Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson ntazitabira gushyingura Igikomangoma Philip ku wa gatandatu utaha mu rwego rwo gutuma “abantu benshi bashoboka bo mu muryango” bajya kumushyingura, muri iki gihe cy’amabwiriza yo kwirinda coronavirus, nkuko byavuzwe n’ibiro bye No 10 Downing Street. Abantu 30 gusa – byitezwe ko ari abana b’Igikomangoma, abuzukuru n’abandi ba hafi mu muryango – bashobora kwitabira umuhango wo kumushyingura no kumusezeraho kuri shapeli ya St George’s Chapel i Windsor. Ku wa gatandatu, Igikomangoma Charles, umuhungu w’Igikomangoma Philip, yagarutse ku buzima bwa “papa nkunda”, avuga ko azakumburwa “cyane”. Avuga ari mu rugo rwe rwa Highgrove mu karere ka Gloucestershire, Igikomangoma Charles yavuze ko se yari “umuntu wihariye cyane… hejuru ya byose wari gutangazwa cyane n’ibintu bikora ku mutima byamuvuzweho”. Igikomangoma Charles yavuze ko umuryango we “ushimira byimazeyo” abantu kubera ibi, yongeraho ati: “Bizadusigasira muri uku kubura uwacu wihariye no muri iki gihe cyihariye cy’akababaro”. Ibikorwa byo kwitegura kumushyingura mu mpera y’icyumweru gitaha, ingoro ya Buckingham Palace yavuze ko “ahanini cyane” bizahura n’ibyifuzo by’Igikomangoma Philip. Byahujwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Impaka: Kuki urupfu rukunze kwibasira abantu b’imico myiza ? | Igisubizo na Pasteur Ntambabazi


