Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatesheje agaciro ishyirwaho ry’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere peteroli (TPDC), Thobias Mwesiga Richard byari biteganyijwe ko arahira kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021.
Itangazo rivuye mu biro bya Perezida Samia BWIZA yabonye rivuga ko ahubwo TPDC igiye kuyoborwa na Dr Mataragio James wayoboraga TPDC mbere y’ishyirwaho rya Mwesiga. Iri tangazo rivuga ” Ari ukugarura Mwesiga kandi agahita akomeza inshingano ze ako kanya.” Biteganyijwe ko Mataragio n’abandi bayobozi batowe na Perezida Samia kuwa 4 Mata 2021, bari burahire i Dar es Salaam kuwa 6 Mata. Nta mpamvu iri muri iri tangazo, ivuga impamvu Samia yafashe iki cyemezo cyo gukuraho Mwesiga kuri uyu mwanya yari yahawe kuwa 4 Mata 2021. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV 
Mwesiga Richard yambuwe umwanya yari yashyizwemo



