Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Gashyantare 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki, umutekano n’ubutabera.
Harimo:
Umusizi Bahati muri Uganda
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 16 Gashyantare rwatangaje ko umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero yagiye muri Uganda, ko yanakoranaga na bamwe mu barurwanya baba muri iki gihugu, mu Bubiligi no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyavuye mu iperereza RIB yabitangaje hashize umwaka, nyuma y’aho abanditsi bakomeye barenga 100 bo mu bihugu bitandukanye basabye Perezida Paul Kagame kwikurikiranira iki kibazo.
Umuvugizi w’uru rwego yatangaje ko icyo rutamenye ari niba Bahati yaba akiri muri Uganda cyangwa yaragiye mu kindi gihugu, asaba uwaba azi aho aherereye gutanga amakuru.
Perezida Kagame muri Aziya n’i Burayi
Perezida Paul Kagame guhera tariki ya 15 Gashyantare yagiriye uruzinduko rw’akazi ku mugabane wa Aziya n’uw’u Burayi, muri gahunda zitandukanye.
Kuri uwo munsi yabanje muri Qatar, ahura n’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi. Yakurikijeho mu Budage, ahura n’abayobozi bo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate isanzwe ifitanye ubufatanye na Leta y’u Rwanda muri gahunda z’iterambere.
Umukuru w’Igihugu yakurikijeho mu Bubiligi, aho we n’abandi bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma bahuriye i Brussels mu nama yamaze iminsi ibiri yahuzaga umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’uwa Afurika yunze ubumwe (AU).
Gen. Kainerugaba kuri Kayumba Nyamwasa
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba tariki yya 19 Gashyantare yihanangirije Kayumba Nyamwasa washinze ihuriro rya RNC bivugwa ko akorera muri Uganda ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gen. Kainerugaba yatangaje ko atazi icyo Kayumba apfa n’ishyaka RPF riri ku butegetsi bw’u Rwanda ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda, bityo adakwiye gukorera ibirebana n’inyungu ze muri Uganda.
Mu byo u Rwanda rupfa na Uganda harimo kuba ishyigikiye abagambirira kuruhungabanya barimo Kayumba, gusa Kainerugaba yavuze ko nta mpamvu ko ikibazo cy’uyu musirikare wahunze mu 2010 cyakomeza guteza intambara yise ‘iy’ubujiji’ hagati y’ibihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe.
Ihagarikwa rya burundu rya dosiye ya Habyarimana
Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa tariki ya 15 Gashyantare rwatesheje agaciro ubujurire bw’umuryango wa Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda, rufata icyemezo cyo guhagarika burundu iperereza ryakorwaga ku ihanurwa ry’indege yarimo hamwe n’uwari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira.
Uru rukiko rwashimangiye icyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze mu Kuboza 2018 n’urw’ubujurire muri Nyakanga 2020, ariko kikajuririrwa n’uyu muryango inshuro ebyiri.
Iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege ryatangijwe n’umucamanza Jean Louis Bruguère mu 1998 ryari ryarakuruye umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bitewe n’uko ryakorwaga kuri bamwe mu basirikare bakuru barubohoye.
Ifungurwa rya Nkundabanyanga wabeshyerwaga
Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 81 y’amavuko wari umaze amezi akabakaba 10 muri gereza ya Nyarugenge, afungurwa, nyuma yo gusanga yarabeshyewe ko ari we wakatiwe n’urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko rwasanze atari we Nyirankundabanyanga wagaragaye mu cyemezo cy’urukiko Gacaca, nyuma yo gusesengura ikirego ubushinjacyaha bwamushinjaga.
Ubwo yari amaze gufungurwa, Nkundabanyaga yatangaje ko intandaro y’ifungwa rye ari uwitwa Karangwa Charles baburanaga isambu yari yaramwambuye. Uyu ni we wamushinje ko ari we wakatiwe imyaka 30, nyamara amubeshyera, ngo agamije kwegukana iyi sambu.


