Imiryango itatu yo mu gihugu cya Indonesiya yahawe igihano cyo gukubitirwa imbere y’umusigiti basengeramo nk’igihano nyuma yuko bafashwe bateretana kandi bitemewe mbere yo gusezeranywa byemewe n’amategeko y’iki gihugu kigendera ku mategeko ya sheria.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyaha cy’uwafashwe ateretana ari umuyoboke w’idini ya Islamu ahanishwa igihano cyo gukubitirwa imbere ya bagenzi be nk’uko byagendekeye iyi miryango itatu yiteguraga kubana igakubitwa iz’akabwana imbere y’imbaga y’abateraniye mu musigiti wa Al Furqon.

Mu mugi wa Aceh ho muri Indonesia niyo ntara yambere ku isi yiganjemo abayisilamu bagendera bakanashyira mu bikorwa ibihano biteganywa n’amategeko agenda idini ya Isilamu.

Iki gihugu gikunze gushyirwa mu majwi y’ibihugu bigenda bihana abateshutse ku myemerere yabo nk’uko baherukaga kubigenza muri Nzeri 2015, ubwo hafatwaga umukobwa wasambanye n’umugabo wari usanzwe ufite umugore we.

Ibi bihano bikunze no guhanisha uwo ari we wese ugaragayeho ibyaha birimo;ubujura,ubutinganyi,ubusinzi,ubusambanyi n’ibindi bihabanye n’imyemerere y’abayislamu nyakuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


