Ayebare yemeza ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu iyirukanwa rya Maj. Gen. Kandiho

Sangiza iyi nkuru

Intumwa ihoraho ya Guverinoma ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Ambasaderi Adonia Ayebare, yemeje ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu iyirukanwa ry’umuvandimwe we, Maj. Gen. Abel Kandiho wayoboraga urwego rw’ubutasi, CMI.

Tariki ya 25 Mutarama 2022 ni bwo Perezida Yoweri Museveni yakuye Gen. Kandiho ku buyobozi bukuru bwa CMI, amugira mu butumwa bwihariye muri Sudani y’Epfo.

Gusa tariki ya 9 Gashyantare 2022, Museveni yahise amugira umwe mu bayobozi bakomeye ba Polisi ya Uganda, ntiyaba akimwohereje muri Sudani y’Epfo.

Mu busanzwe, Leta y’u Rwanda yashinjaga Gen. Kandiho kuba impamvu yo kuzamba k’umubano warwo na Uganda, bitewe n’uko CMI mu bihe bitandukanye yagiye ifunga, ikanatoteza Abanyarwanda, ibashinja kuba intasi, ariko bikarangira ibarekuye bataburanishijwe.

Ambasaderi Ayebare mu kiganiro aherutse kugirana na The Africa Report, nk’umuvandimwe wa Gen. Kandiho akaba n’umwe mu bo Uganda yagiye yifashisha mu biganiro byayo n’u Rwanda, yabajijwe niba rwarigeze rusaba ko uyu musirikare yirukanwa kuri ubu buyobozi bwa CMI.

Uyu mudipolomate yasubije umunyamakuru ko haba hari ibibazo byaba byari mu buyobozi bwa Gen. Kandiho byatumye yirukanwa, ahakana uruhare rw’u Rwanda. Ati: “Hashobora kuba harahayeho ibibazo bikomeye, bishingiye ku nshingano ze, ariko ntiyigeze agaragazwa n’u Rwanda nk’ikibazo gikomeye. Ntabwo yasabiwe guhindurwa, ntibyabaye.”

Mu myumvire ye, Ambasaderi Ayebare avuga ko Gen. Kandiho atari afite ububasha bwo gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda uzamba.

Gen. Kandiho mu butumwa aherutse gutanga tariki ya 3 Gashyantare 2022 ubwo yashyikirizaga ububasha Maj. Gen. James Birungi wamusimbuye, yasobanuye ko nta kibi yakoze cyaba cyaratumye akurwa kuri iyi nshingano. Ati: “Ni ihindurwa ry’inshingano risanzwe kandi navuyemo nta mateka mabi mpafite.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *