Ba Minisitiri Biruta na Shingiro bongeye kuganira ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, bongeye kugirana ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi n’uburyo wasubira mu buryo.

Bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 76.

Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’u Rwanda n’u Burundi zombi zemeje ko ba Minisitiri Biruta na Shingiro bahuye, bakagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Iy’u Rwanda kuri Twitter yavuze ko “Minisitiri Vincent Biruta yabonanye mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro. Baganiriye ku mubano w’ibihugu byacu byombi n’inzira igana mu kuwusubiza mu buryo.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yo yagize iti: “Ibiganiro hagati ya Nyakubahwa Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda na Amb. Albert Shingiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi ku miterere y’urugendo rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byabo byombi.”

Ba Minisitiri Biruta na Shingiro baherukaga kubonana mu Ukwakira 2020, ubwo bahuriraga i Nemba mu karere ka Bugesera, mu nama yari igamije gusuzuma uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.

Ni nyuma y’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari warangiritse muri 2015 kubera Coup d’Etat yageragejwe muri kiriya gihugu, bikarangira abategetsi bacyo bashinje u Rwanda kuyigiramo akaboko.

Iyi Coup d’Etat yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bikarangira ipfubye, yakurikiwe n’ibirego bitandukanye ku mpande zombi, aho buri gihugu cyagiye gishinja ikindi gufasha mu ibanga abagamije kugihungabanyiriza umutekano.

Kuri iyi nshuro ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bongeye guhura mu gihe hari ibimenyetso by’uko umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi ukomeje kujya mu buryo.

Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente i Bujumbura muri Nyakanga, ibiganiro by’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu byombi ndetse no n’ibikorwa byo guhererekanya abanyabyaha ku mpande zombi byabaye mu minsi ishize, ni bimwe mu byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje gusubira mu buryo buhoro buhoro.

Cyakora cyo hari ingingo zimwe na zimwe ibihugu byombi bitarumvikanaho zirimo kuba u Burundi busaba u Rwanda ko rwabushyikiriza abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bagahungira ku butaka bwarwo, ikaba imwe mu ngingo nyamukuru zituma umubano w’ibihugu byombi udasubira mu buryo uko bikwiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *