Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ishinja bamwe mu bahesha b’inkiko gukora ibihabanye n’indangagaciro ndetse n’amahame y’umwuga bakora ahubwo bagakora ibyo yita ko biyihesha isura mbi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bitangajwe mu gihe bigaragara ko hari bamwe mu bakora bene uyu mwuga bashinjwa n’abaturage gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko mu buryo bita ko bubangamira uburenganzira bwabo nko mu gihe bagiye kurangiza urubanza cyane cyane ku bijyanye n’imitungo n’ibindi.
Iyi Minisiteri ivuga ko bene iyi myitwarire mibi koko igenda igaragara ikorwa n’abahesga b’inkiko ariko ikabasaba kuyireka kuko ihesha isura mbi ubutabera bw’u Rwanda bwagiriwe icyizere n’amahanga.
Ni kenshi hakunze kumvikana amajwi ya bamwe mu baturage bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bahesha b’inkiko muri bene ubu buryo.
Ibi bibazo kandi bigaragara kenshi mu gihe hatezwa icyamunara, aho usanga umutungo w’abatsinzwe urubanza utezwa batitaye ku gaciro cya wo.
Loyal Tv dukesha iyi nkuru ivuga ko Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Isabelle KALIHANGABO ashishikariza abakora uyu mwuga muri rusange gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko nta kunanirana, mu rwego rwo kwirinda ko imanza zirangizwa ku gahato.
Ibi kandi byakunze kugarukwaho na minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, aho akunze gusaba abahesha b’inkiko yaba ab’umwuga ndetse n’abatari ab’umwuga kwirinda amakosa arimo no guteza cyamunara ibyabandi hatagendewe ku gaciro kabyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni kenshi abakora umwuga w’ubuhesha bw’inkiko bagiye bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kubogama, kurya ruswaku mpande zishyamiranye babeshya ko ari ibigenwa n’amategeko n’ibindi.
@Bwiza.com


