Mu Bufatansa, ubwo umudepite w’umwirabura wo mu ishyaka La France Insoumise (LFI), Carlos Martens Bilongo yatangaga ibitekerezo ku bibazo by’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko, undi mudepite yateye hejuru avuga ko “bagomba gusubira muri Afurika, hahita haduka uburakari n’inteko ihita ihagarika imirimo yayo. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Yaël Braun-Pivet, yahisemo guhagarika igikorwa cyaberaga mu nteko bitewe n’ubukana bw’ibyahaberaga n’amarangamutima ya benshi yari yamaze kuzamuka. Umudepite wo mu ishyaka National Rally, Grégoire de Fournas ni we washinjwe iyo mvugo. Uhagarariye abadepite bo mu ishyaka LFI, Mathilde Panot yagize ati “Uyu munsi abo muri ‘Extrême droite’ bigaragaje uko bari. Tugiye gusaba igihano kirmereye kuruta ibindi, cyo guhagarika mu gihe cy’amezi menshi uyu mudepite.” Carlos Martens Bilongo yavuze ko bibabaje cyane. Ati “Biteye isoni kwirukana umuntu azizwa ibara ry’uruhu rwe muri iki gihe.” Minisitiri w’Intebe, Elizabeth Borne yagize ati “ Ivanguraruhu nta mwanya rifite muri demokarasi yacu.” Yasabye ko Inteko Ishinga Amategeko ikwiye gushyiraho ibihano.



2 Responses
Bagomba gusubira muri Afurika- Ijambo ryateje rwaserera mu badepite b’Ubufaransa
Mwiriwe,iyi nkuru n’amashusho ayibanziriza ko bidafitanye isano?!! mubikosore rwose.
Bagomba gusubira muri Afurika- Ijambo ryateje rwaserera mu badepite b’Ubufaransa
Mwiriwe,iyi nkuru n’amashusho ayibanziriza ko bidafitanye isano?!! mubikosore rwose.