20260319_105528

Bahati Lukwebo udashyigikiye ko Tshisekedi ahindura itegekonshinga yeguye muri Sena

Sangiza iyi nkuru

Senateri Modeste Bahati Lukwebo yeguye muri Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi mike agaragaje ko adashyigikiye umugambi wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga.

Mu ibaruwa yandikiye Sama Lukonde uyobora Sena, Lukwebo wari Visi-Perezida wa kabiri wayo yasobanuye ko yafashe kiriya cyemezo kubera umwuka uri muri Sena ya Congo Kinshasa muri iki gihe.

Ati: “Nyakubahwa Perezida, mfite icyubahiro cyo kubagezaho ubwegure bwanjye ku mwanya wa Visi-Perezida wa Kabiri wa Sena, bitewe n’umwuka wa politiki uri muri iki gihe mu mutwe mukuru (Sena) w’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Lukwebo yavuze ko n’ubwo yeguye, akiri inkoramutima ndetse akaba yubaha Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.

Yunzemo ati: “Ubu bwegure ntibushingiye ku kunanirwa gukora akazi, kuko namye nshyira mu bikorwa inshingano zanjye neza kandi ku gihe. Intego ni ugutanga umwanya ku bandi banyamuryango bafite ubushake bwo gukomeza ibikorwa natangije guhera muri Gicurasi 2024, kugira ngo haba ituze muri Sena.”

Lukwebo mu kiganiro yaherukaga guha abanyamakuru, yagaragaje ko adashyigikiye gahunda ya Perezida Tshisekedi wifuza guhindura itegekonshinga kugira ngo yemererwe kuziyamamariza kuyobora RDC muri manda ya gatatu.

Yavuze ko RDC idafite ikibazo cy’amategeko, ko ahubwo abayobozi batayubahiriza ari bo babangamye.

Ni amagambo yatumye abasenateri bagenzi be bamutakariza icyizere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *