Umunyarwanda Martin Ngoga yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA.
Martin Ngoga yatanzwe na CAF ku wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe, mu nama ya Komite Nyobozi y’iyi mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika yabaye kuri iyo tariki.
CAF ku rubuga rwayo yavuze ko Ngoga n’abandi bifujwe bazabanza gukorerwa igenzura ry’uko bujuje ibisabwa, hakurikijwe Sitati ya FIFA n’amabwiriza agenga imiyoborere.
Martin Ngoga yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y’u Rwanda.
Magingo aya asanzwe ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Cyakora cyo si mushya mu bikorwa bijyanye n’Umupira w’amaguru, dore yari asanzwe ari n’Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.
Ni umwe mu bantu batanu bashyizwe mu tsinda ry’inzoberere zari zigize akanama kashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira ngo rizafashe gukora amavugurura muri CAF muri 2019.
Icyo gihe Ngoga na bagenzi be mu byo bagaragaje byakwibandwaho muri ayo mavugurura, harimo n’imisifurire, aho bifuje ko hashyirwaho itsinda ry’abasifuzi b’abanyamwuga rizaba riterwa inkunga na FIFA ku bufatanye na CAF.
Mu marushanwa, hemejwe ko hashyirwaho ingamba nshya zo guteza imbere umupira w’abagore, uw’abakiri bato, amarushanwa y’ibihugu n’ay’amakipe arimo irushanwa rya Pan-African League ryasabwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


