Abantu batari bake bakozwe ku mutima n’inkuru y’uwitwa Ngango Elican uvuga ko nyina yamuhaga ikinonko ngo atarira bityo abicanyi bakamenya aho bihishe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuhamya bwe Ngango yabutanze kuri Twitter, avuga ko mu gihe cya jenoside yari uruhinja gusa akaba yarabajije nyina uko yabashije kwihishanya na we mu gihe impinja bizwi ko zikunda kurira. Yagize ati ” Njyewe: Mama ni gute washoboye kwihishanya uruhinja muri Jenoside? Nta bwoba wari ufite ko narira bakatuvumbura bakatwica?” Igisubizo yahawe cyagiraga kiti ” Mama: Iyo nabonaga urize naguhaga ikinonko ukanyunguta maze ugatuza; nta mashereka, amata cg ibiryo nari mfite ngo nguhe.” Bakozwe ku mutima n’ubuhamya bwa Ngango Elican Abantu batari bake bakowe ku mutima basaba Ngango guharanira gutera imbere, banamuha ubutumwa bwo guha umubyeyi we. Nyarwaya Yago ati ” Ishema Rya Mama Elican njyewe ndumva Ariyo mazina Nkuhaye Red heartFolded handsKomera kdi uwo Mubyeyi ni intwali nawe ukaba ishami ry’intwali Black heartKomera Komera Ntwali we.” Bernad Magnus ati ” Oh la la, komera utwaze musore. Uri ishami ryashibutse ku bubabare bw’umubyeyi wawe. Be strong.” Uhoracyeye ati ” Maman yubahwe rwose, Rwandan government nkunda ukuntu yabongereye ishema rwose Rwanda ikinicyogihe ngo uhabwe ishema nabawe.” Osee Nkurikiyimana ati ” Ngango Elican Nshuti yanjye: Barakwishe ntiwapfa, Uriho kandi n’abao wabue ubabereho.Igihugu cyo muri 1994 cyarakwanze ariko icyo muri 2021 kiragukunda cyane.Ubu tubana nta munabi, kandi n’abawusigaranye watumye barorongotana inabi yabo. Humura, uriho kandi ubabereyeho.” Byinshi ku butumwa bwatanzwe n’abakozwe ku mutima: https://twitter.com/elicanngango/status/1380463517459963906


