuzabaho, ni iya karindwi isohotse kuva mu 1997 aho […]

Ijambo rya nyuma Nyerere yasize avuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (Videwo)

Perezida wa mbere wa Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere mbere yo kwitaba Imana yasize avuga ko mu Rwanda nta bwoko buhari, ko kuba harabayeho jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ingaruka z’ubuyobozi bubi butakoze akazi kabwo ko guhuza abaturage, ahubwo bukabacamo ibice. Mu ijambo rye mu 1995 ubwo yavugaga ku matora y’umukuru w’igihugu wagombaga gusimbura […]

Urugo rwa nyiri Nakumatt rwatejwe cyamunara

Urugo rw’uwari nyiri Nakumatt, Atul Shah rwatejwe cyamunara nyuma yo kubura ubwishyu bw’ideni rya $ 18,609,740. Cyamunara y’uru rugo rwari i Nairobi muri Kenya, ibaye nyuma y’aho Nakumatt inaniriwe kwishyura iri deni yafashe muri KCB na nyuma yo kwitabaza Urukiko Rukuru rwa Kenya. Sha yari yasabye urukiko ko rwamwihanganira, akareba ko Nakumatt kuri ubu yahombye, […]

Abaguze inkweto bise iza ‘Satani’ zirimo amaraso y’umuntu babihombeyemo

Nike yatangaje ko abanyabugeni bakoze “Inkweto za Satani” bivugwa ko zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu bemeye gusaba abaziguze kuzigarura bakabasubiza ayabo. Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y’u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa. MSCHF […]

Kwibuka 27: Umuhanzi Corneille Nyungura yirinze kuvuga ijambo ‘Abatutsi’ mu butumwa bwe

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Cornelius Nyungura uzwi nka Corneille mu buhanzi mu butumwa bwe mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 yirinze kuvuga ko ari iyakorewe Abatutsi. Mu butumwa bwe kuri Twitter, Corneille yavuze ngo ” Ku nzirakarengane zazimye mu Rwanda mu 1994.” Kuri Twitter, ahari abatabibonye nko kuba yanze gukoresha […]

Ubufaransa kera habaye bwafunguriye abantu bose ububiko bw’inyandiko kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Ku nshuro ya mbere, Ubufaransa bwaraye bufunguriye rubanda ubushyinguranyandiko (archives) bw’ingenzi bwerekeye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Muri ubwo bubiko bw’amakuru bwashyizwe ahagaragara, harimo ubw’uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa François Mitterrand n’uwari Minisitiri w’intebe Édouard Balladur, nk’uko itangazo ry’ibiro bya perezida w’Ubufaransa ribivuga. Mu 2019 ni bwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’inzobere […]

Guverineri Nzanzu yaba ashaka kwiyubikira imbehe nka Bulakali kubera FDLR

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, avuga ko FDLR ariyo yagabye igitero cyahitanye Ambasaderi, Luca Attanasio wari uhagarariye U Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Guverineri Carly Nzanzu Kasivita, nk’uko Kinshasa Times yabitangaje, ibi birego abishingira ku kuba agace Ambasaderi Attanasio yarasiwemo kagenzurwa n’abarwanyi ba FDLR. Yagize ati ” N’ubwo FDLR yahakanye, […]

8/4/1994: Uko byari byifashe hirya no hino mu Rwanda hicwa Abatutsi

Tariki ya 08 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye i Nyamirambo harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga , mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji “St Andre” i Nyamirambo. Uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera. Iyicwa ry’Abatutsi […]

Uri umwana nkaba umubyeyi, genda ukore akazi niwanga tuzabonana_Perezida Samia

maxresdefault-16.jpg

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yasabye umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubwikorezi bwo mu bwato, TASAC (Tanzania Shipping Agencies Corporation), Kaimu Mkeyenge gukora cyane, ko nibidakunda bazabonana. Mu ijambo rye ubwo yarahizaga abayobozi bashya kuwa 6 Mata 2021, Perezida Samia yasabye Mkeyenge nk’umuntu umaze igihe muri TASAC gukora cyane kuko ahawe inshingano n’umubyeyi. Samia ati: “Mkekyenge naguhisemo […]

7/4/1994: Uko Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi

Kuwa 7 Mata 1994, habayeho kwicira Abatutsi ahantu hatandukanye muri komini zitandukanye zari zigize Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi bikozwe n’interahamwe, abajandarume n’abasirikare. Mu gitabo cya CNLG cyitwa ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA handitsemo ko mu Mujyi wa Gisenyi, Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ikigo cya gisirikari mu karere ka […]

Kwibuka27: Umusore warokokeye kuri tap-rouge ntaramenya inkomoko ye

Umusore witwa Kevin Iradukunda Kalisa, afite imyaka 27 bisobanuye ko mu gihe cya Jenoside atari yakujuje umwaka; nta mubyeyi cyangwa undi wo mu muryango we yamenye nyuma yo kurokokera mu Murenge wa Kivugiza mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri tapi-rouge. Kalisa yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko ku nkengero z’umuhanda n’uruzitiro rw’ikigo cy’amashuri y’ahazwi […]

Hadutse ukutavuga rumwe ku ngingo yo kuraza abageni muri sitade byakozwe na polisi

Muri wikendi ishize, polisi yagaragaje abantu bari mu bukwe burenze bubiri i Kigali bafashwe bakarazwa muri sitade banacibwa amande baryozwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 gusa ni ingingo itavugwaho rumwe by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi ngingo, haba kuri Twitter na Facebook nka zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda, bamwe baravuga ko […]

Kubabaza abantu gutya no kubakoza isoni sibyo bituma batinya cyangwa birinda corona-Umugeni warajwe muri sitade na polisi

Umwe mu bageni, umukobwa utifuje gutangazwa amazina wari wakoze ubukwe bugahagarikwa na we akajyanwa kuri sitade akanacibwa amande, avuga ko ibyamubayeho ari “agahomamunwa” gusa akavuga ko atari wo muti watuma abantu birinda Coronavirus. Muri wikendi ishize, polisi yagaragaje abantu bari mu bukwe burenze bubiri i Kigali bafashwe bakarazwa muri sitade banacibwa amande baregwa kurenga ku […]

Meya wa Kampala, Lukwago yituye hasi mu misa yo gusabira Mgr. Lwanga

Hari amakuru avuga ko Meya w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yituye hasi ubwo yari yitabiriye misa yo gusabira Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga wapfuye azize umutima. Bimwe mu bitangazamakuru muri Uganda biravuga ko ku wa Mbere tariki 5 Mata 2021, Lukwago wari wicaye mu banyacyubahiro muri uwo muhango, yituye hasi, ahgasohorwa anyuze mu […]

Nigeria: Imfungwa 1800 zatorotse, esheshatu zirigarura mu gihe 35 zanze gutoroka

Imfungwa zirenga 1800 zatorotse gereza muri Nigeria nyuma yuko igabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro, nkuko abategetsi babivuze. Amakuru avuga ko abateye binjiye mu mbuga y’iyo gereza yo mu mujyi wa Owerri uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoresheje ibiturika bagaturitsa ingufuri ku muryango. Amakuru avuga kandi ko imfungwa esheshatu zagarutse muri gereza, mu gihe […]

Disi DieudonnĂ© yasabiye Gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi ikiruhuko igihe hitegurwa kwibuka jenoside

Umukinnyi w’imikino ngororamubiri, Disi DieudonnĂ©, akaba n’umwe mu bana ba Disi Didace, yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, avuga ko yatanze amakuru y’ibinyoma ku bana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba ko yaba ahawe ikiruhuko […]

Abarokotse jenoside bafite ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bakubye gatatu abandi baturage bahuje ikibazo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yagaragaje ko ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije byiganje mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ababifite bakubye gatatu abandi baturage bahuje ikibazo. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho avuga ko ibi bibazo byiganje mu barokotse […]

Umunyarwanda yirukanwe muri Uganda yakuwemo inzara

Umunyarwanda Anastase Nyirimpeta avuga ko yakuwemo inzara ubwo yari afungiwe muri Uganda akekwaho kuba intasi, gukwirakwiza intwaro no kwinjiza intasi muri iki gihugu zishushanyije nk’abakirisitu. Uyu ari mu bantu icyenda; umugoore umwe n’abagabo umunani, birukanwe ku butaka bwa Uganda, bavuga ko bari bamaze igihe bafungiwe ahantu hatandukanye muri icyo gihugu, bakaba barageze mu Rwanda kuwa […]

Perezida Samia yakuyeho umuyobozi mukuru mu kigo cya peteroli habura amasaha make ngo arahire

download-15.jpg

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatesheje agaciro ishyirwaho ry’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere peteroli (TPDC), Thobias Mwesiga Richard byari biteganyijwe ko arahira kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021. Itangazo rivuye mu biro bya Perezida Samia BWIZA yabonye rivuga ko ahubwo TPDC igiye kuyoborwa na Dr Mataragio James wayoboraga TPDC mbere y’ishyirwaho rya […]

Anthony Martial ashobora kutongera gukina muri uyu mwaka

Manchester United ishobora kuba igiye gukina imikino isigaje muri uyu mwaka w’imikino idafite rutahizamu wayo Anthony Martial nyuma yo kuvunika arimo gukinira Ubufaransa, nkuko umutoza Ole Gunnar Solskjaer abivuga. Martial, w’imyaka 25, yakiniye Ubufaransa mu mukino wabuhuje na Ukraine n’uwabuhuje na Kazakhstan mu mpera y’ukwezi gushize, aza kuvunika mu ivi. Umutoza Ole yagize ati: “Kubura […]

Martin Ngoga yahawe inshingano nshya muri FIFA

Umunyarwanda Martin Ngoga yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA. Martin Ngoga yatanzwe na CAF ku wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe, mu nama ya Komite Nyobozi y’iyi mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika yabaye kuri iyo tariki. CAF ku rubuga rwayo yavuze ko Ngoga n’abandi bifujwe bazabanza gukorerwa […]

Harmonize yaba yahise atandukana n’umukunzi we mushya, Kajala

harmonize-and-his-beautiful-actor-girlfriend-kajala-masanja.jpg

Imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane muri Tanzania ni ugutandukana kwa Harmonize n’umukunzi we bari bamaranye igihe gito, Kajala Masanja ku mpamvu zitaramenyekana. Ibi birashingirwa ku kuba Kajala yamaze gusiba amafoto yose ari kumwe na Harmonize kuri Instagram ndetse akamu-unfollowing (akareka gukomeza gukurikira ibyo ashyira kuri urwo rubuga). Si ibyo gusa kuko hari gushingirwa nanone […]

Uwari umukozi w’Akarere ka Gasabo akekwaho ko yishe umushumba akamutaba mu ifamu nyuma akamutaburura akamuta muri Nyabarongo

Umugabo witwa Ganza Rodrigue wari umukozi w’Akarere ka Gasabo akekwaho ko yishe umushumba witwa Jean Claude Maniragaba, akamutaba mu ifamu ya mwene nyina witwa Fabrice Gafunzo nyuma byamenyekana akajya kumujugunya muri Nyabarongo. Iki cyaha uyu Ganza ari gukurikiranwaho na RIB cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, mu Mudugudu wa Kanyinya, […]

Urukiko rwafashe umwanzuro ku mugabo n’umugore bari babanye imyaka 21 bataratera akabariro

Urukiko mu gace ka Buguruni muri Tanzania rwahisemo gutandukanya umugore witwa Rebecca Magaba n’umugabo we, Maselege Zabron bari bamaze imyaka 21 babana ariko batarakora imibonano nk’abashakanye. Urukiko rwavuze ko aba bombi bagomba kugabana bakaringaniza ibyo bungutse muri iyo myaka y’urushako. Magaba kugira ngo ahabwe gatanya, yavuze ko mu myaka 21 amaranye n’umugabo we, batarakora imibonano […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku cyemezo cyafatiwe Bagosora

Nyuma y’uko umucamanza Carmel Agius yanze gufungura ThĂ©oneste Bagosora wari wasabye ko yafungurwa , Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye kiriya cyemezo, ivuga ko uburemere bw’ibyaha yakoze ari bunini k’uburyo agomba kurangiza igihano yakatiwe. Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda itangaza ko Bagosora yabaye umwe mu bacuze kandi bagaharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa. Kuri […]

Umusore yateje umuvundo mu muhanda wa Kampala ngo atere ivi (videwo)

Umusore witwa Sam Kaggwa yateje umuvundo mu muhanda umwe wo mu Mujyi wa kampala kugira ngo asabe umukobwa bakundana, Hope kuzamubera umugore. Amashusho BWIZA ikesha NTV agaragaza Kaggwa yateye ivi mu muhanda rwagati ari nako atuma imodoka zidahita. Byabaye amahire n’ubwo Hope yari yarangaye, yaje kubibona aramubwira ngo “yego”. Umukobwa byagaragaraga ko yatunguwe, amamodoka avuza […]

Kenya nayo yashyizwe ‘ku rutonde rutukura’ rw’Ubwongereza

Ubwongereza bwashyize Kenya ku ‘rutonde rutukura’ kubera impungenge z’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa coronavirus. Guhera tariki 09 z’ukwezi kwa kane, abagenzi bavuye cyangwa baciye muri Kenya, Philippines, Pakistan, na Bangladesh ntibazamererwa kwinjira mu Bwongereza. Ibi bihugu byiyongereye ku bindi bigera kuri 30 byashyizwe kuri urwo rutonde n’Ubwongereza kubera izo mpungenge. Abafite ‘passports’ z’Ubwongereza na Irland n’abafite […]

Umukobwa w’Umunyarwanda aravugwaho kuba mu rukundo na Eddy Kenzo (amafoto)

img_20210330_114838.jpg

Hari amakuru avugwa ko Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’Umunyarwanda utaramenyekana amazina. Nyuma y’imyaka itatu, atandukanye na Rema Namakula, umuhanzi mugenzi we banabyaranye, uyu muhanzi ngo yaba ari kumwe n’uyu mukobwa bigaragara ko ari ihoho. Ikinyamakuru Celebrity Patrol dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mukobwa […]

Koloneri mu ngabo z’ u Burundi yishe umukozi wo mu kabari wanze kumuha inzoga

Umusirikare ufite ipeti rya koloneri (Col.) mu ngabo z’ u Burundi, utatangajwe amazina yishe umusore wari uzwi ku izina rya Lionel Nimubona wakoraga mu kabari mu gitondo cyo kuwa Kane muri zone Musaga, komine Mukaza mu Mujyi wa Bujumbura. Nimubona yakoraga mu kabari ko muri karitsiye ya Kinanira ya kabiri, akaba yari ashinzwe kubarura amafaranga. […]

Kagera: Yishe umugore we n’umwana kuko bavuye muri Islam bakaba abakirisitu

Umugabo witwa Sudi Mwamandi wo mu cyaro cya Mayondwe, mu Karere ka Muleba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania yishe umugore we, Editha Martin n’umwana we Sawia Sudi abaziza ko bahinduye idini. Polisi itangaza ko uyu mugabo na we yiyahuye nyuma yo gukora ibyo kuwa 26 Werurwe 2021 mu masaa tatu z’ijoro. Uyu mugabo yagiye […]

Iyamuremye uvuga ko yakuranye imico ya gitutsi kubera nyina bityo ko atishe Abatutsi yasabye kugirwa umwere

Jean Claude Iyamuremye woherejwe n’Ubuholandi mu Rwanda kuburana ku byaha bya jenoside akekwaho, yabwiye urukiko ko yakuranye imico ya gitutsi kubera nyina bityo ngo ntiyashoboraga kugira ubushake bwo kwica Abatutsi kandi na nyina ari Umututsi. Mbere y’uko uru rubanza rupfundikirwa, urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo uyu munsi rwahaye umwanya Iyamuremye ngo […]

Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Kwizera

exywq4juuamgfxf.jpg

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Olivier Kwizera, ngo ntako atagize mu kazi ke ubwo bari bahanganye na Cameroun kuwa 30 Werurwe 2021 bashaka itike ya CAN. Kwizera yaje kubona ikarita itukura muri uyu mukino, bamwe baramujora mu gihe abandi bamushimye, bavuga ko nta yandi mahitamo yari asigaranye. Shaddy boo kuri Twitter […]

Haburijwemo coup d’État muri Niger mu gihe perezida mushya atararahira

Ingabo zirinda umukuru w’igihugu zaburijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Niger, nyuma y’urusaku rw’imbunda rwumvikanye i Niamey mu gitondo cya kare kuri uyu wa 31 Werurwe 2021. Urusaku rw’imbunda zirimo iziremereye rwumvikanye ahagana saa cyenda z’igitondo ku isaha yaho mu gace karimo ibiro by’umukuru w’igihugu, ruhagarara hashije iminota 15. Umunyamakuru wa BBC muri ako karere […]

Serivisi yo guhindura ifoto iri ku ndangamuntu ntitangwa kuri buri wese-NIDA

Hari bamwe mu baturage bavuga ko amafoto ari ku ndangamuntu zabo akwiye kujya ajyanishwa n’igihe mu myaka runaka kuko usanga hari abafite indangamuntu zitandukanye n’uko basa bitewe n’imyaka iba ishize, NIDA ikaba ivuga ko ibi bitakorerwa buri wese. Umwe mu baturage, Uwimana Jean Claude, avuga ko kugira indangamuntu abantu bashidikanyaho ko bishobora kubagiraho ingaruka mu […]

Amateka mu gisirikare cy’Ubusuwisi yiyanditse ku bw’amakariso y’abagore

Ubusuwisi bugiye kwemerera abagore n’abakobwa binjira mu gisirikare kwambara amakariso y’abagore ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu, mu muhate wo kongera umubare wabo mu ngabo, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga. Uko ibintu bimeze kugeza ubu, umwambaro uhabwa abari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare uba urimo amakariso y’abagabo gusa. Iri gerageza ry’amakariso y’abagore, rizatangira […]

Busia: Umugore yakoranye ubukwe n’umurambo w’umugabo we (videwo)

Umugore utuye ahitwa Funyula, Busia muri Kenya, Beatrice Mbayi yakoze ubukwe ari kumwe n’umurambo w’umugabo we, William Godfrey Mukalama mu isanduku mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kuba umwe. Uyu mugabo nk’uko ibinyamakuru byabigarutseho, yari aherutse gupfa ariko aba bombi batarakora ubukwe. Umwe mu bari bahagarariye uyu muhango, yabwiye uwapfuye ko atari uko babishakaga gusa […]

Polisi ya Tanzania ivuga ko abantu 45 bapfuye, 37 bagakomereka mu gusezera Dr Magufuli

Polisi ya Tanzania yemeje ko abantu 45 bapfuye naho abandi 37 barakomereka ubwo ababarirwa mu bihumbi babyiganiraga mu gikorwa cyabereye i Dar es Salaam cyo gusezera kuri John Magufuli. Polisi yari imaze igihe yotswa igitutu ngo yemeze amakuru ajyanye n’uwo mubyigano, nyuma yuko hari umuryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu. Mu gihe hashize icyumweru kirenga […]

Abasaga 50 mu bitabiriye isabukuru y’umwe mu basore ‘bamaze gupfa’ by’amayobera

Muri Nigeria haravugwa impfu z’abantu basaga 50 mu bari bitabiriye isabukuru y’umwe mu basore bazwi nka ” Yahoo” muri Leta ya Ogun mu gace ka Akute. Aya makuru ahanini yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko aba bitabiriye ibyo birori by’umusore bikekwa ko acuruza forode (yahoo boy) mu cyumweru gishize, gusa imppfu z’amayobera zikomeje kugaragara muri ako […]

Inkweto irimo amaraso y’umuntu iri kwitwa iya Satani yakangaranyije Nike

Nike iri gukurikirana abanyabugeni MSCHF kubera inkweto zitavugwaho rumwe ziswe “Inkweto za Satani” zifite igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu mu mupira wazo. Izi nkweto za siporo zaguzwe $1,018 (arenga miliyoni imwe y’u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka ‘pentagram’ hamwe n’ijambo “Luke 10:18”, zakozwe bahinduye Nike Air Max 97s. Ku wa mbere MSCHF yasohoye izi nkweto […]

Ingendo zijya mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara ziremewe

1-717x1024.jpg

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ingendo ziva n’izijya mu turere wa Bugesera, Gisagara, na Nyanza zakomorewe ariko zishyirwa ku masaha yihariye aho zibujijwe kuva saa moya z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe rigaragaza ko ibi byemezo bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, […]

Umugore yapfuye ubwo yirukankaga amasigamana ngo ajye kureba uryamanye n’umugabo we

Umugore utamenyekanye amazina muri Ghana, yaguye mu mpanuka ya moto ubwo yari agiye kugwa gitumo umugabo we bari bamubwiye ko ari kumuca inyuma. Uyu mugore yateze moto kibuno mpa amaguru, asaba umutwaye kunyaruka ngo afate umugore yari abwiwe ko nta kabuza ari kumwe n’umugabo we mu modoka. Umunyamakuru wo muri Ghana, Mabel Aku Banesseh yatangaje […]

Idamange arifuza kuburana arebana n’abamurega

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ingingo ze z’ubujurire rubona nta gaciro zifite, we asaba ko yaburana imbonankubone arebana n’abamurega’. Nanone hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’ kubera icyorezo cya Covid-19, Idamange yumvise isomwa ry’uyu mwanzuro ari muri gereza afungiyemo, n’urukiko ruri ku kicaro cyarwo. Idamange yahise asaba ko […]