Umuyobozi w’Ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine avuga ko abanyamadini ntacyo bakora mu kurebera ku banyamadini bitangiye imigenzo myiza, bakahasiga ubuzima, bazize kwamagana icyo yita ubutegetsi bubi. Uyu wahoze ari umudepite wa Kyadondo y’Iburasirazuba, kuri uyu munsi muri Uganda bizihizaga imyaka 40 ishize, Arikiyepisikopi mu Itorero rya Angilikani, Jonan Luwum, wahowe Imana, yishwe ku ngoma ya Id Amin ku bwo kwamagana ubutegetsi bwe. Luwum yatawe muri yombi mu 1977 nyuma gato bihita bitangazwa ko yapfuye. Ni mu gihe yari yaburiwe ngo ahunge. Ati ” Mpunze ndi umwungeri, intama zo zakora iki?” Bobi Wine we avuga ko abanyamadini bo muri iki gihe, babaye abashabitsi ngo byagera kuri Museveni bikaba ibindi bindi nk’uko The Daily Monitor yabitangaje. Ati ” Abanyamadini babaye abashabitsi. Batinya Museveni kurusha Imana. Ndabasaba ko basubiza amaso inyuma, bakibuka ubuzima Jonan Luwum yabayeho ku Isi.” Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021, abanyepolitiki n’abanyamadini babigarutseho. Museveni we yavuze ko ashimira kuba abanyamadini basigaye bagira ibyo bavuga gusa ati ” Namwe mukurikize Yezu. Yigishaga akora, akigisha ijambo ry’Imana, akiza abarwayi, agaburira abashonje, agakora no mu isarumara.” Yasabye abanyamadini kutabogama, bakazajya bareba no ku makosa y’abarwanya Leta. Mu minsi mike ishize, Arikiyepisikopi wa Kampala, Cyprian Kizito Lwanga yari yasabye NRM kureka kwitwara nka Leta ya Id Amin.


