Burera: Bavumbuye uburyo bushya butangaje bwo kwinjiza ‘Kanyanga’ iva muri Uganda

Hari abaturage bo mu karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda bavuga ko babangamiwe n’uburyo bushya bwadukanywe na bagenzi babo bwo kwinjiza inzoga ya ‘Kanyanga’ bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayinjiza mu Rwanda. Bamwe muri aba baturage baganiriye na TV1 bavuze ko ubwo buryo bushya bwadutse nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyiriyeho […]

N’abandi bazashukwa, Ivugabutumwa rikwiye guhagurukirwa

Hari umuvugabutumwa uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Ikibazo cye kiracyari mu iperereza ku buryo kumuvugaho byinshi naba nkosheje ariko reka mvuge kuri iyi ngingo bita “Ivugabutumwa”. Mbere yo kuvuga ku ivugabutumwa nyir’izina tubanze twibaze ibi bibazo: – Ese koko buriya IMANA ibaho? – Ese niba Imana ibaho iba […]

Ubukoloni mu isura nshya, Icyo Perezida Kagame avuga kuri Cout d’Etat z’urudaca muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asanga ibibazo by’urudaca birimo n’ihirikwa ry’Ubutegetsi rya hato na hato ku mugabane w’Afurika ahanini bifite inkomoko mu bihugu byateye imbere byahisemo guhindura uburyo bwo gukoloniza uyu mugabane. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinamakuru Aljazeera ku wa 07 Ukwakira 2023. Muri iki kiganiro umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko kuba […]

U Rwanda rwaje imbere mu mutekano bacika ururondogoro

Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu bifite umutekano rwa Global Peace Index (GPI), urutondende rw’uyu mwaka rwakozwe hibanzwe ku ngingo zirimo imyitwarire n’ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano, ibijyanye n’uburyo abaturage bafungwa, ubwicanyi mu miryango, intwaro mu baturage n’uburyo biborohera cyangwa bikabagora kuzibona n’ibindi. U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri […]

“Intwaro n’Ifumbire” Amagambo atumye Ntawukamenya amaze amezi 8 muri Gereza

Ubushinjacyaha burasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko umunyarwanda, Prosper Ntawukamenya akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje gushakisha ibimenyetso bimuhamya icyaha cy’Iterabwoba. Ari muri gereza kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2023. Ntawukamenya Prosper yafatiwe ku kibuga cy’Indege cya Kanombe ubwo yari ahanyuze muri ‘Transit’ yerekeza muri Afurika y’Epfo ari naho atuye akanakorera ibikorwa bye […]

Arifuza umugabo ahemba miliyoni 15 ku kwezi ku mabwiriza arindwi akurikira

Yitwa Isabella, kuri we ngo amafaranga si ikibazo kuko yakoreye menshi ahagije kandi na n’ubu aracyakora no ku isura si igitegwa joro, akaba ashaka umusore witeguye kumubera umugabo akajya amuhemba amadolari ibihumbi 15 ku kwezi (arenga miliyoni 15 z’amanyarwanda) ariko uwo mugabo hari ibyo agomba kuba yiteguye kuzuza. Abinyujije mu butamwa yashize ku mbuga nkoranyambaga, […]

Ubwongereza: Ijambo rya Minisitiri Rishi ryashyize abatinganyi mu manegeka

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko adashyigikiye umuco yita uw’Inzaduka w’abaryamana n’abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) ndetse anemeza ko abagore b’Ababatinganyi bagomba kujya bakumirwa mu bitaro by’Abagore. Ubwo yari mu nama n’abanyamuryango b’ishyaka rye ry’aba ‘Conservateur’ yashimangiye ko Abongereza batagomba gutwarwa n’ubuyobe bw’ababigisha ko umuntu ashobora kuba igitsina icyo ari cyo cyose. Ati “Umugabo ni […]

Nyuma y’iperereza ryimbitse Ubuholandi bwongeye gufunga Pierre Claver Karangwa

Ubutabera bw’Igihugu cy’Ubuholandi bwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Pierre Claver Karangwa wageze muri iki gihugu mu 1998 nyuma yo kumukoraho iperereza ryimbitse ku byaha ashinjwa n’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko Ubutabera bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zimusabira gutabwa muri yombi kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bumukurikiranyeho. Izo mpapuro […]

Padiri Nahimana yahuriye na Tshisekedi mu biganiro byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Padiri Nahimana Thomas wiyita perezida wa guverinoma ikorera mu buhungiro (GREX), yagaragaye mu mashusho yemeza ko yahuye na perezida wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo bakagirana ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Muri ayo mashusho yashyizwe kuri sheni ya youtube y’uyu mupadiri ku wa 03 Ukwakira 2023, Padiri Nahimana yagaragaye ari kuvuga ko mu minsi […]