Joe Rwamirama ni Umugande ufite imyaka 48 y’amavuko, akaba atuye mu mugi wa Kampala. Avuga ko iyo asuze, imibu iri muri metero esheshatu ipfa, bikaba byaramuhesheje akazi.
Rwamirama waganiriye na talkofnaija.com, yavuze ko ibi byamugize icyamamare muri uyu mugi. Ngo ni umuntu usanzwe, ufite impumuro nk’iy’abandi ndetse n’umusuzi we ukaba nk’uw’abandi gusa umwihariko wawo ni uko wica imibu; udusimba dutera malariya.
“Ngira impumuro isanzwe nk’iy’abandi, nkoga buri munsi ndetse umusuzi wange na wo ni usanzwe gusa wica udukoko duto cyane cyane imibu.” Rwamirama.
Akomeza avuga ko amafunguro arya ari asanzwe gusa ngo nta gakoko gashobora kumugerera ku kirenge, habe n’isazi. Abaturanyi be, yewe na we ngo ntibarwara malariya ndetse ngo mu gihe imibu iba ari myinshi, abaturanyi be baramwisunga nk’ubwirinzi.
Iki kinyamakuru kivuga ko inganda ebyiri zahaye Rwamirama akazi kugira ngo azifashe kwiga ku buryo zakora umuti n’urukingo by’utu dukoko, akaba yarahawe akayabo k’amafaranga atatangarijwe umubare (hakoreshejwe ijambo ‘amamiliyoni’).


