antonio_puerta.jpg

Bamwe mu bakinnyi bagiye bapfira mu kibuga bari gukina cyangwa nyuma yaho

Sangiza iyi nkuru

Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bisigira abakunzi bawo ibihe bitazibagirana, intsinzi n’ibyishimo, umukino nyuma y’undi. Ariko, rimwe na rimwe ubamo ibihe bibabaje kandi bisigira igikomere abawukurikirana.

Ni muri urwo rwego twabateguriye urutonde rw’abakinnyi bagiye bapfira mu kibuga barimo gukina cyangwa nyuma y’umukino

Antonio Puerta

antonio_puerta.jpg

Umukinnyi wa Sevilla yapfuye ku ya 28 Kanama 2007, nyuma y’iminsi itatu akinnye umukino wa shampiyona hagati ya Sevilla na Getafe. Mu gihe cy’umukino yagize atya yitura hasi ata ubwenge, biba ngombwa ko asimburwa. N’ubwo yongeye kugira ubwenge kandi abasha kuva mu kibuga ubwe, yongeye guta ubwenge ari mu rwambariro, amaherezo, apfa azize encephalopathie ya postanoxic ari mu bitaro.

Miklos Feher

miklos_feher.jpg

Feher yapfuye ku ya 25 Mutarama 2004, afite imyaka 24, ubwo yakiniraga Benfica ikina na Vitoria de Guimaraes. Feher yituye hasi mu kibuga, nyuma yo gutangira kugenda buhoro buhoro no gushaka gukomeza gukina. Yapfuye azize indwara yo mu buhumekero yitwa embolism.

Marc-Vivien Foe

marc-vivien_foe.jpg

Umukinnyi Marc-Vivien Foe yapfuye ku ya 26 Kamena 2003, ubwo yari arimo gukinira Cameroun mu mukino wari wayihuje na Columbia mu Bufaransa. Yituye hasi bitunguranye mu kibuga, biturutse ku ndwara y’umutima.

Piermario Morosini

piermario_morosini.jpg

Morosini yapfuye ku ya 14 Mata 2012, nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima hagati mu mukino wahuje Livorno na Pescara. Morosini yajyanywe mu bitaro ameze nabi, ariko ntibashoboye kurokora ubuzima bwe.

Jose Antonio Gallardo

jose_antonio_gallardo1.jpg

Gallardo yagize ikibazo mu mutwe mu mukino wa Celta Vigo na Malaga. Uyu munyezamu yakize nta kibazo, ariko nyuma y’iminsi 17 yagiye muri koma, nyuma y’icyumweru, ku ya 8 Mutarama 1988, arapfa.

Marcio Dos Santos

marcio_dos_santos.jpg

Yapfuye ku ya 28 Ukwakira 2002, nyuma y’igihe gito akinnye umukino hagati ya Deportivo Wanka na Alianza Lima. Mu by’ukuri, muri uwo mukino Marcio yatsindiye igitego ikipe ye. Mbere y’umukino ntabwo yari ameze neza, kandi muganga we yari yamuhaye ibinini by’umutwe. Amaherezo, yapfiriye muri hoteri ikipe ye yari arimo nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima.

Alen Pamic

alen_pamic.jpg

Pamic yagize ikibazo cy’umutima mu gihe yakinaga na NK Istra i Maruzni, ku ya 22 Kamena 2013. Yari afite amateka maremare y’ibibazo by’umutima kandi ntabwo bwari ubwa mbere agwa mu kibuga, ariko abaganga bamwemereye gukomeza umwuga we. Kuri iyi nshuro ariko, ntabwo yashoboye gukomeza kuko yapfuye.

Peter Biaksangzuala

peter_biaksangzuala.jpg

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 wakinaga hagati mu ikipe ya Bethlehem Vengthlang mu Buhinde, yapfuye ku ya 19 Ukwakira 2014 nyuma yo kugira ikibazo mu ruti rw’umugongo nyuma yo kugerageza kwishima akora icyo kera bitaga so y’inyuma (backflip) ubwo yatsindaga igitego.

Cristian Gomez

cristian_gomez.jpg

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 27 yapfuye nyuma yo kwitura hasi agapfa mu gihe cy’umukino, ubwo yari arimo gukinira Atletico Parana ikina na Boca Unidos, ku ya 24 Gicurasi 2015.

Serhiy Perkhun

serhiy_perkhun.jpg

Umunyezamu wa CSKA Moscou Serhiy Perkhun yapfuye nyuma y’iminsi icumi yinjiye muri coma, ku ya 29 Kanama 2001, nyuma yo kugira ikibazo mu mutwe amaze kugongana ku by’impanuka n’umukinnyi bari bahanganye, mu mukino wo muri Shampiyona y’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *