Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard abona ko ikipe ya APR FC ikwiye gukinisha abakinnyi barimo abanyamahanga kugira ngo irusheho guha Abanyarwanda ibyishimo.

Uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo kuri Radio Rwanda, yari yatumiwemo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021.

APR FC ni ikipe ikunze gutwara ibikombe hano mu Rwanda yifashishije Abanyarwanda gusa nk’uko biri muri politiki yayo imaranye imyaka 9 gusa byagera ku guhagararira igihugu ku rwego mpuzamahanga, ntirenge umutaru.

Hakunze kumvikana abasaba ko iyi kipe yahindura politiki, igakinisha abakinnyi baturuka mu mahanga nk’uko andi makipe abigenza. Bizera ko mu gihe yaba ibikoze, na yo yabasha guhatana, igahesha igihugu ishema, ibyishimo bigataha mu bagituye.

Hon. Bamporiki uvuga ko ari umufana w’iyi kipe, yagaragaje ko na we ashyigikiye ko iyi kipe yahindura politiki, mu bo ikinisha ikongeramo n’abanyamahanga.

Yabisobanuye ati: “Buriya njye hari ikintu ntajya numva, ntazigera numva cyitwa kuvuga ngo ntabwo dushobora gukoresha abanyamahanga. Abanyamahanga bataraba Abanyarwanda ntibazakinira ikipe y’igihugu ariko bashobora kudufasha kubona ibyishimo mu gihe turi kwiyubaka kuko Abanyarwanda ntabwo uzabafata imyaka 10 ngo uri kwiyubaka. Uzabaha ibyishimo, nibura utsinde aya marushanwa tujyamo y’amakipe.”

Yakomeje ati: “Kugira ngo tubigereho rero, rwose ibi bintu umuco urabyemera, dutire. Dutire, igikoresho udafite uragitira kandi n’igihe uba ufite icyunganirwa n’icyo utiye, hanyuma ibintu ibintu bikagenda neza. Njye uwo ni Bamporiki, ni uko mbyumva, APR nijya gukina igatsindwa, babimenye kuko njye nyifana, narara nabi, aho kugira ngo undaze nabi rero, wadohora ariko tugatera imbere.”

APR FC yatangiye gukinisha Abanyarwanda gusa mu 2012, ifite intego yo kuzamura impano zabo no kugabanya amafaranga menshi yashoraga ku banyamahanga, kandi nta musaruro ufatika batangaga.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Mu yandi magambo ubwo Hon.Bamporiki ashatse kuvuga ko nta byishimo wategereza mu bakinnyi b’Abanyarwanda!”Ndi umunyarwanda yubahwe”

  2. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Mu yandi magambo ubwo Hon.Bamporiki ashatse kuvuga ko nta byishimo wategereza mu bakinnyi b’Abanyarwanda!”Ndi umunyarwanda yubahwe”

  3. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    uyu nawe yigize inshyanutsi ,hanyuma se abanyarwanda bose bafana APR
    kuburyo izanye abanyamahanga bose yabashimisha navuge ati ” ishimishe abakunzi bayo not abanyarwanda”

    1. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
      Umva wanjye,wimuveba kuko equipe iyo yasohotse iba ihagarariye igihugu.Iby’ubukeba biba byavuyeho

    2. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
      Umva wanjye,wimuveba kuko equipe iyo yasohotse iba ihagarariye igihugu.Iby’ubukeba biba byavuyeho

    3. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
      Nonese ko umutika abo bayifana ni abanyamahanga cg ni abanyarwanda

    4. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
      Nonese ko umutika abo bayifana ni abanyamahanga cg ni abanyarwanda

  4. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    uyu nawe yigize inshyanutsi ,hanyuma se abanyarwanda bose bafana APR
    kuburyo izanye abanyamahanga bose yabashimisha navuge ati ” ishimishe abakunzi bayo not abanyarwanda”

  5. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Mwebwe,c komwikomanga kugatuza ngo Rayon niyabanyarwanda,Hari status Kagame nkumukuru wigihugu yakoze abyemezaaa!?

  6. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Mwebwe,c komwikomanga kugatuza ngo Rayon niyabanyarwanda,Hari status Kagame nkumukuru wigihugu yakoze abyemezaaa!?

  7. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Njyewe numva ibazanye nakibazo kirimo kandi niyo itabazana tuzakomeza kuyifana kandi nutayifana ndabizi aba ayikunda byanze bikunze baho woe uvuga ko idaha abanyarwanda ibyishimo nonex niba itabiha abanyarwanda ibiha ibiti cyangwa ibiha inyamaswa!

  8. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Njyewe numva ibazanye nakibazo kirimo kandi niyo itabazana tuzakomeza kuyifana kandi nutayifana ndabizi aba ayikunda byanze bikunze baho woe uvuga ko idaha abanyarwanda ibyishimo nonex niba itabiha abanyarwanda ibiha ibiti cyangwa ibiha inyamaswa!

  9. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Ubwo abivuze birakunda

  10. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Ubwo abivuze birakunda

  11. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Ahubwo baratinze kuko njye uburyo agahinda kenda kunyica ntawabyumva.Icyo dushaka ni ibyishimo birambye.Gutsinda rayon sport ukikomanga kugatuza ngo urakomeye,ibyo Ni zero.so,duhindure gahunda kuko bitabaye ibyo tuzahora duseba mpaka.Bamporiki yubahwe ????

  12. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Ahubwo baratinze kuko njye uburyo agahinda kenda kunyica ntawabyumva.Icyo dushaka ni ibyishimo birambye.Gutsinda rayon sport ukikomanga kugatuza ngo urakomeye,ibyo Ni zero.so,duhindure gahunda kuko bitabaye ibyo tuzahora duseba mpaka.Bamporiki yubahwe ????

  13. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Ahubwo baratinze kuko njye uburyo agahinda kenda kunyica ntawabyumva.Icyo dushaka ni ibyishimo birambye.Gutsinda rayon sport ukikomanga kugatuza ngo urakomeye,ibyo Ni zero.so,duhindure gahunda kuko bitabaye ibyo tuzahora duseba mpaka.Bamporiki yubahwe ????

  14. Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo
    Ahubwo baratinze kuko njye uburyo agahinda kenda kunyica ntawabyumva.Icyo dushaka ni ibyishimo birambye.Gutsinda rayon sport ukikomanga kugatuza ngo urakomeye,ibyo Ni zero.so,duhindure gahunda kuko bitabaye ibyo tuzahora duseba mpaka.Bamporiki yubahwe ????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *