Abasaga 50 mu bitabiriye isabukuru y’umwe mu basore ‘bamaze gupfa’ by’amayobera

Sangiza iyi nkuru

Muri Nigeria haravugwa impfu z’abantu basaga 50 mu bari bitabiriye isabukuru y’umwe mu basore bazwi nka ” Yahoo” muri Leta ya Ogun mu gace ka Akute.

Aya makuru ahanini yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko aba bitabiriye ibyo birori by’umusore bikekwa ko acuruza forode (yahoo boy) mu cyumweru gishize, gusa imppfu z’amayobera zikomeje kugaragara muri ako gace mu bitabiriye ibirori.

Uwitwa pelumiawotedu kuri Twitter ni we watangije ibyo gusakaza aya makuru, abandi bunga mu byo avuze.

Salonedaily itangaza ko ibi birori byari bihenze gusa ngo abasaga 50 mu babyitabiriye bamaze gupfa by’amayobera.

Uwitwa ysquare kuri Twitter ati ” Umuturanyi wanjye yapfushije inshuti ye, umwana we w’umuhungu. Si ibyo gusa kuko yambwiye ko hari n’undi usabiriza wahageze ari kumwe n’abandi bane bose bapfuye.”

Abaturage bavuga ko izi mpfu zahuzwa n’uburozi bwaba bwari bwashyizwe mu biryo kurusha uko aba bose baba baratanzweho ibitambo nk’uko Yahoo boys bazwiho kugira iyo myizerere.

Kugeza ubu nta rwego rubifitiye ububasha rwari rwemeza umubare w’abamaze gupfa n’icyaba kiri kubitera.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *