Ijambo rya nyuma Nyerere yasize avuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (Videwo)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa mbere wa Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere mbere yo kwitaba Imana yasize avuga ko mu Rwanda nta bwoko buhari, ko kuba harabayeho jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ingaruka z’ubuyobozi bubi butakoze akazi kabwo ko guhuza abaturage, ahubwo bukabacamo ibice.

Mu ijambo rye mu 1995 ubwo yavugaga ku matora y’umukuru w’igihugu wagombaga gusimbura Ali Hassan Mwinyi gusa harimo ikibazo muri Chama cha Mapinduzi (CCM) by’umwihariko mu bwoko bwe, Abahaya (Wahaya) muri Bukoba aho bavugaga ko batumva uko Benjamin Mkapa ari we wahiswemo.

Ku kibazo cy’ u Rwanda, Nyerere yagize ati ” Mu Rwanda mu mwaka ushize baricanye cyane. Mutagira ngo ni ubwoko bubiri butandukanye. Hari abitwa Wahutu na Watutsi, ni Abanyarwanda ni bwo bwoko bumwe buhari.”

Yakomeje agira ati ” Bose ni Abanyarwanda gusa hari Abatutsi, hakaba n’Abahutu. Si ubwoko, kuko ubwoko bugomba kuba bufite ururimi rwabwo, nta rurimi rw’Abahutu ruhari cyangwa urw’Abatutsi, nta bihari. Ururimi rwaho ni Ikinyarwanda. Nta butaka buhari wavuga ngo hari ni i Bututsi, hariya ni i Buhutu. Bose ni abantu bamwe, ni Abanyarwanda.”

Nyerere yavuze ko ibi byose byatewe n’ubuyobozi bubi. Ati ” Haje ubuyobozi bushaka kuyoboresha amayeri, ubacamo ibice, haza Abatutsi n’Abahutu. Mu mwaka ushize, bicanye kinyamaswa. 85% ni Abakiristu ba Roma gusa baricanye kugeza no mu rusengero. Babibwemo urwango.”

Uyu muyobozi yagendeye ku byo yari yabonye mu Ntara ya Bukoba aho bamubwiye ko hari benewabo badashaka Mkapa nk’umukandida. Ati ” Nari ndi Bukoba, bati dufite ikibazo cy’amoko, nti ese ikihe? bati Wanyonza bo mu mujyi bateye hejuru ngo mwashyizeho Mkapa wo mu Waziba. Narababwiye nti njye namwe ntituri Abahaya se? bati reka da!.”

Icyo gihe Nyerere yavuze ko abayobozi bashobora gucamo abaturage bitwaje ubwoko cyangwa idini, badakwiriye guhabwa umwanya. Yavuze ko ibyo guha umwanya iyo miyoborere ndetse ntihagire n’ubyamagana, bigusha igihugu mu kangaratete kuko ubuyobozi bushinze kunga abaturage, aho kubacamo ibice.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *