Umusirikare ufite ipeti rya koloneri (Col.) mu ngabo z’ u Burundi, utatangajwe amazina yishe umusore wari uzwi ku izina rya Lionel Nimubona wakoraga mu kabari mu gitondo cyo kuwa Kane muri zone Musaga, komine Mukaza mu Mujyi wa Bujumbura. Nimubona yakoraga mu kabari ko muri karitsiye ya Kinanira ya kabiri, akaba yari ashinzwe kubarura amafaranga. Ntihatangazwa icyakoreshejwe mu kwica uyu musore. Uyu mukoloneri yishe uyu musore nyuma y’aho we n’abandi bakozi bari banze kumuha icupa ngo yice akanyota nk’uko VOA ibitangaza. Umuvugizi w’igisirikare cy’ u Burundi, Col. Floribert Biyereke yemeje aya makuru. Hari amakuru ko uyu musirikare yagejejwe imbere y’ubutabera kuwa 1 Mata 2021. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


