Ubufaransa kera habaye bwafunguriye abantu bose ububiko bw’inyandiko kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Ku nshuro ya mbere, Ubufaransa bwaraye bufunguriye rubanda ubushyinguranyandiko (archives) bw’ingenzi bwerekeye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Muri ubwo bubiko bw’amakuru bwashyizwe ahagaragara, harimo ubw’uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa François Mitterrand n’uwari Minisitiri w’intebe Édouard Balladur, nk’uko itangazo ry’ibiro bya perezida w’Ubufaransa ribivuga.

Mu 2019 ni bwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’inzobere ngo karebe uruhare ruregwa Ubufaransa muri jenoside yo mu Rwanda.

Izo nzobere – zirimo n’abanyamateka – zafunguriwe ubushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga.

Ubu bubiko bufunguriwe rubanda nyuma y’aho iki gihugu cyari giherutse gutangaza raporo ivuga ko hari “uruhurirane rw’uruhare ruremereye” rwa leta y’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi gusa ihakana ko iyo leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside.

Iyo raporo y’impapuro 1,200 yahawe Perezida Macron, ivuga kandi kwijandika kwa politiki, igisirikare na dipolomasi bya leta y’Ubufaransa, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Ubwo ku wa gatatu yatangizaga igihe cy’iminsi 100 cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 27, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iyo raporo, yitiriwe umunyamateka Vincent Duclert, avuga ko u Rwanda “ruyishimiye”.

Kagame yavuze ko iyo raporo ari “intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe uko ibintu byabaye”.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Kuki bisabye imyaka 27 ? Politike ihishe byinshi\\ Abanyarwanda bakomeje urugendo no… #ISANZURE
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *