Abasirikare 16 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru mu ngabo za Nigeria, bafunzwe bakekwaho kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Bola Ahmed Tinubu w’iki gihugu.
Ikinyamakuru Sahara Reporters kivuga ko aba basirikare bafite amapeti guhera ku rya Captain kugeza ku rya Brigadier General, batawe muri yombi bigizwemo uruhare n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Nigeria (DIA) ndetse n’izindi nzego z’umutekano.
Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Nigeria bwaherukaga gutangaza itabwa muri yombi rya bariya basirikare nk'”igikorwa cyoroheje cy’imyitwarire” gifitanye isano n’ibikorwa by’imyitwarire mibi ndetse no kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare.
Icyakora umwe mu bayobozi ba DIA yahishuye ko “ba Ofisiye 16 barimo bategura coup [d’état]. Ubuyobozi bwahisemo kubitangaho amakuru bwigengesereye mu rwego rwo kwirinda guca igikuba.”
Uyu muyobozi yunzemo ko bariya basirikare bari bamaze iminsi bakora inama za rwihishwa, mu rwego rwo kurebera hamwe uko bashyiraho ubutegetsi bwa gisirikare.
Amakuru avuga ko bariya ba Ofisiye bateganyaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bola Tinubu ku wa 1 Ukwakira, umunsi Nigeria yizihirijeho imyaka 65 imaze ibonye ubwigenge.
Bivugwa kandi ko ubutasi bwa Nigeria bwahagaritse itumanaho ndetse na gahunda y’ibikoresho byagombaga kwifashishwa mu kugaba igitero ku modoka za Perezida Bola Tinubu mu gihe cy’akarasisi.
Ubwo muri Nigeria habaga ibirori by’ubwigenge akarasisi ka gisirikare kahagaritswe ku munota wa nyuma, nyuma y’inama zatanzwe n’umujyanama mu by’umutekano w’igihugu ndetse n’abagaba bakuru b’ingabo bari bamaze kumenya ko mu gihugu hashobora kuba ikibazo.


