Ba Gitifu b’imirenge 75 n’ab’utugari 470 bamaze guhagarikwa ku mirimo kubera imikorere mibi – MINALOC

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe biteganyijwe ko Umwiherero w’abayobozi b’igihugu usoza imirimo yawo kuri uyu wa 02 Werurwe 2017 ku munsi wa Gatanu wawo kuri uyu wa Gatatu hibanzwe ku miyoborere no gukomeza kurwanya ruswa.

Kuri uyu munsi wa gatanu w’Umwiherero, hibanzwe ku kuganira ku cyijyanye no guca umuco wo kurebera abakoresha nabi umutungo w’igihugu ndetse nuko hanozwa imiyoborere hongerwa imbaraga mu kurwanya ruswa.

Mu biganiro byo kuri uyu munsi hashimangiwe ko imiyoborere nyayo ari ishingiye ku bikorwa by’umwihariko kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu inafite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda hafi ya zose z’igihugu .

c55g0z7wgaax9ca

Hasuzumwe kandi uburyo bwo gufasha abatishoboye hagaragazwa ko hakiri imiryango igera ku bihumbi 400 igomba guhabwa ibikenewe byose kugira ngo ive mu bukene bukabije dore ko ngo hubatswe n’uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kuburizamo ikoreshwa nabi ry’izo gahunda mu gihe hamaze kugurizwa miliyari 3 zihwanye na 64% by’amafaranga yanyerejwe muri gahunda ya VUP. N’ubwo bimeze bityo ariko imibare igaragaza ko izi gahunda zagize uruhare mu kugabanya ubukene mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 75 n’ab’utugari 470 bahagaritswe ku mirimo yabo ndetse ngo bamwe muri bo bagezwa imbere y’ubutabera bitewe n’amakosa n’ibyaha bitandukanye birimo no gukoresha nabi gahunda zari zigamije guteza imbere abaturage.

33059991501_a2855281bc_z

Ingero zigaragaza imitangire ya serivisi n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu zatanzwe zagaragaje aho ibintu bimeze neza ariko izindi zigaragaza ibikwiye gukosorwa haba mu migirire hamwe no kunoza amategeko no kutihanganira na busa abatandukira.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kugirango inzego za leta zirusheho gukora neza ari nako zihutisha ibikorwa, hagaragajwe ko gufatanya no guhana amakuru ari wo muti, ndetse hashimangirwa ko za Minisiteri zishinzwe gushyiraho politiki no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo.

32344963684_98a920ccf2_z

Abari mu Umwiherero baganiriye kandi ku hantu hakwiye kongerwa ingufu mu nzego zitandukanye z’imiyoborere nko mu bijyanye n’umurimo, uburinganire, mu miyoborere no mu bijyanye no kurwanya Ibiza.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’ibigo biyishamikiyeho niyo yabanje gutanga ikiganiro hakurikiraho icyatanzwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB,Urwego rw’umuvunyi,umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta, Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu hamwe na Transparency International /Rwanda.

Src:RBA

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *