Bafashwe basambanira mu ruhame bahanishwa kubazengurutsa umudugudu bafatanye (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugabo n’umugore bafashwe basambanira ku ibaraza ry’inzu y’umuturage mu rusisiro rumwe mu ntara ya Ebonyi muri Nigeria, aba bombi bahanishwa gukengurutswa umudugudu bafatanye bikureye n’ibyo bari baryamyeho n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bombi batatangarijwe amazina batawe muri yombi n’abaturage mu kajyi gato ka Amauzu Mkpoghoro gaherereye mu ntara ya Ebonyi bari gushimishanya ku ibaraza ry’inzu y’umuturage ndetse banafite bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo n’ibyo kwiyorosa.

Uyu mugore usa n’ukuze yagendaga afashe umugabo wari wishwe n’ibimwaro

Uyu mugore usa n’ukuze, yihutiye guhita yambara imyenda ubwo umwe mu batambukaga yababonaga akabavugiriza induru, na ho umugabo bari baryamanye we akaba yahise avumbuka akambara ipatalo gusa mbere y’uko abantu baba benshi ngo babategeke gukora ibyo bashaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko ubwo abaturage bahageraga, bahise bahanisha izi nkozi z’ibibi kwikorera ibyo bikoresho birimo n’ibyo bari baryamyeho bakabazengurutsa umudugudu inshuro bashaka bafatanye mu kaboko ndetse bagenda banasaba imbabazi ku byo bakoreye mu ruhame bo bafashe nko kubasebya.
Abaturage benshi babagendaga inyuma mu mudugudu wose bagenda basubiramo ibyo bakoze

Abantu batari bacye bahise baza gushungera ndetse baherekeza aba bari bibereye mu bikorwa byo gushimishanya aho bagiye hose basakuza ndetse uko byagaragaraga umugabo wasaga n’aho ari muto ugereranyije n’umugore bari baryamanya we akaba yasaga n’ufite ikimwaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *