G1YS9uEWAAA8Mn6

Azerbaijan Grand Prix: Perezida Kagame yakurikiye isiganwa rya Formula 1 ribera i Baku

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Azerbaijan yitabira Grand Prix ya Azerbaijan mu muhanda wa Baku Formula 1, byongera gushimangira icyifuzo cy’u Rwanda cyo  kugarura ibirori bya mbere by’amasiganwa y’imodoka muri Afurika bihaheruka mu myaka isaga 30 ishize.

Azerbaijan Grand Prix 2025

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Perezidansi y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwa X ko: “Ku gicamunsi, Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Grand Prix ya Azerbaijan mu muhanda wa Baku ukinirwaho Formula 1, ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi 3.”

G1YS7JaWMAImS0V

Perezida Kagame yitabiriye Grand Prix ya Azerbaijan mu gihe u Rwanda ruyoboye icyifuzo cya Afurika cyo kwakira isiganwa rya Formula 1, rukaba runateganya kubaka imihanda uyu mukino ukinirwaho hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya kiri kubakwa i Bugesera.

Kagame aherutse kongera gushimangira ko u Rwanda rukomeje kandi rwiteguye kugarura Formula 1 ku mugabane wa Afurika bwa mbere kuva haba Grand Prix yo muri Afurika y’Epfo mu 1993.

Muri Nzeri, Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, yahuye n’abayobozi b’u Rwanda kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo.

Hamwe na Grand Prix yo mu Buholandi igiye kuzaba mu 2026, u Rwanda rugize amahirwe rushobora kwakira isiganwa rya 2027.

Uwabaye umukinnyi wa mbere ku Isi inshuro zirindwi, Lewis Hamilton, uzaba ukoresha Ferrari muri shampiyona itaha, yavuze ko mu Rwanda ari hamwe mu “hantu akunda” gusura, byongerera imbaraga icyifuzo cyarwo cyo kwakira iri siganwa.

Mu kwakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ( FIA) i Kigali mu mwaka ushize, ku nshuro ya mbere muri Afrika, u Rwanda rwerekanye ko rwiyemeje guteza imbere umukino wo gusiganwa mu modoka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *