Umunyamategeko wa Depite Edouard Mwangachuchu wakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukorana na M23, yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko yaba yaratorotse gereza.
Amakuru y’itoroka rya Mwangachuchu yatangiye kuvugwa mu Cyumweru gishize nyuma y’uko zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Makala zigerageje kuyitoroka.
Leta ya RDC yemera ko hari abantu 129 bapfuye bagerageza gutoroka iyi gereza, gusa amakuru avuga ko ababa barapfuye cyangwa abatorotse barenga 1,000.
Mu byo byavuzwe ko babuze harimo Mwangachuchu ndetse ko abagabye igitero kuri gereza ari agatsiko k’abashakaga kumucikisha.
Me Thomas Gamakolo umwunganira mu mategeko yatangaje ko umukiriya we afungiye mu yindi gereza ya Ndolo ndetse akaba ameze neza.
Ati: “Umukiriya wacu kuva muri Werurwe afungiye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. Ntabwo yigeze ajyanwa i Makala. Usibye kuba ari Ndolo, aranarwaye ategereje kujyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho”.


