Umunyarwanda Anastase Nyirimpeta avuga ko yakuwemo inzara ubwo yari afungiwe muri Uganda akekwaho kuba intasi, gukwirakwiza intwaro no kwinjiza intasi muri iki gihugu zishushanyije nk’abakirisitu. Uyu ari mu bantu icyenda; umugoore umwe n’abagabo umunani, birukanwe ku butaka bwa Uganda, bavuga ko bari bamaze igihe bafungiwe ahantu hatandukanye muri icyo gihugu, bakaba barageze mu Rwanda kuwa Gatandatu. Nyirimpeta avuga ko kuba yongeye kugera mu Rwanda abikesha Imana yasenze akiri muto kuko yakorewe ibikorwa byinshi bibabaza umubiri. Yatangarije RBA ati ” Abashinzwe umutekano baje iwanjye, bamfuka mu maso.Nakorewe iyicwarubozo, ubu sinagira icyo mfata nkoresheje aka kaboko. Simbasha kugenda neza kuko bankuyemo inzara, ubu zatangiye kumera. Umunyarwanda ushaka kujya i Bugande, azabyirengere. Numva ntawajyayo.” Nyirimpeta avuga ko yamenye ko yari afungiwe ku biro by’iperereza rya gisirikare (CMI) i Mbuya mu Mujyi wa Kampala kimwe na bagenzi be barindwi mu gihe undi umwe yari afungiwe muri Kireeka. Aba bose bahuriza ku kuba barakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda. Ni ibikorwa bimaze igihe bikorerwa Abanyarwanda baba bafashwe ndetse ntibanagezwe mu butabera. Hiyongeraho ko batandaukanywa n’imiryango yabo ndetse bagatakaza imitungo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


