Bamporiki yashimye uwafashije Nsengiyumva waririmbye ngo ‘umukobwa ni igisupusupu, ni igisukari’

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimiye umuhanzi Alain Mukurarinda ku bw’igikorwa yakoze cyo gufasha umuhanzi Nsengiyumva Francois umenyekanye vuba kubera indirimbo ye ‘Mariya Jeanne’.

Bamporiki  abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko kuba Alain Muku yarafashije Nsengiyumva, ubu akaba arebwa na za Miliyoni z’abafana, ari ikintu cyo kubera abandi urugero.

Yagize ati “Ndagushimiye cyane Alain Muku gufasha Nsengiyumva kugaragaza impano ye, ukamukura ku muhanda ubu ama miliyoni y’Abantu akaba agiye kumumenya. Ni isomo uduhaye cyane cyane abahanzi ko dukwiye gufasha abazamuka.”

Indirimbo Mariya Jeanne yashyizwe hanze mu Ukuboza 2018, ishyira kuri youtube ku itariki ya 15 muri uko kwezi, ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zisanga miliyoni na magana abiri.

mukuru
Alain Muku ufasha Nsengiyumva

Ubutumwa Alain Muku yayitanzeho, yagize ati “Guhanga dushingiye ku mwimerere gakondo, bizatuma ibihangano nyarwanda birenga imbibi maze byogere hose”.

Iyi ndirimbo ikomeje guca ibintu hirya no hino, ndetse bamwe bakaba baranayikuyeho amazina y’utubyiniriro nka ‘Igisupusupu, igisukari,…, yatanzweho ibitekerezo bisaga 370, benshi bashima ubwiza bwayo.

YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *