Guverineri Nzanzu yaba ashaka kwiyubikira imbehe nka Bulakali kubera FDLR

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, avuga ko FDLR ariyo yagabye igitero cyahitanye Ambasaderi, Luca Attanasio wari uhagarariye U Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverineri Carly Nzanzu Kasivita, nk’uko Kinshasa Times yabitangaje, ibi birego abishingira ku kuba agace Ambasaderi Attanasio yarasiwemo kagenzurwa n’abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati ” N’ubwo FDLR yahakanye, nibo bagishinjwa iki gitero, hashingiwe ku kuba agace umudipolomate w’u Butaliyani, umurinzi we n’umushoferi we biciwemo ari agace kaberamo ibikorwa bya FDLR, birimo ubwicanyi, gushimuta ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano.”

Kasivita arasubiramo ibyatumye imbehe ya mugenzi we yubama

Ku wa 22 Gashyantare, nibwo ku Isi hose hamenyekanye urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio.

Nyuma y’aho gato,uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Aristide Bulakali Mululunganya, yashinje FDLR uruhare mu rupfu rwa ambasaderi Attanasio.

Kuwa 25 Gashyantare 2021, Uyu Aristide Bulakali Mululunganya Guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cyo kumwirukana azira gusohora no gusinya itangazo rivuga ko FDLR yishe ambasaderi w’ Ubutaliyani.

Ngo yazize ko ibyo yatangaje nta burenganzira yari yabiherewe ndetse bitarimo ubuziranenge.

INKURU IRAMBUYE WASOMA:
https://bwiza.com/?RDC-Umuyobozi-watangaje-ko-FDLR-yishe-Ambasaderi-w-u-Butaliyani-yirukanwe

Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo

Guverineri Kasivita na we uretse kuba ashingira ku kuba ako gace kabamo FDLR, nta kindi kintu gishya yavuze ku byo ashinja FDLR kuko n’abandi basesenguzi bari babivuze.

Ntawahamya ko yabivuze yabitumwe, bifite ubuziranenge ndetse niba hari uburenganzira yari yahawe, ingingo zakoze kuri mugenzi we, Mululunganya.

Ibi FDLR bivuzwe n’umuvugizi wayo, Cure Ngoma yavuze ko aho hantu haba n’indi mitwe igera ku 100. Ati “Ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.”

Ibyatangajwe na Guverineri Nzanzu bije mu gihe RDC ivuga ko iperereza ryatangiye ku kumenya uwaba yarahitanye uyu mudipolomate w’Ubutaliyani, ritaragira icyo ritangaza ku byarivuyemo.

Birumvikana ko nta kindi uyu muyobozi yashingiyeho, ingingo na we yatuma agererwa mu kebo kagerewo Mululunganya Bulakakali.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Kuki bisabye imyaka 27 ? Politike ihishe byinshi\\ Abanyarwanda bakomeje urugendo no… #ISANZURE
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *