Amakuru ahari ni uko hari abakinnyi bamwe ba Rayon Sports bashobora kwanga kwitabira imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021 bitewe n’ibirarane by’imishahara ndetse n’ayo baberewemo kuri recruitment.
Radio Rwanda yazindutse itangaza ko ibi biri kuvugwa muri Rayon Sports, bishobora guteza umwuka utari mwiza mu gihe iyi kipe yitegura gucakirana na Police FC muri Shampiyona kuwa 10 Kamena 2021. Kugeza ubu, nta makuru arambuye ava muri Rayon Sports avuga kuri iyi ngingo. Ikizwi ni uko iyi kipe mu bihe bitandukanye yagiye ihura n’ibibazo by’amikoro. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


