Umuraperi Ambwene Yesaya uzwi nka AY uherutse kurongora Umunyarwandakazi, Umunyana Remmy yahishuye uko yararaga muri kontineri ubwo yari atangiye gushakisha ubuzima mu Mujyi wa Dar Es- Salaam muri Tanzania.
Uyu mugabo kuri ubu ni umwe mu bahanzi bafite amafaranga atubutse ugendeye ku bikorwa byinshi amaze gushoramo imari.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yavuze ku buzima bwe by’umwihariko agaruka ku buryo byamugoye gutangira ubuzima mu Mujyi wa Dar Es- Salaam mu 1999 akirangiza amashuri yisumbuye.
Yagize ati “ Naje Dar mu 1999, nari kumwe n’umuvandimwe wanjye twari twariganye ku ishuri rya Tekiniki rya Ifunda muri Iringa. Naje mfite inzozi zo kuzabaho neza mbikekesheje impano yanjye y’umuziki. Nkihagera nabaye muri iyi kontineri mubona aha inyuma[reba ifoto iri hano hasi]. Aha nahabaye igihe kirekire mbere y’uko mbona aho mba.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu muhanzi yahishuye uburyo yabyukaga iya rubika ngo abari basanzwe bakoresha iyi kontineri batamubona.
Ati “ Iyi kontineri yari isanzwe ikoreshwa n’abadozi. Ibi bivuze ko buri munsi nasabwaga kubyuka saa kumi n’ebyiri aba badozi bataraza. Nanone byasabaga koga buri munsi, byansabaga kugenda mpaka ngeze ahantu hari ubwogero ahitwa Mnazi mmoja.”

Mu buhamya bwe, AY hari inama atanga agira ati “ Nagombaga gukora igishoboka cyose inzozi zikaba impamo ntitaye ku buryo mabayeho. Ni ingenzi gushima Imana kuri buri kimwe iba yaguhayemo umugisha no gushyira imbaraga mu kugera ku nzozi zawe.”
Kuri ubu AY ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe. Aherutse kugura inzu y’asaga 500,000 by’amadolari ya Amerika ndetse no gutangiza kompanyi yitiriwe umuhungu we, Aviel yitwa Aviel Safaris.


