20240206_185506.jpg

Ba Gen. Mubarakh Muganga na Rwivanga bifatanyije na UPDF mu birori bya Tarehe Sita (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, bari mu basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru uzwi nka Tarehe Sita muri Uganda.

Ni ibirori kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare byabereye mu karere ka Bugweri, byitabirwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’abasirikare bakuru mu ngabo za Uganda (UPDF).

Byitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru mu zindi nzego zishinzwe umutekano muri Uganda.

Gen Mubarakh Muganga na Brig Gen Rwivanga ubwo bari ahabereye biriya birori bakiriwe na Perezida Museveni.

Tarehe Sita ifatwa nk’umunsi mukuru w’Ingabo za Uganda, iba buri mwaka ku itariki ya 06 Gashyantare, hakizihizwa umunsi Perezida Yoweri Museveni yatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda rwashyize iherezo ku butegetsi bw’umunyagitugu Milton Obote.

Amateka yerekana ko ku wa 6 Gashyantare mu 1981 ari bwo Perezida Museveni yayoboye igitero inyeshyamba za NRA yari ayoboye zagabye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, kikaba imbarutso y’urugamba rwo kubohora Uganda.

Icyo gihe hari bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri icyo gitero.

Abo barangajwe imbere na Nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

20240206_185506.jpg

20240206_185841.jpg

20240206_185830.jpg

20240206_185813.jpg

20240206_194738.jpg

20240206_194730.jpg

Amafoto: @Francis Isano

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Ba Gen. Mubarakh Muganga na Rwivanga bifatanyije na UPDF mu birori bya Tarehe Sita (Amafoto)
    Mwibeshye ntabwo Ruzindana Emanuel ari LT COL ni Col full

  2. Ba Gen. Mubarakh Muganga na Rwivanga bifatanyije na UPDF mu birori bya Tarehe Sita (Amafoto)
    Ntago ari lt col Emmanuel ruzindanda ni Full col

  3. Ba Gen. Mubarakh Muganga na Rwivanga bifatanyije na UPDF mu birori bya Tarehe Sita (Amafoto)
    Ndabona umubano ugenda ugaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *